Digiqole ad

Amazi ya Kivu atera indwara ya Schisostomiasis -Dr Kanyankore William

Dr Kanyankore William ukuriye ibitaro bya Gisenyi avuga ko hari abarwayi bamwe bakiri bacye cyane ariko bagaragaza ibimenyetso bw’indwara ya  Schisostomiasis iterwa no kunywa amazi adatetse avomwa mu Kiyaga cya Kivu.

Dr. Kanyankore William
Dr. Kanyankore William

Uyu muganga avuga ko iyi ndwara nta muntu irica ariko itera abantu kurwara indwara zica nk’umwijima, kurwara indwara zifata amaso n’izindi.

Muganga Kanyankore avuga ko iyi ndwara ipimwa ikavurwa kandi igakira neza.

Yagize ati: “Abaturage turabakangurira kutanywa amazi  y ‘i Kivu adatetse  ndetse n’ayandi yose.”

Uyu muganga avuga ko ubu Minisiteri y’ubuzima n’abafatanya bikorwa bayo bari mu gikorwa cyo gupima abaturage mu Rwanda mu rwego rwo kureba ibipimo by’iyi ndwara no kunonosora igenamigambi ryo kuyihashya.

Dr Kanyankore avuga ko abaturiye inkengero z’ikiyaga cya Kivu bari gupimwa umusarane ngo barebe niba nta wanduye iyo ndwara, bagashishikarizwa kandi kwirinda kunywa amazi y’i Kivu adatetse.

Ibimenyetso biranga indwara ya Schisostomiasis:

Umurwayi wafashwe n’iyi ndwara arangwa no kwishimagura, gucika intege, no kubyimba umwijima iyo igeze ku rwego rwo hejuru.

Iyo umuntu anyweye amazi yo mu Kivu adatetse udukoko tumwijira mu mubiri. Iyo tugezemo tubyara utundi twinshi tukororoka…

Kwiyongera k’utu dukoko gutuma twinjira mu mwijima( umwijima ni inyama ikenera amaraso menshi) maze tugatuma ubyimba. Iyo umwijima ubyimbye umurwayi atangira gucika intege ndetse bikamuviramo kwitaba Imana.

Abahanga bavuga ko mu bantu miliyono 210 banduye iyi ndwara umwaka ushize ku Isi, abari hagati y’ibihumbi 12 na 200 yabahitanye. Abibasirwa cyane ni abatuye  imigabane y’Aziya na Afurika.

Kubera izi mpamvu, Dr Kanyankore araburira abaturiye ikiyaga cya Kivu kwirinda kunywa amazi ya Kivu adatetse neza ngo abirindure.

Amazi y'i Kivu ni mabi ku muntu
Abakoresha ikiyaga cya Kivu barasabwa kwirinda kunywa aya mazi adatetse

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nyamara abahatuye bakangikire yi ndwara itatumaraho abantu kuko iyo ibuye ryabontese ntiriba rikishe isuka

  • NTIMUNYUMVIRA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ABABARIZWA KU KIRWA CYA NKOMBO BITE???????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish