Digiqole ad

Mu matangazo, uyu munsi u Rwanda rwahakanye ibyo USA yanenze

Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’ububanyi n’amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 04 Kamena, rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda. Mu masaha yo kuri uyu mugoroba Leta y’u Rwanda nayo ku rubuga rwayo yahise isohora itangazo rivuga ko Polisi n’inzego z’umutekano mu Rwanda ibyo zakoze bikurikije amategeko kandi ibivugwa byo ‘kubura’ kw’abantu atari ukuri.

us_rwanda_flags_post_cards-r6a964e2ef217493cb9ccd1d0ff87b1d3_vgbaq_8byvr_324

 

Leta ya Amerika mu itangazo ryayo ivuga ko ihangayikishijwe n’ibura n’ifungwa ry’abantu bidakurikije amatekegeko mu gihe cy’amezi abiri ashize. Amerika ivuga kandi ko ngo hari ibikorwa byo kubangamira no gutera ubwoba abanyamakuru, igasaba ko Leta y’u Rwanda yareka ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibiganiro bifunguye biranga demokarasi.

Itangazo rya Amerika ntabwo ryigeze rikomoza ku kibazo cy’umutwe wa FDLR uba mu gihugu gituranyi cya Congo Kinshasa, uhangayikishije umutekano w’u Rwanda.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryasohotse nyuma gato y’irya Leta ya USA ryo ryahereye ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda ubangamiwe n’uwo mutwe. Iri tangazo rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kuba FDLR iri kugerageza kwinjira rwihishwa no kugerageza kwinjiza abantu mu nyeshyamba zabo, iciye mu majyaruguru y’u Rwanda.

Iri tangazo ry’u Rwanda ryibukije ibitero bya za grenades biheruka mu karere ka Musanze, urupfu rw’umuyobozi w’inzego z’ibanze washinjwaga gukorana na FDLR wishwe arashwe agerageza gucika, ndetse n’izindi grenade zagiye ziterwa ku bufatanye na FDLR zigahitana ubuzima bw’abaturage barengana.

Muri iri tangazo kandi Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yabaye nk’uhakana ibyo iryasohowe na Amerika byavuze aho yagize ati “ Abakekwa (gukorana na FDLR) babibazwa biciye mu nzira zagenwe – ibindi bivugwa byo ‘kubura’ (kw’abantu) ntabwo ari ukuri.”

Iri tangazo rya Leta y’u Rwanda risaba buri wese kwirinda gukorana cyangwa kujya mu bikorwa bishobora gushyira abanyarwanda mu kaga. Rivuga ko abategetsi b’u Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu, bazakora ibishoboka mu guhanga n’icyo kibazo (cya FDLR).

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko nimumbwire, Amerika ni abapolisi b’Isi?

  • Umva icyo nababwira bavandimwe banyarwanda;
    Ntabwo Amerika uyu munsi ihangayikishijwe n’abanyarwanda cg abanyamakuru bo mu Rwanda. Biriya ni politiki yayo yo kwijandika mu bibera ku Isi ngo yigaragaze nk’igihangange kandi ibyabo twarabimenye China ubu bari imbere.

    *US authorites ubu bahangayikishijwe n’igitutu gukomeye kuri kuva mu baturage no kuri republicans kubera iguranwa ry’mfungwa z’iterabwoba za Guatanamo n’umusirikare wabo witwa Bowe Bergdahl wari umaze imyaka itanu afitwe n’abataliban.

    * US ubu ihangayikishijwe n’ikibazo cya Ukraine aho ibona ko Uburusiya bushaka kubarusha imbaraga ndetse bwabasuzuguye ubwo bwafataga Crimee, ubu US irashaka kubaga G7 icyari G8 kikibagirana nta Burusiya.

    * US ubu ihangayikishijwe na Propaganda zo guharabika isura y’Ubushinwa ku Isi ubwo hibukwa abitwa Tiananmen bishwe mu myaka ishize za HongKong

    * US ubu ihangayikishijwe n’ikibazo gishya cy’umukandida senateri w’umugore watawe muri yombi akekwaho ruswa

    * US ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwo mu ngo, gufata abantu bunyago mu ngo, ibiyobyabwenge biri kurusha imbaraga abagomba kubikumira kwinjira

    N’ibindi n’ibindi bihangayikishije iki gihugu cyahoze ari igihangange cya mbere ku Isi.

    BYANRWANDA rero amatangazo ya Amerika ababwira ngo ihangayikiye imibereho yanyu n’abanyamakuru banyu ni ukuyobya uburari bashaka ko Isi ikomeza guhugira kuri Politiki y’isi ya Amerika ngo ntirebe ibibera imbere muri Amerika biteye agahinda.

    Njya nahabaye imyaka 15 ndataha ndahazi neza n’ubuyobozi bwaho n’amahame yabo nagize amahirwe yo kubyiga no kubisobanukirwa.

    Kandi abanyamerika nibabarusha imbabazi muzamenye ko ibyacu byarangiye.

    Muramuke

    • Niba wemera ko USA ihangayikishijwe n’ibibera ku isi kuki itahangayikishwa n’ibibera mu Rwanda? Iravuga yuko Leta iri kwihekura none uragirango iceceke se? Ko ejo wazaba ufatanya nanjye kurira ngo international community yari iri he. Mu byo uvuze harimo ko USA iri gutanga ingurane ngo umusirikare wabo agaruke,none abandi barabarigisa ababo ugashyigikira,ubwo se wize iki,jya kuyobora US uzi gusa,nayo ntayo uzi kuko utazi agaciro k’ubuzima. Buri gihe iyo mbonye comments nk’izi umutwe urandya,ntekereza ko nta muntu muzima tugifite,nibaza niba hari isomo ry’amateka twize bikanyobera. Mbatuye Icyifuzo cya Rugamba. 

      • Nsisubiriza Ngarukiye ariko ndibaza impamvu COMMENT nk’izi zikurya umutwe? Ukuri kuraryana koko.
        None se nyine ni inde wakubwiye ko US ihangayikishijwe n’ibibera ku Isi? ko iba yikinira za politiki zayo zo guhuza no kurangaza abantu.
        Muri 94 wibaza ko itari izi ibiri kuba, ariko niba yarananditse amatangazo nk’aya bari kwandika ubu yarakoze.
        Hanyuma utubwire abantu bari kurigiswa ngo ni bande? Gutabwa muri yombi byo biraba buri munsi nawe nukekwa gukorana na FDLR uzacakirwa ako kanya, usibye n’ibyo na ba Executif bagendera muri za V6 bari kubacakira nawe ngo iki!
        U Rwanda mbona ruri kugerageza mu miyoborere kurusha yewe na Amerika, ho baracyanica imfungwa uzabaze

        • INGARUKA ZIBYO MWIMBWIRA KO ARI BYIZA NIZIZA NTABWO ZIZATORANYA,KUKO N’ABAKOZE GENOCIDE BIMBWIRAGA KO BO NTACYO BIZABATWARA ARIKO UBU AHO BARI BARIBAZA!!!!!!!!!!!

      • Ariko ntimukansentse rwose….Ibyo nkurikiye avuga byose nukuri peee..USA burigihe iyo ifite ikibazo mugihugu imbere yihutira gu creatinga crisis iyifasha kuranzagaza abaturage bayo…kandi irabikora buri munsi.Wowe Rudasumbwa uzi infungwa ibihumbi bifungiye muri za concentration camps??Uzi umubare wabutarage ba USA bari surveillance cameras?abo bose bazira kuvuga nabi ubuyobozi bwabo,niba wibuka Edward snow den bamumereye bate?Asange wa wikileaks we bite?none se abo bose ntibazira icyo bo itegeko nshinga ryabo ryita freedom of speech?ubuse ko barimo gufasha abigometse kubutegetsi bwa Syria none igihugu cyose kikaba kibaye umuyonga,ibihumbi byabaturage bapfa buri munsi,reba Lybya ukuntu bamaze kuyigira,urebe afganistan,pakistan nahamdi hose….ubu se Central africa sikwisi?uraboba se bakora iki ngo umwiryane ushire?Warangiza ukavuga bagize neza kuvuga ngo uRwandaa……Nonese URWANDA ntaburengazira rufite bwo kwikurikiranira abashaka kurubuza umutekano warwo??cg kugira uwo rubaza ugaragaweho gushaka kugirira nabi igihugu?Cg rwategereza bikabanza bikaba hanyuma UN yohereze ingabo zokugarura amahoro nko muri 94?????nkaho hari aho babashije kuyagarura,muri South Sudan hariyo ibihumbi bingahe?abapfa nibangahe?USA isohoye amatangazo angahe?Reka rero ngire icyo nkubwira utazi kuri USA Ibintu byose biba kwisi bibi ibyinshi biba munyungu za USA na France urugero…ninde wanze kunvura ibyo tumusaba(Kuduha petrol,minerals,ninzira yokwiba mukiba mukindi gihugu)byanze bikunze igihugu cyibyanze gihura nibibazo.Ikindi ubu muriyi minsi harimo gutegurwa neza formation ya New world Order UN nicyo igamije ubu kandi champion wayo ni USA kandi byose munyungu zayo akenshi.IKIndi iyo new world order igamije kugabanya umubare wabantu batuye isi ukava kuri miliyari 7 ukajya kuri million 500 gusa kandi ibyo ntibabigeraho hatabayeho intambara,amapfa,ibyorezo kandi ibyo barimo barabikora..nibindi byinshi umuntu atarondora.Ikinteye kuvuga ibi,nukgiraango nkunvushe ko USA ntambabazi ifitiye uwari wese….yewe nabaturge bayo ntibakunda nayo mwibuke ibyobaye muri 2001 byabitero byishe 3000 byabantu.ITANGAZA MAKURUImpanvu nyamuru ituma baharanira ubwisanzure bwaryo nuko ribaha amakuru yibyo bakeneyeeee,sibyo twebwe dukenye,babikora kugirango bamenye uko ibihugu bibayeho,intege nye zabyo,kugirango bamenye aho bazaturuka basenya cg bakora icyo bashaka cyose simunyungu zacu nuko tubitekereza…Tugerageze tumenye isi tubayemo kandi mureke dufatanye dushyire hamwe dukorere ,dukunde igihugu cyacu, tureke kukigambanira…ibyo nukwikora munda,ni nkibyawamugani ngo ughimye atiretse arakubwira ngo turwane..ndakeka tudakeneye kumera nka Central Africa,south sudan,Syria, nahandi……NTARUKUNDO RWA AMERICA,UK.etc nitutikunda ubwacuuu

  • Burya kumenya no kumva si ngombwa mwalimu imbere.
    Pierre nibaza ko ushaka kumva yakumvise pe.
    njye nsagushimiye

  • Mwaramutse keretse umuntu uri Naive niwe utakumva ibyo Pierre avuze.Amatangazo ya US ya HRW,ICG n’abandi birarambiranye.Ese ndabaza US n’abandi batekereza nkayo , aba Palestines bapfa bishwe na Israel bangana iki ko tutabona reports.?Banyarwanda icyo nababwira ni uko USA ibi ntabwo ipfa kubitangaza biragenda bigahura n’amatora yimireje imbere muri Africa harimo nayacu azaba muri 2017,ikabihuza na FDLR yambitse communaute internationale igipfuko mumaso ngo yashubije intwaro,bikajyana n’iterambere u Rwanda rugenda rugeraho,n’ibindi bigamije guca intege abanyarwanda.Ushaka kugwa mumutego rero ibyo ni akazi ke.Gusa icyo nababwira ntihazagire uduhitiramo uko tugomba kubaho.Ngirango ababishatse mubona urwo bapfuye.Dukomeze gahunda yacu ya transformation(impinduka)zigaragarire buri wese nawawundi wibaza ko amaze kugira abavugizi agire isoni zo gusobanurira abanyarwanda ibye.

    • Ariko ubwo muravuga iki? Mwese nuko ntabanyu barafungwa ngo hashire ukwezi mutazi aho bari. abantu barafunzwe barashize ntituzi niba bahumeka, abana babuze ababyeyi babo mwarangiza ngo Amerika yigize amupolisi w’isi. Urumva arabasazi se. baba babibwiwe kandi babifitiye gihamya. umunsi byakubayeho nibwo uzagabanya iyo comments za general. ikiriho nuko hari agatsiko gashinzwe guteza umwiryanyi hagati mubanyarwanda kandi barahemukira Presida. ibintu byose bakoze babyitirira Presida kandi ari inyungu zabo. Mufungure abagabo, abana, abagore bacu bafunze muburyo butemewe namategeko. Niba hari icyo umuntu azira mumuburanishe afungwe asurwe numuryango we. Inzara igiye kumara abana mwafunze ba se bitemewe n’amategeko nitwamusura ngo asinye cheque duhahe, twivuze nibindi. Mwitukisha Presida wacu ntaribi rye

  • ibyo bihugu bishaka yuko urwanda ruba isibaniro ryibisasu baribesha, barimo baranatsindwa ahantu henshi, they should go to hell

    • Kandi umuntu niyajya mubinyamakuru ngo asakuze kuko mwahita mugerekaho umuntu ngo yakoranaga nabarwanya igihugu ubu niyo yabaye pass word. umuntu yakwihangana ngo mukore akazi kanyu (iperereza) amaso agahera mukirere. Murahaka dukore iki

  • Eeeehhhh !!! Mubyukuri igihe kirageze ngo mu Rwanda hasezererwe ikinyoma, amacenga, no kubeshya rubanda!! Ibyo USA byose ivuga nukuri kwambaye ukundi kuri. Burya iyo umuntu yikakaza ashaka kugaragaza ko burigihe ari Just kandi ko adakeneye kugira uwo yumvikana nawe aba ari umunyakinyoma. Ese ubundi ni ryari u Rwanda rwigeze rwemera ubushakashatsi bwarukoreweho, hera kuri za mapping report nizindi nyinshi zose barahakana. Erega mukwiye kumenya ko FDLR nabo ari abana b’abanyarwanda kandi amaherezo bazataha mu rwababyaye gushaka rero gukomeza gusunika inyuma ikibazo nubundi amaherezo kizakugarukira nukwaya! Naho ibya Genocide byo twese yadukozeho! abavandimwe bacu se babasirikari baguye Congo muntambara za hato na hato ubu imiryango yacu tukaba dusigaye turi incike bo bazize iki? Reka ndekere aho ntaza kuvuga byinshi gusa mwe imbehe zanyu zisendereye nabasabaga mu by’ukuri kutitandukanya nubwenge bwa kimuntu Imana yabahaye

  • USA IBIHANGAYIKISHIJE BYUKURI SIBYO BIYIHANGAYIKSHA NONESE USA YIBAZAKO AMAYERI BAYO ATAGARAGARA, ?????!!!!!!!!!!!!!!!!,. FDLR IRAVUGWA USA IKARUCA IKARUMIRA.

  • RWOSE IBYO KANSIIME AVUZE BIRAHAGIJE KUKO NI UKURI PEEEE! IMANA IMUHE UMUGISHA KUBWO KUVUGISHA UKURI HAGAMIJWE GUTSINDA IKINYOMA NO KWIKUBIRA N’AKARENGANE.

  • hahaha ariko se amerika ivuga ibyo yabanje igasaba RDC gufungura abacuruzi babanyarwanda bafungiye kinshasa barengana ngo nabasirikare burwanda bafashaga M23

  • hahaha ariko se amerika ivuga ibyo yabanje igasaba RDC gufungura abacuruzi babanyarwanda bafungiye kinshasa barengana ngo nabasirikare burwanda bafashaga M23

  • Kuki USA ivuga ibi ariyo yafashije bikomeye RPF guhirika Habyarimana no gufata ubutegetsi?!  kuki nta nshuti ihoraho ya USA? kuki nta mwanzi uhoraho wa USA? kuri isi iyi USA ishyiraho ubutegetsi ishaka ikongera ikanabukuraho igihe ishakiye ahubwo rero iyaba abaturage babaga babizi bakareka kuryana hagati yabo (bakorana za Genocide ngo Habyarimana yishwe ngo reka tumuhorere) twaba dutangiye gufunguka amaso n’ubwonko. ubundi se ni nde wahagarara hariya akavuga ngo ntarakora ibyo USA imusabye, yasabye kinani kuyiha ubutegetsi ngo yiringiye Abafaransa bukeye aho inzovu ebyiri zarwaniye ibyatsi…..

  • Mwaramutse bavandimwe!Igihugu cyacu cy.u Rwanda ntabandi bakibabaye kurusha twebwe abanyarwanda.Nitutikunda ntawundi uzadukunda.Ndashimye comments za Pierre na Ru.Mugire amahoro!

Comments are closed.

en_USEnglish