Digiqole ad

NTV yaciwe ahari Museveni nyuma yo kumwerekana asinziriye mu nama

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda byabwiye ushinzwe amakuru kuri Televiziyo ya NTV muri Uganda ko bihagaritswe gutara amakuru muri gahunda zirimo Perezida Museveni nyuma yo kwerekana amashusho ko yari mu banyacyubahiro bari basinziriye ubwo mu cyumweru gishize basomerwaga ingengo y’imari ya Uganda.

Perezida Museveni ngo ntabwo aba asinziriye ahubwo aba ari gutekereza kubyo ari kumva
Perezida Museveni ngo ntabwo aba asinziriye ahubwo aba ari gutekereza kubyo ari kumva/kenyapost.com

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Uganda bivuga ko Perezida Museveni atari asinziriye ahubwo yariho atekereza kubyo ari kumva ahumirije, aho kuba yari mu bitotsi nk’uko televiziyo ya NTV yabyerekanye.

Maj Chris Magezi wo mu buvugizi bw’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu yatangaje ko ngo no mu nama zo mu biro byo akunda guhumuriza ngo atekereze kubyo ari kumva. Ibyo ngo si ikintu gishya.

Ati “Ibyo dusaba NTV ni ukubaha Perezida. Waba umukunda cyangwa utamukunda ntabwo uba ugomba kumukiniraho mu buryo busuzuguritse. Perezida ni Perezida.

Chimpreports yatangaje iyi nkuru y’ihagarikwa rya NTV ahari Perezida Museveni hose, ivuga ko NTV yo yanze kugira icyo ibivugaho.

Ngo ntabwo aba asinziriye aba yumva
Ngo ntabwo aba asinziriye aba yumva

Ibyo umwe mu bafata amafoto y’Umuseke yabonye ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20:

Yitegereje Perezida Museveni abona arasinziriye!
Ufata amafoto y’umuseke, ubwo umwe mu barokotse yatangaga ubuhamy, yitegereje Perezida Museveni abona arasinziriye aramufotora!
DSC_9752
Akebutse ku ruhande abona Ban Ki-moon nawe arahumirije
DSC_9852
Uyu ufata amafoto yakomeje kwitegereza Perezida Museveni maze ubwo ubuhamya uwarokotse Jenoside yariho atanga bwari burangiye ahita akanguka nta muntu n’umwe umukozeho, bigaragara ko koko akunda kumva ibintu byinshi ahumirije

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Erega uretse ko ari ba nyakubahwa ariko nabo c’est normal kunanirwa kandi banaruhuka amasaha macye rero ntagitangaza kirimo ahubwo mugani najye nabifata nko gusebanya ukurikije image biba biha abo ubyeretse niyo mpamvu bitwa abanyacyubahiro baba bakwiye kubahwa kuko bahagarariye rubanda. Guys president is president RESPECT!!!

    • Tububahe kabisa kuko bibaho kuba yatwarwa n’agatotsi. Naho kumwerekana gutwa biba bigayitse gusinzira ku manywa y’ihangu!

    • bahora baniwe kubera kutamenya gukorana n’ababungirije ntabwo babizera kuko bumva ko aribo kamara. Bituma rero bananirwa

  • EREGA URETSE KO ARI BA NYAKUBAHWA ARIKO NABO C’EST NORMAL KUNANIRWA KANDI BANARUHUKA AMASAHA MACYE RERO NTAGITANGAZA KIRIMO AHUBWO MUGANI NAJYE NABIFATA NKO G– USEBANYA UKURIKIJE IMAGE BIBA BIHA ABO UBYERETSE  NIYO MPAMVU BITWA ABANYACYUBAHIRO BABA BAKWIYE KUBAHWA KUKO BAHAGARARIYE RUBANDA.GUYS PRESIDENT IS PRESIDENT  RESPECT!!!

    • Bingwa Hollande we ngo yaparitse imodoka ku muhanda, akora pipi muri WC rusange !  Ibaze ugiye kubona ukabona uhagararanye na X pdt mu runyariro man ??!!! Anyway, nabo ni abantu bararya,barasura,barituma,barasinzira,…..nkuko papa uriho yabivuze!!!!! We ngo ajya arara yibaza ku bibazo byananiranye(Afganistan,plestina,Janjawid,Bokoharam,…) ngo akavuga ngo mu gtondo arajya kugisha inama papa (acyibwira ko akiri Cardinary) yamara kubyuka AKIBUKA KO ARIWE PAPA !!!!!!!!!!!!

  • Iki cyaha kitwa kwinjira muri Vie Prive y’umuntu. Gusinzira cyangwa kudasinzira ni uburenganzira bwe. Gusa mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda nabonyemo akantu keza ko guha ibihano umukozi wese wa Leta usinzirira mu nama. Ikindi naje kuvumbura mu bijyanye no gusinzira mu nama nuko hari abantu baba bareba nk’abakanuye nyamara badahari ahubwo bibereye muri za business,abandi bari kwibuka intonganya barayemo mu ngo zabo,hari n’abandi baba baraye binywera bagashiduka bwabakereyeho. Ushobora no gusinzira bitewe na stress usanganwe. NTV rero yagize ngo Uganda ni USA batangaza ibyo bashatse byose. Perezida ni perezida kandi Museveni ngira ngo ni Umukristo buriya azababarira ariko bikosore kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish