Month: <span>June 2014</span>

Ibicuruzwa byinshi bya ‘pirate’ byafashwe na Polisi i Kigali

Nido irimo ibarizo (umurama) ku bihumbi cumi na bibiri,Televisiyo za Sharp 15, Imipira ya Nike na Lacoste,ibirungo bya Rayco ndetse na za Cartouche za HP zirenga 500 by’ibyiganano nibyo byafashwe mu mukwabu na Polisi kuri uyu wa 17 Kamena mu mujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga muri gahunda bise ‘Wipe- Out’ igamije kurwanya […]Irambuye

'WhatsApp' na 'Skype' mu byashinje Mutabazi na bagenzi be uyu

Urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo abantu 16 barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rutaburanishwa, Lt Mutabazi akaba yongeye guhakana ibyo aregwa ariko Ngabonziza JMV alias Rukundo, yamera abyo aregwa n’ubwo hari ibyo asobanura. Iburanisha ryabanje gutinda ho gato ku mpamvu zitasobanuriwe abari […]Irambuye

Ikipe y’igihugu yo kumasha yabonye umutoza w’Umunyakoreya y'epfo

Ikipe y’igihugu yo kumasha yamaze kubona umutoza mushya ukomaka mu gihugu cya Koreya y’epfo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda (Rwanda Archery and shooting federation) bubitangaza. Uyu mutoza yerekanywe ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka yateguwe n’iri shyirahamwe kuri iki Cyumweru gishize. Richard Muhumuza umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha yavuze ko bagize amahirwe kubona […]Irambuye

Igice cya mbere cy’urugamba rwo kwibohora nicyo cyarangiye – Gen

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda “ Army Week” mu mujyi wa Kigali; kuri uyu wa 17 Kamena; mu murenge wa Kagarama aho ingabo z’u Rwanda zizubaka kimwe mu bigo by’ubuzima biteganyijwe kuzubakwa muri iki cyumweru, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yatangaje ko n’ubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye ariko hari […]Irambuye

Musambira: Umwe yitabye Imana mu mpanuka ya Fuso na Coaster

Umuntu umwe wari mu modoka ya coaster ya kompanyi itwara abantu ya Volcano niwe wasize ubuzima mu mpanuka y’iyi modoka yagonganye n’indi ya Fuso mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kamena 2014 mu murenge wa Musambira mu kagari ka Buhoro mu karere ka Kamonyi. Abantu 21 barakomeretse. Imodoka ya Fuso yaturukaga mu […]Irambuye

Isaranganywa ry’amazi mu Mujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gitanga kandi kigakwirakwiza amazi n’amashanyarazi EWSA buramenyesha abafatabuguzi bacyo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kigali ko muri iyi mpeshyi amazi azasaranganywa mu duce dutandukanye mu rwego rwo gusangira amazi make iki kigo gifite ubu. Kubera impamvu z’ubuke bw’aya mazi, iki Kigo cyirasaba Abanyarwanda muri rusange n’abatuye Umujyi wa Kigali by’umwihariko kwirinda […]Irambuye

Abanya-maroc baguze 66% by’imigabane ya CORAR-AG

Ikompanyi y’ishoramari yo muri Maroc yitwa ‘Saham Finances SA’ isanzwe ikora ishoramari ritandukanye by’umwihariko mu bwishingizi iratangaza ko yamaze gufata 66% by’imigabane ya CORAR-AG, ku mafaranga atatangajwe. Kugeza ubu CORAR ifatwa nk’ikigo cy’ubwishingizi cya gatatu mu Rwanda, n’imari shingiro ya Miliyari 7.064 z’amafaranga y’u Rwanda, 25% by’ibikorwa byayo bikaba bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima. Saham ivuga ko […]Irambuye

Al Shabab yishe abandi bantu 15 muri Kenya

Abantu 15 nibo baguye mu gitero gishya cyagabwe na Al Shabab mu gace ko ku nkengero z’inyanja muri Kenya. Al Shabab yo yigambye ko yahitanye abantu 20 muri icyo gitero ngo b’abasirikare n’abashinzwe umutekano mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri. Abarwanyi ba Al Shabab ngo bateye mu gace bica aba bantu barangije basubira mu […]Irambuye

Obama yohereje Erica Barks nka Ambasaderi mushya mu Rwanda

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika ry’impinduka mu bayobozi batandukanye mu by’ububanyi n’amahanga, hagaragayemo ambasaderi mushya w’u Rwanda. Uyu ni Erica J. Barks Ruggles. Erica Barks  aje gusimbura ambasaderi Donald W. Koran wari muri uwo murimo kuva mu kwezi kwa munani 2011. Usibye ambasaderi mushya mu Rwanda, Perezida Obama yohereje […]Irambuye

en_USEnglish