Rayon Sports yatanze akazi ku bantu biganjemo urubyiruko 420
Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na ‘Ruhago Sports Promoters’ bagiye guha akazi Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bagera kuri 420 bazakora igikorwa cyo kubarura abafana ba Rayon Sports no kubakorera amakarita abaranga azakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino wa 2015.
Aganira n’itangazamakuru Hagenimana Philemo uyobora Ruhago Sport Promoters yavuze ko mu gikorwa cyo kubarura no gukorera amakarita abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bazakoresha abantu 420 mu gihugu hose.
Philemo yagize ati “Muri iki gikorwa tuzakoresha abakozi b’Abanyarwanda 420 mu gihugu hose.”
Akomeza avuga ko uyu ari umwaka wa mbere kandi iki gikorwa bazajya bagikora buri mwaka kuko amakarita azajya amara umwaka umwe, bikazakorwa mu gihe kingana n’imyaka itanu iteganywa n’amasezerano bafitanye na Rayon Sports.
Abajijwe niba bisaba ko uba uri umukunzi wa Rayon Sports kugira ngo uhabwe akazi, yagize ati “Oya rwose, twe icyo tugenderaho ni ukuba uri Umunyarwanda kandi wararangije kwiga amashuri yisumbuye kuko twe turi sosiyeti yigenga.”
Itangazamakuru ryongeye kubaza Philemo niba abakunzi ba Rayon baba hanze batarirengagijwe asubiza ko batigeze babibagirwa kuko ngo hari kunozwa uburyo bwa Interneti buzajya bukoreshwa gusa ngo bazifashisha na za ‘fan club’ za Rayon Sports zo hanze y’u Rwanda.
Philemo yagize ati “Dupanga iyi gahunda ntabwo twigeze twirengagiza abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports baba hanze y’u Rwanda kuko na ho hari benshi, ahubwo haracyanozwa uburyo bwa Interineti (Online) tuzabatangariza mu minsi iri imbere.”
Tubibutse ko amakarita mashya azatangwa na Ruhago Sport Promoters ari mu byiciro bine (4) muri yo hari agurwa amafaranga y’u Rwanda 1 000, 5 000, 50 000 n’ay’ibihumbi 100.
Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ahubwo nabatari mu muryango wagikundiro bahite binjiramo kuko ibahaye akazi bari chomeurs kd ni byiza Gikundiro irigutesa big up rayon u will not walk alone forever !!!! hano INDIA turashaka cards natwe kuko turibenshi kandi turayikunda
kandi ubu aka kazi mujya kugatanga ntimwahereye kubanyamuryango nyine!? ubu mwakihereye abandi ubundi mujye gusa amafara mubanyu kandi ariya ariyo bari kuzaheraho babaha
akokantu alice we uri umuntu wumugore ni ukuzayabakuramo nabo
Ndabona bagombaga guhera kubafana kugirango bakore akazi bazi ko bakorera ikipe kandi birumvikana ko ari naho bagombaga gukura agafaranga kabavana mubushomeri bakabona n’ako gutera inkunga ikipe yabo gusa ikomeje kwesa imihigo mukwereka abanyarwanda b’impande zose ko ari kimaranzara kuko iri kugabanya ubushomeri, ikaba gikundiro kuko nk’uko kubera ubwinshi bw’abafana 80% by’abafana mu Rwanda bayifana bigaragara ko company nyinshi zishaka gutera imbere (kuba star kuri cash zarayisunze ziyihundagazaho urukundo) nk’uko rero umwana wese akura ateza imbere iwabo cg umuntu wamufashije mubuzima bwe ubwo nawe urabe ubyumva mureyo aho uri ujye wibuka ko habaho n’ikinyobwa gikorwa na skol, transporteur utwra neza ibicuruzwa biva mu mahanga witwa Fast Forward, wibuka na Ruhago Sports Promoters’ yatwigiye umushinga wo kubyaza abafana umusaruro. gusa nsoze nsaba Gikundiro(Rayon Sport) ikintu k’ingenzi kandi kitubabaje cyane, mubushobozi ikipe ifite nidushyirireho aho tuzajya tugura imyenda igaragaza umufana wa RAYON SPORT. Kuko tunyotewe no kubona iduka rya Rayon na cyane ari kimwe mu kwamamaa Rayon Sport sha uretse ko ari icyamamare kabuhariwe.
Genda Rayon Sport urabaruta…urabahiga…urabemeza….urabariza….uri Gikundiro koko
ibi nibyiza cyane nubwo ntari umufana wa rayon ariko yakoze ikintu kiza kd twese icyo tugambiriye nukubaka sport nyarwanda congz kuba rayon courage kd mwakoze gutekereza kurubyiruko
Njye numva ayo ari amarangamutima!!! Mujye mureka gutekereza ibintu bitajyanye. Professionally, ndumva bikwiye gutanga akazi utitaye kuri factors zidatika ngo ni abaana. Ese iterambere ryava hehe igihe buri muntu yirebyeho. Turi muri monde ya capitalisim where everything is done for profit. Mureke ibintu bidafashije.
urebeye kuki uvuga ngo nabatari abafana bayo yabahaye akazi. Kwisura? kuko bariya bakobwa ari beza wumva batafana rayon? sinzi impamvu aribo ugaragaje ngo sabafana bayo. nawe urabizi ko ifanwa na batameze nkabo.!!!!!!
Comments are closed.