Amaze imyaka 3 anca inyuma, no mu buriri akansondeka
Muraho neza?
Njya nsoma inkuru nyinshi mucisha kuri uru rubuga rwanyu kandi inama zihatangirwa ni nziza cyane.
Mfite ikibazo giteye gitya;
Mfite umugabo tumaranye imyaka itatu kandi dufitanye umwana umwe.
Mbere yuko tubana sinigeze mbonana (nkorana imibonano) nundi muntu uwariwe wese, urebye ninawe wabinyigishije ariko ntegereza umunezero bajya bavuga ndaheba.
Numvaga bavuga kwishima (kurangiza) kw’umugore namubaza akambwira ngo ni kwakundi numva bimeze nanjye mbifata uko ariko nkabishidikanyaho bitewe nibyo naganiraga n’abandi bagore bagenzi banjye.
Hari umusore twakoranaga hagati aho, w’umwana mwiza cyane kandi akanyereka urukundo muburyo budasanzwe, rimwe dutinda mu biro haribyo anyereka ankozeho numva birahindutse, twikanga twasambanye ariko ibyo yankoreye byambereye nk’inzozi kuko noneho namenye kurangiza icyaricyo.
Narabyicuje ndetse mfata icyemezo cyo kutazabyongera nawe ambera umwana mwiza angendera kure ariko amahirwe menshi twagize nuko yahise ajya kwiga hanze.
Mu mutima nibajije ko wenda ikibazo umugabo wanjye nawe atari azi neza ibyo gutera akabariro ndetse nibyo yambwiye ariko yari abizi.
Natangiye kujya mwereka ko ntanyurwa ariko akanyereka ko ibyo numva ariwo munezero, nakomeje kumwumvisha ko hari ikindi yakora atangira kumbaza ibibazo byinshi asa n’uneka niba hari ahandi mbizi mbona byaba ikibazo kuko narinzi ukuri ndicecekera.
Ikibazo cyaje kuvuka igihe naje gutahurira ko afitanye ubushuti n’undi mukobwa ndetse yanciye inyuma inshuro zitabarika hamwe nawe.
Nisomeye ubwanjye ubutumwa bandikirana bavuga kubyo bakoranye umujinya uranyica cyane cyane aho yabwiraga uwo mukobwa ko ntazi ibintu kandi ko nawe ansondeka kandi ko ntabizi.
Yamubwiye ko iwanjye bitamusaba imbaraga nyinshi.
Mungire inama kuko ibimenyetso nari mfite byicyo kiganiro narabitakaje kugira ngo tube twaganira mubaze ukuntu iyi myaka itatu yanyimye uburenganzira bwanjye nkana. Kuko ndamuzi kubiganiraho ntafite ibyo bimenyetso yampindura umusazi.
Narihanganye bihagije ariko ayo mafuti n’ubugome yankoreye bisigaye bintera kumva ko mfite uburenganzira bwo kuba nanjye namuca inyuma nkabona uwo munezero. Kandi ababinshakaho ni benshi cyane.
Murakoze kungira inama.
Amazina na Adresse yanjye mbasabye kutabishyira kumugaragaro.
0 Comment
mwiriwe mwakoze kugisha Inama,koko wabaye umuntu wintwari,ibyo wakoze byo kwihanganira umugabo wawe kuko ibyo byihanganira bacye,sha ndabyumva urababaye ariko sinakugira Inama yo kumera nk’umugabo wawe ngo uge murayo mabi yo kujya gusambana kandi witwa ngo ufite umugabo , nibakandi wizera Imana byaba bihabanye nicyo Imana idusaba kubijyanye nibyo ,kuko yihanangiriza muntu kutararikira ibyabandi ,muvandimwe rero dusangiye data Ari we data wo mu ijuru nakugira Inama yo kubanza kwitonda Ukabanza Ukabona Ibimenyetso simusiga byemeza ko aguca inyuma ,hanyuma niba mufitanye amasezerano atari bimwe yakwitwaza ko mutasezeranye akaba yavuga ko atari umugabo wawe,ukaba wamujyana mumategeko byaba ngombwa ugasa ubutane dore ko ntakubana numuntu wumugome nkuwo,kuko ubwo ni ubugome kandi ni nubuhemu hanyuma Imana yo mu ijuru Ariyo so ikazakugenera uzakumara agahinda n’umubabaro ufite kuko hari abasore ,kandi hari nabagabo bananiwe n’abagore babo kubera ko abagore babaca inyuma ,kandi bifuza abagore mwihangana nkawe. ngaho ugire umugoroba mwiza kandi uwiteka akomeze agufashe mu kwihangana kwawe kandi akomeze uguhe ubupfura nkubwo numva ufite kandi ukurindire ubuzi ma mugihe utarabona ibimenyetso sikmusiga byakujyana mumategeko.
Ni akumiro mba ndoga Rugengamanzi! None se madamu, ubwo mu biro mwari mufite agakingirizo? None se iyo uwo musore wawe atajya aho hanze byari bugende bite? Cyangwa se nagaruka?Inama jye nakugira ni ukwishakira umunezero wawe kuko nta mpamvu yo kwibabaza wizirika ku muntu utagushaka.
sha pole gusa ni kimwe kimwe ntawuhana uwahanutse uzakomeze wisambanire ntaho mutaniye umunsi mwamenyanye muziturana hasi. MBA NKUGIRIYE INAMA IYO UZA KUBA UMWERE ARIKO NTA FUNI NTA MUJYOJYO
Nonese niba utamugiriye inama iyo wicecekera!!!
Ubwo se umumariye iki? ya gusabye inama yagusabye iby’amafuni n’imijyojyo!! abababaa
Umva inama njye nakugira maman;
Icarana n’umugabo wawe, biragaragara ko wowe akwizera kuko aziko ntacyo uzi mu mibonano.
Umubwire ukuri, akwemere cg akwange ariko araba azi neza ko wamuvumbuye.
Umubwire uti ibyawe narabimenye, umubwire iby’uwo mukobwa n’ibyo bandikiranaga n’uburyo agusondeka abishaka.
Umubwize ukuri kandi ko nawe wamenye ko agusondeka ubwo waryamanaga n’umusore (gusa ntuzamumubwire) ikibazo kitaba kirekire.
Hanyuma umubwire ko wifuza ko mutangira bushya, akareka ubushurashuzi kandi nawe ukamwizeza ko utazongera, ukamusaba ubwo burenganzira bwawe bwo kunyurwa, ukamwibutsa ko ari inshingano ze kandi anabishoboye (cyane ko abyigamba n’uwo mukobwa wundi).
Nakunanira, buriya ku buriri urugo niho ruzingiye, muzongere mwicare umubwire ko akunaniye nibikomeza kwanga akaguca inyuma cyane ntuzamwiture kuhanyura nawe, ahubwo uzashake ibimenyetso simusiga maze usabe gatanya mutandukane neza aho kubana nabi
Nizere ko inama nkugiriye hari icyo yagusaidira
Iyo nama Vitaline akugiriye ndumva ari yo ndanjye ndayishyigikiye
ndumva ukeneye ubufasha,kuko rwose birakwiye,ukeneye ubufasha,wanyandikira kuri iyi Email:[email protected]
TOKA SATANI UBUFASHA AKENEYE ABUKENEYE HANO KURI SITE SI MWIBANGA ABUKENEYE.unva rata uzamubwire ko abandi bakubwiye uko bigenda ukunva nturabyunva uti nje mbona usondeka. ibyo rero niho abakobwa bakinnye mabigibigi babarutira aba abizi neza kuburyo utamusondeka mwe ngo ndi za virgin ninde ibyo babihera amanota uretse kuzakomeza kuba mubuzima bubishye gusa gusa. gusa nje icyo nabonye nuko kurangiza bisaba kuba mwishimiranye cyane ntawe ufite akabazo kuwundi buriya birasaba ko mwafata nkidege mukajya kure mukongera kunva urukundo muri mwe naho aho mwi quartiers wapi vrainment ntakurangiza uzabona
Njywe ndumva cg icyonzi kandi abantu benshi duhuriraho umuntu agisha inama kenshi kubyo yamaze gufataho umwanzuro. ndashidikanya uraza kubabazwa nuko bataguhaye inama yo gukomeza kwinezeza nkuko ibisanzwemo ariko wihangane igire comment kur’iyi message yanjye. uretse kuba wari wagize irari ry’uwo musore ukumva umushaka hari igitandukanye nicyo umugabo wawe yakoze? uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina si nkubwa bombon cg isukari ahubwo ni orientation y’imyumvire yawe. waba uzi neza impamvu indaya itandukanye n’umubyeyi wiyubaha kdi abagabo nabo bameze nkawe bishimira indaya kuko zizi techniques na methodes zogukurura abagabo nyamara iyo umugabo atandukanye n’indaya asanga ntagishya yakoze kirenze ibyo akora iwe murugo ndabara igihe atera akabariro byose nimu bwonko gusa kdi nawe ufite ubushobozi bwo kuryoherwa urugero rwahafi umuntu arifata akikinisha araryoherwa kuko abayabyibitseho mu bwonko. Madame nkuko wumva winaniwe nuwakoresha urutoki gusa waryoherwa apfa kuba atari wa mugabo wawe waciye inyuma kdi ubwo uzi ko atazi ko wamuciye inyuma ? ndetse urebye nubwo umwita umugome ngewe nsanga umurushije ubugome ikindi wibukeko utamuciye inyuma kuko wamufashe ngo byibuze abe ari kimwe kuri kimwe ariko kdi uwo mwana akeneye kubaho kurenza uburyohe bwagahe gato cyane kuko muri abo benshi uvuga SIDA yarabishe baraboze!!!! shaka ukuntu wagarura umugabo muri cerveau ndavuga mind yawe hanyuma murwane no kwirinda ibidwara bimo candidose, syphilis, imitezi na mburugu nyuma abo bagore bagenzi bawe bazakubwira uruhari rwawe mukuzana uburyohe…… Ndangije nkubwira, nibwira ndetse mbwira namwe mwese ati: ” imbeba yakurikiye uburyohe ………. nuko ihakura inda y’akabati” . Murakoze
Niba utumvise inama za MICHO nuko ikigutegereje ari sida buriya niyo wifuza kandi nutumvira inama za micho ibizakubaho ntuzavuge ngo umluseke ntiwaguhaye inama, agapfa kaburiye n’intongo
ndashaka kukugira inam ijyanye n’ikibazo ufite kandi ijyanye no kwemera kwawe , ubaye warigeze kugera nko munsengero wasubirayo vuba na bwangu ugasenga cyane imana ikagukuramo umutima wo gutekereza abandi bagabo , niba kandi uwo muco wo gusenga utawufite nabyo si igitangaza wakora vuba na bwangu ugahitamo gukiza ubuzima bwawe kuko ntuzi icyo wakura mubusambanyi , ntunazi icyo umugabo wawe azakurayo . ikimbabaje nuka yazakuzanira SIDA.. Gusa inama nakugira iruta izindi ni ugukizwa ugasengera uwo mugabo wawe kandi ibyo byo kugupfubya ukabireka ukamuhakanira mugihe cyose ukimukeka kuko yazakuzanira kabutindi..ibitari ibyo uzasabe divorce wibere femme libre , ushake ubundi buzima kuko ubu ndumva aho muri mwembi muri ababingwa uwatanga undi yamukorera agartendo..jyewe ukugira inama ndubatse, ndi umunyamategeko kandi mfite ubuhamya bw’ibiva mugukwepana nakugira inam zimbitse kuri [email protected]
Madamu, Njye ndumva umaze kubona iyo message warashoboraga kubwira umugabo wawe ko wayibonye kandi ko byakubaje. Ukanamubwira ko muri message ye wavumbuyemo ubugome bwihishemo , ko bigaragara ko uko asambana n’abacuti be abakorera ibyo we atagukorera. Icyo gihe ukamubwira ko yakwiye kureka ingeso y’ubusambanyi cyangwa mugatandukana. Sinagushinja ko wowe wasambanye gusa cyakora nakwishimira ko wumvise ko ugomba kubihagarika no kutazongera, uwo mwasambanye ukazirinda rwose kumwemerera kongera. Numara kubwira umugabo ko wamuvumbuye kandi ko byakubabaje cyane , muzanyura mu bihe bikomeye byo kugerageza kwiyunga kandi nagusaba imbabazi uzihutire kuzimuha utamunanije ariko umusaba kugufata nk’umugore we kugirango nawe ugire umutima wo kumugarukira no kwibagirwa ibyahise. Ubundi iyi nzira yo kwiyunga hagati y’umugabo n’umugore ishoboka iyo mudashakuje ngo mujye ku karubanda, noneho za nshoreke ze zikazabona ko byahindutse ntizongere no kumutekereza zigashakishiriza ahandi. Ikindi gikomeye cyane ugomba gutsimbararaho mu bwiyunge bwanyu nuko mwembi muyoboka inzira y’Imana urugo rwanyu rugahagarara ku masengesho no ku ijambo ry’Imana buri munsi, bitabaye ibyo muzajya muhora muzunga muzunga muva mukanasubira mu byo mwavuyemo . Imana ikuyobore .
mujye mukura ubusambanyi aha.ngo yagufashe mu biro wumva uranezerewe?nta soni? nyuma yo kugisha inama banza wipimishe sida kandi uko ukeka umugabo wawe nawe umubwire ayo marorerwa wakoze mubone gusabana imbabazi.nibyo mwembi mwarakosheje.SVP mugabanye ubusambanyi.
@ URUMURI uri umuntu w’umunyabwenge inama zawe ntizibogamye uwakugira umucamanza wamenenya gukiranura
Ari wowe ari n’umugabo wawe mwese muri amabyi n’ibibabi ninkuko umwe yaba arwaye impiswi undi arwaye kuruka, mwese muri abasambanyi ubwo rero ingaruka muzazirengere,. MBIFURIJE UBUSAMBANYI BWIZA NJYEWE NAHISEMO KWIFATA BYAKWANGA NGATERA AKANYAMERIKA KUKO NTIKAJYA KANDUZA kandi ntanuwo mba nciye inyuma
Ariko ibi bikobwa by’iwacu ubanza bifite ibihombogoro n’ibivumvuri n’ibinyugunyugu mubwonko ikintu cy’ikigore kigaca umugabo
inyuma cyarangiza kikavuga ngo umugabo aragisondeka ngo agica inyuma,
ubwo se umujura agiye kwiba yatahuka agasanga nawe bamwibye yaba afite
ishingiro ryo kwiriza ngo muntabare baranyibye??? mwagiye mureka
kwishyanutsa mwa bigore mwe byanutse ibisundi, mubona ubwo buzutu bwanyu
ari zahabu? puuuuuu njyewe izi ngegera zabagore zitangiye kuntera
isesemi uwajya azana indogobe zikabasatura amabuno aribwo mwanyurwa
muragahona mwandaya mwe, SHA UWAKUNYEREKA URWO RUSUNDI RWAWE
NARUTSINDAGIRAMO AMASE
your just stupid nyoko cyangwa bashiki bo sa bagore??ntakinyabupfura ugira uri tete vide kabisa
Ariko ibi bikobwa by’iwacu ubanza bifite ibihombogoro n’ibivumvuri n’ibinyugunyugu mubwonko ikintu cy’ikigore kigaca umugabo
inyuma cyarangiza kikavuga ngo umugabo aragisondeka ngo agica inyuma,
ubwo se umujura agiye kwiba yatahuka agasanga nawe bamwibye yaba afite
ishingiro ryo kwiriza ngo muntabare baranyibye??? mwagiye mureka
kwishyanutsa mwa bigore mwe byanutse ibisundi, mubona ubwo buzutu bwanyu
ari zahabu? puuuuuu njyewe izi ngegera zabagore zitangiye kuntera
isesemi uwajya azana indogobe zikabasatura amabuno aribwo mwanyurwa
muragahona mwandaya mwe, SHA UWAKUNYEREKA URWO RUSUNDI RWAWE
NARUTSINDAGIRAMO AMASE
ariko ko se umuntu agishije inama urangije uramutuka, ubwo se umumariye iki? please mujye mwiyubaha kuko nawe uwakureba yasanga utari miseke igoroye. Rata madam jye nakubwira gukurikiza inama ya Mujyanama.
URI INDAYI NZIZA DISI!! MUBIRO? YESU AKUGENDERERE!!!!
Bahe rwose yenda ako kanyaro kabashiramo bakareka kubunza ubwo busa bwabo!!!
ari ko swizi@ wasohokeye gutukana ubanza ubifitemo doctora rwose ko bagusabye inama bagusabye ibitutsi? ngarutse kuri uyu mudam nawe icyo mbonye si shyashya . nagandukire umugabo weamusabe icyo ashaka yumve ngo byose biracamo
Ikigaragara nuko wishinze ikigare amabwire yabandi bagore ugashaka kubishyira mu bikorwa ngo wumve itandukaniro ryiby’umugabo akubwira nibyo bagenzi bawe bakubwira.Nyuma rero ubona aho akaryoshye kari,gusa kuko umugabo wawe nawe aguca inyuma nawe ntiwabasha kutamuca inyuma gusa ujye wibuka agakingirizo.
Ngo uburenganzira bwo kumuca inyuma?????????????????????????????; UBUNDI NTIWABIRANGIJE?????????? WARINZE USAMBANIRA MU BIRO WAMUBAJIJE????????????????, UBWO UZIHANDAGAZA UNAVUGE KO UWO MUSORE YAJE KU KAZI YITWAJE KAPOTI, YAHE SE , KO BYUMVIKANA KO MWAKOREYE AHO, UZI IBYO WANDURUYEMO, nuyu munsi acyongeza nubwo ubeshya ngo yaragiye, reka tubyemere ko yagiye uyu munsi agarutse??????????????????? UBUSAMBANYI.COM, WASANGA AHUBWO ARI WOWE USONDEKA UMUGABO WAWE, WITWAJE NGO WANANIWE, AKAZI KENSHI , CYANGWA NGO WARWAYE!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nyamara wavuye mubiro gasore yakunogeje!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. nakumiro mba mbaroga; uyu mugabo ni magorwa yihane GUSA ICYO UZAMUZANIRA AZAGITWAZA YOMBI siwe wambere.
Indaya zigomba kujya zihanishwa guterwa amabuye mpaka umushyukwe uzishizemo
Muraho nshuti z’urubuga.Nyamuneka bantu na Rurema mbere yo kugira icyo mutangaza ku nkuru iba isohotse , buri wese ajye abanza yishyire mu mwanya w’uwasabye inama, yibaze ati ari nkanjye ibi bibayeho nabyitwaramo nte ? noneho uko wowe wacyemura icyo kibazo abe aribyo usubiza kuko burya utanga icyo ufite, naho kvuga amagambo akomeretsa , ntabwo ariyo aba yasabye. ufite ikibazo akarinda ubwo abishyira ku rubuga aba yarashije namwe rero ntimukamwongerere umutwaro mumubwira amagambo mabi. Kandi mujye mwibuka ko tugomba gukundana nkuko Imana yadukunze. Mwisubireho , abandika ibitarimo inama yasabye mwihangane mutange inama zubaka .
Mbabajwe n’ibyo biro wateye umwaku naho umugabo wawe nawe mwese muri kimwe. ahubwo mutandukane buri wese akore amabi ye aho kubeshyana ngo murabana kandi byahe byo kajya. Ni nde se uyobewe abagore uburyo musuzugura igikorwa cyo mu buriri abagabo banyu bakingingiriiiza! kubera agaciro gake mwabihaye bakanavunika gusa!! erega ntawe uyobewe ko umwitayeho ukamubwira utugambo twiza ukamwitegura utarangiza neza! ariko se agasuzuguro kanyu n’akamenyero mubagirira byareka muryoherwa mute! mujye mukizwa di!
Nubwo mwihaye uyu mudamu nababwira ko mwese murengera, ingo zubatswe gutya ni nyinshi ntanicyambwira ko koko uyu musambane w’umugabo wawe we yanyuzwe kuko gukunda bivuga ko habaho kwihanganira byose none nshuti yanjye menya ko Imana ikicaye kuntebe y;imbabazi. Ikibura mu rugo rwanyu ni ibiganiro hagati yawe nuwo mwubatse nahubundi waguye mucyaha nkuko bose bakigwamo utaraguye mucyubusambanyi yaguye mucyubugambanyi , undi agwa mucyubwirasi( orgueille) ngirango mwese muzi neza icyakuye Satanii mw’ijuru suko yasambanye ahubwo yishyizeho ashaka kwishyira hejuru ashiduka yashyizwe kw’isi, umwana w’umuntu aba arahagorewe ubwo nijye nawe. Ijambo ry’Imana riti twese twakoze icyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana icyo ndeba numutima umenetse wawe wowe madamu ibisigaye wegere umugabo wawe muganire.Erega wasanga umurenganya kuko urukundo ntirugirirwa ngo umuntu yabikoze neza ashobora kubikora nabi ariko uwo yabikoreye akanyurwa nibyo kandi akishima . icyindi umenye ko hari abarangiza vuba n’abatinda iyo mwaganiriye amenya ikibazo ufite akamenya uko abyitwaramo none ho ubutaha kigakemuka. Ihangane rero mwana wabantu uganire nuwo mwashakanye. kandi kubakiri bato umuntu arinda asaza akiga ntawuhita abimenya kereka uwigize gahuru. norero ni mushake uko muganira mufite urukundo ntaguhimana kuko mufite ubahuza ariwe uwo mwana mwabyaye. Naho ubundi mwese muri bato umwe ashobora guca aha undi aha kandi mukubaka neza ariko se ntiwasanga mupfa ubusa? ihangane.
Iyi nyandiko harimo ukuri guke hakabamo ibinyoma byinshi bihishira ingeso y’ubusambanyi y’uyu mugore.Niba umugabo we atamushimisha kandi akavuga ko umugabo amuca inyuma , ikigaragara n’uko n’umugore ajya gusambana hanze.Ntibyumvikana ukuntu abantu basambanira mu biro rimwe gusa hanyuma uwo mugore agahita azinukwa umugabo we bamaranye imyaka itatu.Ariko bana b’Imana mwarengeye ubugingo bwanyu bwo kuri iyi si muzirikana ko ibyo twijandikamo byose igihe nikigera tuzabibazwa n’Uwiteka!Imana ibababarire kandi ibarinde ingeso mbi zibagusha mu byaha.
Iki kibazo cyawe kiba kuri beshi ,sha bitera umujinya umugabo uteye utyo uzamushakire ,abagabo umushyire hagati umusomere umubwire ,ibyo yagukoreye ,agerekaho no kukuvuga uko utari nibyo bizakuruhura nawe asebe mubandi nadasaba imbabazi uzamureke kuko ntacyo yaba amaze wazasazira kugahinda gusa,kandi ntampamvu yabyo.
Inama ya MICHO ni ukuri yikurikize,kuko satisfaction muri relation sexuelle iri psychologique.Niwitegura mumutwe ukabanza ukumva ko ukunze umugabo wawe kdi ukumva ko afite ubushake n’ubushobozi bwo kukunezeza ntakabuza uzagera kuri ibyo byishimo kuko ntiwibwire ko icyatumye ubigeraho ubwo wasambanaga n’uwo musore ari uko yari azi kubikora cyane ahubwo ni ukubera irari n’icyizere wumvaga umufitiye,icyo gihe rero bihita byikora.Gusa mukwiye kugirana ikiganiro n’umugabo wawe mukaturirana ibyo byaha byanyu mugasabana imbabazi kuko ntimwakubakira kuri ibyo bintu.Imana ibafashe musane urugo rwanyu kuko njye ndumva rwaramaze gusenyuka.
umva nshuti y’Imana nkugire inama nangye. Uzashake weekend imwe umusohokane ahantu hatuje muri mwenyine ariwowe uri bwishyure buri kintu cyose. umusabe ko wifuza ko muganira muve kuwa gatanu ni mugoroba mugeze ku cyumweru mwasohotse umukorere ibishoboka byose umugaragarize urukundo umusabe ku kunezeza ndakubwiza ukuri uzabona ibintu bihindutse. kandi ntugakomeze kumwereka umujinya ubundi usenge imana umwereke urukundo uzabona ibintu bihinduka. ikindi ujye umusaba kenshi gusohokana nawe igihe bishoboka kandi ubifitiye ubushobozi.murakoze.kandi mujye mutumenyesha ko izi nama hari izabafashije.
Mada, Njye ndi umugabo wubatse maze imyaka irenga icyenda. Mbere nkiri umusore nahuye n’ abakobwa benshi peeeee kandi kubera situation yanjye narababonaga ku bwinshi. aho mariye gushaka umugore nkunda niho nabonye itandukaniro ry’ iby’ ubusore n’ umugore ufite urugwiro. Njye nkurikije ibyo wanditse ndetse n’ ubumenyi mfite muri ibi bintu, biragaragara ko ushobora kuba warabanye n’ umugabo wawe nta rukundo rwa nyarwo umufitiye. Abantu benshi bitiranya kuba ubonye umusore uje kugutereta ukibwira ko umukunda hari n’ abadamu bavuga ngo nitumara kubyarana urukundo ruzaza ibyo rero ntibishoboka, gusa burya abenshi bagumishwa mu ngo no kwanga guseba. Kuba hari ibyo wakoreye muri office ukumva biryoshye rwose bijyanye n’ aho mwari muri ndetse no kuba uwo ari umusore wabonaga kenshi mu buzima noneho subconscience yawe ikamwifuza. kuryoha kwabyo bijyanye akenshi n’ ubwoba mwari mufite bwo gufatwa(uzabaze uwabikoreye mu imodoka akubwire uko biba bimeze). burya rero abagore bibwira ko abagabo kuba turangiza bivuga ko uba wishimye oya rwose, imibonano ni passion iyo rero umudamu agufitiye urugwiro rwose urabyumva iyo uri muri icyo gikorwa.Inama nakugira rero ni eshatu; iya mbere gerageza ushakishe mu mutwe wawe ibintu byatuma ugirira umugabo wawe passion(urugwiro) ariko ntukazakore ibyo wasomye mu bitabo, uzakore ibiri express kandi ndakubwiza ukuri umugabo azanyurwa kandi ntazongera kuguca inyuma, ibyo nibyanga rero uzamese kamwe wake divorce umusobanurire neza uko ibintu bimeze n’ impamvu yabyo. niba wumva ibyo bidashoboka uzahame hamwe mukomeze kubana, ariko nguhaye guaranti ko uko muzajyamutongana uzajya uryamana n’ umuhungu wa mbere ukweretse affection
mada njyewe nsomye iki kibazo cyawe inshuro3: ariko ntinze cyane kubintu nka 3: ukuntu umuntu wa mbere mwakoze sex ari umugabo wawe ufite ubu, ukuntu uwo musore ngo ari umwana mwiza mwakoze sex mu biro ndetse akagukundira nyuma yo gukora sex akakugendera kure nyuma mukagira imana akajya kwiga hanze ndetse no kuba usigaye wumva waca inyuma umugabo wawe kandi hakaba hari benshi babikwifuzaho?? mada niba uzi gusesengura inyandiko wabona uwo uriwe, wowe ufite ikibazo gikomeye kuba uri umugore w’umugabo ukaba warishyize muri position yuko abantu bakwifuza gukora sex nawe kandi ukabibona nikibazo gikomeye? ikindi reka kubeshya uwo musore mwasambaniye mu biro mwari musanzwe mufitanye ubucuti kuko ubwonko bwawe bwari bwaramaze no kugutegeka ko ari umwana mwiza, ntabwo umugore nkawe utarakoze sex mukajagari mbere hose ashobora kuryamana nu muntu bimutunguye atari urukundo amufitiye? ntabwo umusore yakora kumugore w’umugabo uwo mugore ataramweretse intege nke amufiteho? mada ntabwo umugabo wawe mwakoze sex ari wowe wa mbere muyikoze yayikoze agasondeka ntekereza ko icyo gihe mwari mufitanye urugwiro kuburyo abikorana ubuhanga bwose afite? biragoye ku kugira inama kuko ntazi imyaka yawe? ariko inama imwe nakugira nuko utazabwira umugabo wawe ko wasambanye? ikindi hindukiza ubwonko wumve ko icyo washakiraga umugabo wawe niba utarakibonye wihe choice ya kabiri kuko ntiwashakaga satisfaction iva muri sex kuko utari wanarongorwa ntayo wabonye nkuko ubivuga, hari ikindi washakaga kandi ibyo umugabo wawe avuga ngo aragusondeka arabeshya, ahubwo niwowe wisondeka bitewe no mu mutwe kandi irinde ibyo biganiro byabo bagore binshuti zawe kuko ntawe uzabigukorera ikindi hindura comportement imbere yumugabo umuganirize? kandi wimushinja ubusambanyi cyane ubimubwira kuko niba abukora abizi ku kukurusha, reba ukundi wabimubwira niba ugamije kubaka kandi niba utagamije kubaka mutane. mfite nimero 1438 875 4578. ndimo ndaboneka kuri wathsapp gusa muri iyi minsi ndahantu nkoresha internet mboneka guhera 24:00 zo mu rwanda na week end ukeneye izindi nama nazaziguha.
Jyewe simvuga byinshi ndashaka kwibwirira uyu mugore mugenzi wange ndetse nabagore bose basoma iyi comment ko ikibazo cyose kiba murugo hagati y’umugore n’umugabo uruhare runini kuri cyo ruba rufite umugore rero uyu mugore ni umunyamakosa 80% umugabo we ni umunyamakosa 20% nuko bimeze. None se madamu ko utanyurwaga kuki utashakishije ngo ugishe inama ukunde umugabo wawe umusohokane umutoteze cyane umwereke urukundo ariko umubwire ko utajya uba satisfaite. wihaye igihe ukorera umugabo ibintu byiza, uramukunda, uramunezeza maze we ananirwa kukwitaho ngo agukemurire ikibazo? yabonye nyine ntagaciro ubiha ajya kwishakira undi wajyagahe niba utari uzi ikikujyanye? urarata ngo wari vierge ibyo se bihuriye he? niba utazi uko ugomba kwita ku mugabo ngo nawe akunezeze. wasambana utasambana uri injiji. kandi umugabo wawe muhe amahoro utangire bushya sinon usabe divorce ujye gusambana nibyo washatse
Umucyo, uzi ibintu kabisa ndakwemeye.Uyu mugore yazize kutamenya icyamujyanye.
muvandimwe rero,ibyo uvuga bifite ishingiro ariko wifata icyemezo cyo gutangira guca inyuma umugabo ngo nuko we abikora! muganirize witonze nibyanga usabe inama umuryango,kd nubona byanze burundu aho kugira ngo uzicwe n’agahinda ko umugabo wawe aguca inyuma,muzatandukane byemewe kugira ngo nawe ubone amahoro kd uzabona undi niwitwara neza!
Mbega ibibazo!!! nanjye nakoze nkayo mahano mbere yo gukizwa nakundanye numudamu ntazi yuko arumudamu twari twahuriye mubiraka(mu kazi) byabaye ngombwa ko dukundana ryamana nawe ariko mubyukuri nahise menya yuko arumudamu uwo munsi aruko mushimishije aratobora ambwirako umugabowe amupfubya ngo ntacyo amumarira nakomeje kwibaza ibyo ndimo mpemukira umugabo wabandi ntanazi ,twagumye gukururana mpitamo kumureka muvaho burundu nshaka uwanjye tumaranye 3years,ariko inama nakugira nuko weho wakwicarana nawe ukamwiyumvamo ukamuha care naho imibonano yose nimumutwe kandi nawe akakwiyumvomo twaryamanye nabakobwa benshi ariko byose nibimwe yewe njye nabazungu narebyeho urumva sinakubesha ugire kwihangana kandi usenge imana izabigufashamo.
Uretse ko ari igitekerezo gihimbano, gusa gikeneye guha inama ababana n’ibibazo nk’ibyo cg ibisa nabyo, naho ubundi ukurikije situation wowe ubwawe urimo, ukabona uwo mwashinganye urugo har’aho atakunogeye nta mpamvu n’imwe yo kumubataho. Abanyafrikakazi baboshywe n’umutwaro wo guhora bahetse agahinda baterwa n’abo bashakanye ngo n’ubutwari bwo kudahinduranya abagabo, kuki se ? Ni kuki intimba yarinda kugusatura umutima kdi Umuremyi yararemye abantu benshi batandukanye n’uwo wari wahisemo ? Jyewe nashaka undi uriya nkamusezera cg yakwikosora tugakomezanya, ariko nta mpamvu yo ku nsitressa.
Banza uhitemo icyo ushaka gukora ubone kugisha inama y’ukuntu wagikora?Niba ushaka gukomeza umubano n’umugabo wawe ariko wenda ugafata iyambere mu gukosora amakosa ahari…ibyo byaba byiza, wabona inama ziganisha aho. Niba ushaka kumukatira witwaje ibyo wakoze nabwo inama wazibona ariko ubanza ntacyo zakumarira cyane!!!!Gusa ugabanye umujinya utangire wirememo imbabazi kuko icyaha umushinja nawe waragikoze kuko inshuro zo ntacyo zivuze!!!!!!Rimwe cg kenshi twese bizaturimbura muvandi.Gusa inkuru yawe simbona umwimerere wayo
Comments are closed.