Espoir yahembye abakinnyi isaba ko umukino wayo na Kiyovu wigizwa imbere
Nyuma yige kitari gito abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bashaka amafaranga y’ibirarane ngo bahembe abakinnyi n’abatoza, baje kuyabona bahita banasaba FERWAFA ko umukino bafitanye na Kiyovu wa kwimurirwa itariki.
Nsengiyumva Albert umuyobozi w’ikipe ya Espoir yatangarije Umuseke ko bamaze guhemba abakinnyi umushahara w’amezi abiri mu mezi atatu bari babafitiye ndetse ngo abakinnyi bose bamaze kugera mu myitozo n’abatoza.
Nsengiyumva yagize ati “Twamaze guhemba abakinnyi bose n’abatoza amezi abiri muri atatu twari tubafitiye kandi banatangiye imyitozo ikomeye bari gukora mu gitondo no ku mugoroba.”
Nsengiyumva akomeza avuga ko bahise basaba FERWAFA ko umukino w’igikombe cy’Amahoro bari bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sport kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014 wa kwimurirwa ku cyumweru tariki ya 8 Kamena 2014.
Yagize ati “Twahise tunasaba FERWAFA ko umukino wacu wa kwimurirwa ku cyumweru kandi twabyemerewe.”
Gahunda y’igikomba cy’Amahoro uko iteganyijwe mu mpera ziki cy’umweru: Ku wa kane tariki ya 5/06/2014 Rayon Sports VS. As Kigali [REGIONAL] mu mukino w’ikirarane wa 1/8.
Ku wa Gatanu tariki ya 06.06.2014 Amagaju VS. SEC [MUHANGA]
Ku wa Gatandatu tariki ya 07.06.2014 Police VS. Musanze [KICUKIRO]
Ku Cyumweru tariki ya 08.06.2014 (Rayon Sports / As Kigali) VS APR FC [REGIONAL] Kiyovu Sports VS. Espoir [MUHANGA].
Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Dushaka kureba ruhago neza kandi aya ma kipe yombi(RAYON SPORT VS AS KIGALI) arashoboye kuba yatwereka ruhago nziza aliko mudufashe mutubwire abasifuzi bazasifura kuko ntushobora kureba Ruhago nziza yasifuwe na nzenze cg gervais ahubwo bashobora guteza amakimbirane ugasanga ibyo twitaga ibyishimo bivuyemo amarira n’ingumi dore ko n’inkoni itabura kubamo.
Aliko mu Rwanda hari ikipe ferwafa ijya yogeraho uburimiro nka Kiyovu Sport none se ubwo ko numva kuba espoir itariteguye umukino atari amakosa ya Kiyovu cg ibyayigwiriye kuki match ya yimuwe cg se apr(nyiri imigabane muri ferwafa yayikanze iravuga iti espoir banza witegure neza unkuriremo Kiyovu dore ko ariyo impangayikishije izindi narazirangije. genda Kiyovu baguciye sebeya kabiri koko? nta no kukugisha inama kweri?
Comments are closed.