Digiqole ad

Uko warwanya kugira ibirenge bikomeye

Ibirenge bikomeye bifite umwera akenshi usanga ari kibazo gikomereye benshi, ugasanga bikunzwe kurangwa n’ibimenyetso byinshi nko gushishuka, kuribwa, kuzana imyate, gukomera kw’ibirenge,etc.

Uko warinda ibirenge byawe gukanyarara
Uko warinda ibirenge byawe gukanyarara

Iyo rebye usanga impamvu zituma ibirenge bigira ibyo bibazo akenshi usanga ari ukutitabwaho neza kw’ibirenge nk’ibindi bice by’umubiri nko mu maso, ngo kandi nacyo gisigwa amavuta.

Hari izindi mpamvu zatuma ibirenge bikomera nko koga amazi ashyushye cyane, indwara nka diabete ,eczema cyangwa psoriasis. Amasabune yumisha uruhu (non-moisturizer). Kuba ahari ikirere gikonja (cold weather),inzu ikonje(ifite humidité),kumara igihe kinini ku zuba, gusaza k’umubiri (aging).
Bimwe mu byakorwa ngo wirinde kugira ibirenge bikomeye

1. Gusiga amavuta ibirenge :igihe cyose uvuye koga ujye usiga amavuta ibirenge kandi uhitemo amavuta yoroshye (huile) cyangwa afashe(crème). Amavuta yakorewe uruhu ni ayo kwitondera kuko akenshi aba afite ubumara (alcool ) kandi ituma ibirenge byuma kurushaho, ahubwo umuntu yakoresha amavuta y’abana (baby lotion) kuko yo atagira amaporoduwi y’imvaruganda yakwangiza uruhu

2. Gushyira ibirenge mu mazi arimo umutobe w’indimu 
 : ushyira ibirenge mu mutobe w’indimi mu gihe cy’iminota icumi 10, kuko umutobe w’indimu ukuraho imyanda ugatuma umubiri ushaje wumye uvaho neza. Nyuma ugakoresha akaroso gato koroshye ukagakubisha ibirenge. Mu gihe ufite udusebe ni byiza gutegereza tukabanza tugakira ukabona kubikora.

1. Kwisiga amavuta ku myate :
 amavuta ya olive akayiko kamwe n’umutobe w’indimu yose cyangwa lavender oil, ukayacugusa akamera nkafashe, ukayisiga buri gihe umaze gukaraba ibirenge.

2. Kwisiga amavuta aturuka ku biribwa : kuyisiga buri gihe uvuye gukaraba ku birenge cyane cyane ahantu hatangiye gusaduka, ugahita wambara amasogisi yo mu bwoko bwa cotton ; ukabikora buri joro impinduka (resultat) ziragaragara nyuma y’iminsi mike.

3. Kuvanga akayiko ka Vaseline na jus y’indimu yose : ibirenge ukabyumutsa neza ukisiga y’amavuta yose ugahita wambaraho amasogisi, kugira ngo amavuta agume ku birenge no kwirinda kwanduza amashuka. Mu gitondo ukabyoga ugakuba neza n’akaroso (exfoliate) ku buryo amavuta ashiraho, nyuma ukisiga amavuta y’abana (baby lotion) cyangwa andi amwe muyo twavuze haruguru.

Icyitonderwa nuko ku muntu ufite indwara nka diabete, indwara z’uruhu nka psoriasis cyangwa dermatis, byaba byiza abanje kureba muganga mbere yo gukoresha ibi bisubizo ku birenge bikomeye bifite umwera.

Byatanzwe na Sandrine 0783605232 Professional Beauty Therapist kuri Agasaro.com

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • None psoriasis uvurwa niki koko uwamenya umuti yadufasha ese koko iterwa na strees?

    • yewe bavuga ko idakira rwose ngo nitwibanire

Comments are closed.

en_USEnglish