Amahoro Yesu atanga atandukanye n’ayo abantu bahana?
Iyo umuntu avuze ijambo « amahoro » twumva kintu kinini cyane nubwo kidafatika ariko gikubiyemo byinshi. Amahoro nubwo tutayabonesha amaso yacu, ariko tuyabonera mubyo atera cyangwa azana bitabarika bifatika. Amahoro adahari ni byinshi bidashobora gukorwa.
Nubwo ariko aya mahoro tuvuga, duhana, cyangwa kenshi twifurizanya iyo abuze ashobora gutuma hari byinshi tutageraho haba mu gihugu, mu ngo z’abashakanye ndetse n’abandi babana, aya mahoro hari igihe kigera ntabe agifite imbaraga zo gukora nk’uko tubiyaziho bitewe n’ikintu runaka.
Urugero umuntu ashobora kuba ari umutunzi ukomeye mu byukuri ubona mu buryo bugaragara nta kintu abuze ariko agahorana umutima uhagaze, ibitotsi reka da! ugasanga aheruka gusinzira kera cyane wenda rimwe na rimwe bitewe nuko aba ahora yikanga abagizi ba nabi. Hari ubwo kandi icyaha umuntu yakoze nacyo gishobora gutuma, nubwo afite byose ariko mu mutima we akabura amahoro, agahora asuhuza umutima we, gutuza muri we bikabura.
Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana ibice 14 duhereye ku murongo wa 27 tuhasanga amagambo Yezu yabwiye abigishwa be ubwo yabasezeye asoje umurimo wari umuzanye wo gucungura ikiremwa-muntu ku isi, maze agiye gusubira mu ijuru arababwira ati: « Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga, imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. » {Yohana 14.27}
Nkuko tubibonye muri aya magambo Yesu yabwiye abigishwa be, we ubwe yemeza ko amahoro atanga atandukanye nayo abisi batanga.
Mugenzi wawe ashobora kukwifuriza amahoro akabivuga ku munwa gusa nyamara mu mutima we akwanga cyangwa atayakwifurije koko, ahubwo hakaba ubwo aca inyuma akakugambanira bakakugirira nabi kandi mu mvugo ye yakwifurije amahoro. Mu ndamukanyo zacu kenshi hari ubwo wumva inshuti yawe ikubwiye iti : « Gira amahoro » cyangwa se ati : « Amahoro amahoro ».
Ariko Kristo Yezu we amahoro avuga si aya mahoro uheshwa no kuba ubona ufite imiryango (family) ikomeye, cyangwa amahoro uheshwa no kubona ntacyo ubuze mu mibereho y’ubuzima bwawe, ahubwo amahoro avuga hano ni amahoro yo mu mutima.
Aya mahoro ya Yesu avuga, ni amahoro adasanzwe kuko nta giciro runaka agira ngo umuntu ayabone, nta soko rizwi agurirwaho, aya mahoro atandukanye n’ayacu abantu duhana cyangwa twifurizanya. Aya ni ya mahoro ugira nyamara waburaye, aya ni ya mahoro ugira nyamara mu byukuri ibibazo bikumere nabi, aya ni ya mahoro ushobora kugira mu mutima wawe nyamara intambara n’ibibazo ufite mu buzima bwawe bitabarika.
Aya mahoro Yezu atanga ni amahoro tubona iyo twemeye kwihana ibyaha byacu hanyuma tukizera tukamukurikira. Ni amahoro aturuka ku kuba tumwizera ko ashobora byose kandi ibiba ku muntu nta na kimwe kimutungura. Ibi bituma aguha imbaraga zituma urenza amaso ibyo ubona uwo mwanya bigukikije bikugoye ahubwo ukareba imbere bigatuma wumva muri wowe wuzuye amahoro n’umunezero udasanzwe, ukumva wiyakiriye rwose, ukumva kwihangana muri wowe kuraje, ukumva yuko nubwo bimeze bityo ariko bifite iherezo.
Hari ubwo uzumva umuntu akubwiye, cyane cyane mu Rusengero, mu Kiriziya cyangwa mu iteraniro runaka ukumva umuntu ati : « Amahoro y’Imana abe muri mwe ». Amahoro y’Imana itanga akubiyemo ibintu byinshi kandi bikomeye bituma tubaho neza kubwo kuyizera nk’inyabushobozi tukumva uko turi tunyuzwe nabyo kubwo kwizera ko ihari kandi iri maso kubwacu. Imana ishimwe.
Hari icyifuzo, ikibazo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi cyose wifuza kutubwira kuri iri jambo ry’Imana wumvise, twandikire kuri Email yacu ariyo « [email protected] ». Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
TRUE CALLING Ministries International
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yesu agira neza kandi ineza ayigirira buri wese atarobanuye urukundo rwe ni ntagereranywa
Comments are closed.