Month: <span>June 2014</span>

Tigo na One UN bemeranyijwe guteza imbere urubyiruko n’abagore

Kuri uyu wa 18 Kamena 2014, Ikigo cy’itumanaho cya Tigo na One UN Rwanda basinye amasezerano y’Ubufatanye azamara imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 5,4$ yo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda cyane mu byiciro by’urubyiruko mu guhanga imirimo no guteza imbere abagore. Aya masezerano azamara imyaka ine Tigo ikaba izashyiramo amafaranga agera ku bihumbi 400 by’amadorali […]Irambuye

Muhanga: Inkeragutabara n’abacuruzi baritana bamwana

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, batangarije Umuseke ko Koperative y’inkeragutabara   yabambuye agera kuri miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda kandi bakayarengaho bakabasaba imisanzu y’ukwezi. Aba bacuruzi bavuga ko bagiranye amasezerano y’uburinzi n’Ubuyobozi bwa koperative y’Inkeragutabara (KOPEVEMU) nyuma yo kubona ko abari basanzwe bakora aka kazi bamwe muri bo ari […]Irambuye

NTV yaciwe ahari Museveni nyuma yo kumwerekana asinziriye mu nama

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda byabwiye ushinzwe amakuru kuri Televiziyo ya NTV muri Uganda ko bihagaritswe gutara amakuru muri gahunda zirimo Perezida Museveni nyuma yo kwerekana amashusho ko yari mu banyacyubahiro bari basinziriye ubwo mu cyumweru gishize basomerwaga ingengo y’imari ya Uganda. Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Uganda bivuga ko Perezida Museveni atari asinziriye ahubwo yariho […]Irambuye

Gutanga serivisi nziza bigomba guhera mu nzego za Leta –

Mu kwerekana ishusho y’ibyavuye mu bushakashatsi bw’igerageza ku bipimo byazagenderwaho harebwa uko imitangire ya Serivisi ihagaze mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 18 Kamena; Prof. Shyaka Anasthase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yatangaje ko ari ngombwa ko imitangire ya serivisi igomba kunozwa mu nzego za Leta. Muri iri gerageza ry’ubu bushakashatsi bwakozwe mu nzego n’ibigo bya Leta […]Irambuye

Holland: Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko Iyamuremye yoherezwa mu Rwanda

Nyuma y’ubujurire mu nkiko zitandukanye kuva mu mwaka ushize, kuri uyu wa 18 Kamena Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu cy’Ubuholandi rwategetse ko Jean Claude Iyamuremye yoherezwa mu Rwanda kubazwa ibyaha bya Genocide akekwaho. Iyamuremye uzwi ku kazina ka Nzinga, yabaga muri Vooborg mu Buholandi, akaba yaratawe muri yombi n’igipolisi cy’iji gihugu kuwa 9 Nyakanga 2013. Iyamuremye ashinjwa […]Irambuye

Urubanza rwa Lt Mutabazi rwaranzwe n’umukino w’amagambo

Mu isubukurwa ry’iburanisha mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bikomeye by’iterabwoba n’ibindi biganisha ku kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuri uyu wa gatatu Ngabonziza JMV n’abamwunganira bahanganye bikomeye n’Ubushinjacyaha mu mukino w’amagambo yo gushinja no gushinjurana. Ngabonziza Jean Marie Vianney, Aminadab na Kalisa Innocent wabaye umusirikare mu […]Irambuye

Kwita Izina bigiye kuba umuhango uri ku rwego rwa EAC

Mu gihe u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “RDB gifite mu nsingano ubukerarugendo bitegura umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kamena, ubuyobozi bwa RDB bwatangaje ko bugiye gukorana n’ibihugu by’u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo mu kugira ngo kizamuke kirusheho […]Irambuye

Impamvu zitera abantu gutunga imyotso n'indasago

Mu bihugu byinshi by’Afurika, abaturage bakunda indasago n’imyotso.  Akenshi baba bashaka kwerekana imiryango bakomokamo. Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda barirasagaga bamwe bakanywana abandi bakabikora bagira ngo bivure indwara zimwe na zimwe harimo n’umutwe ndetse n’amaso. Abantu bari batuye igice cya Gisaka( Mirenge, Migongo na Gihunya) nibo bari bazwiho kugira imyotso. Umwe mu bakiri bato bahatuye […]Irambuye

Amaze imyaka 3 anca inyuma, no mu buriri akansondeka

Muraho neza? Njya nsoma inkuru nyinshi mucisha kuri uru rubuga rwanyu kandi inama zihatangirwa ni nziza cyane. Mfite ikibazo giteye gitya; Mfite umugabo tumaranye imyaka itatu kandi dufitanye umwana umwe. Mbere yuko tubana sinigeze mbonana (nkorana imibonano) nundi muntu uwariwe wese, urebye ninawe wabinyigishije ariko ntegereza umunezero bajya bavuga ndaheba. Numvaga bavuga kwishima (kurangiza) kw’umugore […]Irambuye

Haruna mu myitozo muri APR FC no muri Studio kwa

Haruna Niyonzima umukinnyi mpuzamahanga ukomoka i Rubavu agakina mu ikipe ya Yanga Africans muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yaba agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC yahozemo, gusa we yabwiye Umuseke ko ubu kuba ari kugaragara mu myitozo ya APR FC ari uko ari mu biruhuko. Muri ibi biruhuko arimo avuga ko mu gitondo […]Irambuye

en_USEnglish