Tigo na One UN bemeranyijwe guteza imbere urubyiruko n’abagore
Kuri uyu wa 18 Kamena 2014, Ikigo cy’itumanaho cya Tigo na One UN Rwanda basinye amasezerano y’Ubufatanye azamara imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 5,4$ yo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda cyane mu byiciro by’urubyiruko mu guhanga imirimo no guteza imbere abagore.
Aya masezerano azamara imyaka ine Tigo ikaba izashyiramo amafaranga agera ku bihumbi 400 by’amadorali naho UN igashyiramo agera kuri Miliyoni eshanu z’amadorali.
Ubu bufatanye buzaba bushingiye ku bikorwa bitandukanye harimo gufasha abakoresha za Telefoni kuzikoresha mu bikorwa byunguka bizazamura ubuzima bwabo.
Harimo kandi kwifashisha Telefoni cyane cyane biciye ku bafatabuguzi ba Tigo Rwanda mu kuzamura ubukungu muri gahunda zitandukanye nko mu buhinzi, ubuzima ndetse no kongera ubumenyi ku bazikoresha.
Muri aya masezerano harimo gutera inkunga urubyiruko ndetse no gufasha abagore kwihangira imirimo hagamijwe kurwanya kurwanya ubukene no kwita ku buzima bw’abana.
Gukora igenamigambi ku ikoranabuhanga rikoresheje za Telefoni ndetse no guhanahana ubumenyi kuri za Telefoni.
Tongai Maramba umuyobozi wa Tigo Rwanda avuga ko usibye gutanga serivisi z’itumanaho rya telephoni na Internet bihendutse Tigo inashishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage ari nayo mpamvu yafashe iya mbere mu gishyira amafaranga arenga miliyoni 260 z’amanyarwanda muri ubu bufatanye na One UN mu gufasha urubyiruko n’abagore.
Lamin Manneh umuyobozi wa One UN Rwanda yasobanuye ko ubu bufatanye buzaha imirimo cyane ibyiciro by’abagore n’urubyiruko, avuga kandi ko aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi (MDGs).
Manneh avuga kandi ko ubu bufatanye bugaragaza uburyo isi yose ishishikajwe no gushakira ibisubizo ibibazo rusange ibinyujije mu miryango mpuzamahanga,abikorera ndetse na za Leta.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana wari witabiriye uyu muhango nawe yavuze ko ubufatanye nk’ubu bukwiye gukomeza mu nzego zose nk’imiryango mpuzamahanga, ibigo bya Leta n’ibitayishamikiyeho kuko nta mugabo umwe.
Aya masezerano kandi azafasha abayasinye kugera ku ntego zabo babifashijwemo na Tigo Rwanda na One UN.
Amafoto/Birori Eric/Umuseke
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
WELL DONE. Ayo masezerano muyashyize mu bikorwa byadufasha ndetse n’abadafite imirimo bagasubizwa. Turabategereje mu bikorwa byunguka.
Comments are closed.