Digiqole ad

Muhanga: Inkeragutabara n’abacuruzi baritana bamwana

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, batangarije Umuseke ko Koperative y’inkeragutabara   yabambuye agera kuri miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda kandi bakayarengaho bakabasaba imisanzu y’ukwezi.

Amwe muri aya mazu y'ubucuruzi  Koperative y'Inkeragutabara  zari zayafunze
Amwe muri aya mazu y’ubucuruzi Koperative y’Inkeragutabara zari zayafunze

Aba bacuruzi bavuga ko bagiranye amasezerano y’uburinzi n’Ubuyobozi bwa koperative y’Inkeragutabara (KOPEVEMU) nyuma yo kubona ko abari basanzwe bakora aka kazi bamwe muri bo ari abasaza, n’abasinzi biza kuba ngombwa ko basesa amasezerano.

Mu masezerano bagiranye n’iyi Koperative y’inkeragutabara mu murenge wa Nyamabuye, harimo ingingo ivuga ko abacuruzi bazajya batanga kuva ku mafaranga ibihumbi bine (Frw 4000) kugeza kuri bitanu (Frw 5000) buri kwezi bahereye ku byiciro babarizwamo.

Ateganya kandi ko niba ibicuruzwa byabo byibwe, inkeragutabara zitegetswe kwirengera ingaruka zikishyura ibyibwe byose 100% nk’uko bakomeza babivuga.

Ibi rero siko ngo byagenze kuko abamaze kwibwa hafi ya bose batigeze bishyurwa amafaranga ahwanye n’ibicuruzwa byabo byibwe,   ahubwo bakabona inkeragutabara zishinzwe kwishyuza umusanzu w’ukwezi zibashyizeho igitutu ko bagomba kwishyura byanze bikunze bakwanga amaduka yabo agafungwa nta mpaka zibayeho.

Amaduka mato yo muri  Gare yarafunze guhera mu gitondo
Amaduka mato yo muri Gare yarafunze guhera mu gitondo

Inkeragutabara zivuga ko abacuruzi nibanga kongera gutanga imisanzu, nta kindi bazaba.

Mulisa Maurice uhagarariye Koperative y’inkeragutabara mu murenge wa Nyamabuye, yemera ko amasezerano bagiranye n’abacuruzi ateganya ibyavuzwe haruguru, ariko ko nabo hari bamwe mu bacuruzi banze kubishyura noneho bikaba ngombwa ko nabo bafatira aya mafaranga.

Ngo ibyo babikoze kubera ko ayo mafaranga bafitiye abacuruzi ari make ugereranyije n’umwenda abacuruzi babafitiye.

Yagize ati “Nibatwishyure barebe ko umwenda tubabereyemo tutawishyura.”

Habimana Silas Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyamabuye, yavuze ko bari bizeye ko nibashyiraho inkeragutabara ku burinzi muri uyu mujyi ari bwo ubujura buzagabanuka.

Gusa ngo kuva izi nkeragutabara zajyaho ubujura bwikubye inshuro nyinshi kandi basuzuma bagasanga aho abajura bari basanzwe banyura ni ukuvuga bamena imiryango,   ahubwo basigaye banyura mu bisenge by’amazu bagahingukira imbere mu iduka kandi n’amatara yaka.

Habimana yavuze ko basabye ko umubare w’abarara uburinzi wiyongera, noneho abacuruzi nabo bakongera umusanzu ariko kuva aho umusanzu wiyongereye   umubare w’inkeragutabara zicunga umuyi nijoro wagabanutse n’ubujura bukomeza kubaho, akavuga ko aba bacuruzi bambuwe amafaranga yabo usanga ari bo bishyura neza, ahubwo abatarahuye n’ibibazo byo kwibwa ari bo banga kwishyura.

Aba bacuruzi bifuza kurenganurwa n'urugaga rw'abikorera
Aba bacuruzi bifuza kurenganurwa n’urugaga rw’abikorera

Koperative y’inkeragutabara mu murenge wa Nyamabuye yatangiye mu mwaka wa 2012, itangirana n’inkeragutabara 90 ariko umubare uragabanuka kuri ubu abayigize ni 50.

Umwenda Koperative yabo ibereyemo abacuruzi aragera kuri miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 7 000 000) mu gihe bamwe mu bacuruzi bafitiye iyi Koperative agera kuri miliyoni 14.

Mu rwego rwo kurangiza aya makimbirane avugwa kuri izi mpande zombi, uhagarariye urugaga rw’abacuruzi yavuze ko bazakorana inama ku wakabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Kamena 2014 n’inzego zitandukanye z’akarere bagatuminamo n’ubuyobozi bw’inkeragutabara.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE. RW/MUHANGA

0 Comment

  • Jye mbishyuza F 90,135 kuva 2012 ariko nageze aho ncika intege kuko ari inventaire baje gukora nyuma y’uko nibwa ari n’ibaruwa nabandikiye mbishyuza ndetse nkanaha kopi HABIMANA Silas, byose ntacyo byagezeho; baricecekeye ntibansubiza. Ubu se igihombo banteye bazacyishyura ryari? Inyungu se nari kuba narakuye mu byibye zo zizaza ryari? Burya gukosoza ikosa irindi ntaho byemewe; ibyiza wakora neza ibiri mu nshingano zawe hanyuma nawe ukishyuza abakubereyemo imyenda. ku mugerereka, hariho ibyibwe nishyuza Koperative y’inkeragutabara:INGANO N’AGACIRO K’IBYIBWE MURI BOUTIQUE YA HARELIMANA INNOCENT
    IRI MU MUDUGUDU WA NETE, AKAGARI KA REMERA, UMURENGE WA NYAMABUYE MU IJORO
    RYO KU WA 4 GICURASI RISHYIRA KU WA 5 GICURASI 2012


    DESIGNATION
    Ingano
    Prix de Vente
    Prix Total

    1
    AIRTIME TIGO
    2
    300
    600

    2
    BLUE LADY
    3
    700
    2100

    3
    BLUE LADY (SMALL)
    8
    300
    2400

    4
    BONBONS
    3004
    10
    30040

    5
    CIRAGES 12 Gr
    1
    170
    170

    6
    CIRAGES 32 Gr
    4
    350
    1400

    7
    COLGATE (GRAND)
    11
    300
    3300

    8
    COTEX EVERY TIME
    1
    550
    550

    9
    E 9 NTO
    6
    300
    1800

    10
    ENVELOPPE KAKI
    (PETIT)
    1
    50
    50

    11
    GLYCERINE 1
    5
    200
    1000

    12
    GLYCERINE 2
    4
    300
    1200

    13
    MOVIT HAIR GELL 80 Gr
    2
    250
    500

    14
    MOVIT HERBAL
    JELLY  60 Gr
    3
    350
    1050

    15
    MOVIT HERBAL
    JELLY  110 Gr
    1
    600
    600

    16
    MUKWANO
    10
    200
    2000

    17
    MUKWANO 1 L AMASUKANO
    1
    1400
    1400

    18
    MUKWANO 1 L
    4
    1500
    6000

    19
    MUKWANO 1/2 L
    3
    750
    2250

    20
    MUTZIG BEER
    1
    900
    900

    21
    NEUTRE 
    2
    500
    1000

    22
    NICE LOVELY
    9
    350
    3150

    23
    SAUCE TOMATE 
    13
    180
    2340

    24
    SAVON EN TIGE
    1
    500
    500

    25
    SHOE CREAM
    6
    700
    4200

    26
    SLEEPING BABY
    8
    700
    5600

    27
    SLEEPING BABY LOTION
    5
    200
    1000

    28
    SUCRE
    10.25
    700
    7175

    29
    TORCHES (GRAND)
    1
    600
    600

    30
    VESTLINE (FAMILLE)
    very small
    1
    100
    100

    31
    VESTLINE (Very big)
    6
    600
    3600

    32
    VOLCANO MATCH
    3
    20
    60

    33
    ZOE LOTION
    6
    250
    1500

    IGITERANYO
    90135

    Bikorewe i Nete, ku
    wa 05 Gicurasi 2012

    HARELIMANA Innocent

Comments are closed.

en_USEnglish