U Rwanda rwarezwe na Libya kubera umukinnyi Daddy Birori
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Libya ryarangije kugeza ikirego muri CAF rirega u Rwanda ko rwakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa mu mukino Amavubi yatsinzemo Libya 3-0 nk’uko bitangazwa na Ruhagoyacu.
Agiti Taddy Etekiama uzwi nka Daddy Birori ni we watsinze ibitego bitatu byose u Rwanda rwatsindiye Libya kuri Stade ya Kigali ari nako ayisezerera mu marushanwa nyafurika yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Marooc 2015.
Nyuma y’uyu mukino, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya, yahise abwira abasifuzi ko umwe mu bakinnyi b’u Rwanda Birori Daddy Atari umunyarwanda ndetse n’ibyangombwa yakiniyeho ari ibihimbano.
Ibi byatumye Ferwafa isabwa gutanga ibyangombwa by’umukinnyi muri CAF ndetse ikaba yarangije kubikora, nkuko Vedaste Kayiranga, umuvugizi w’iri shyirahamwe yabitangarije Ruhagoyacu.
“Ikirego baracyitubwiye ndetse ibyangombwa byose twarabitanze turizera ko bihagije. Birori amaze igihe kinini akinira u Rwanda kandi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ntakindi gihugu yigeze akinira” – Kayiranga
Nubwo Vedaste Kayiranga yatangaje ko bihagije ko Birori akinira u Rwanda kubera ko ntakindi gihugu yakiniye, ntago ari ko amategeko ya FIFA abitangaza.
Nyuma yuko ibihugu nka Togo na Qatar byifashishaga abakinnyi benshi b’abanyamahanga mu makipe y’ibihugu yabo, FIFA yaje gushyiraho itegeko mu mwaka wa 2004, rivuga ibishingirwaho, kugirango umukinnyi yemererwe gukinira ikipe y’igihugu aboneye ubwenegihugu bwa kabiri.
Iri tegeko ryaje kuvugururwa mu kwa gatanu kwa 2008, ryemeza ko:
Umukinnyi ufite ubundi bwenegihugu utarigeze akinira indi kipe y’igihugu mu cyiciro icyo ari cyo cyose, ashobora gukinira igihugu gishya yaherewemo ubwenegihugu mu gihe:
* Yavukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira
* Umwe mu babyeyi be bamubyara mu nda bavukiye muri icyo gihugu gishya ashaka gukinira
* Ababyeyi b’ababyeyi be(Ba nyirakuru na Sekuru) baravukiye muri icyo gihugu gishya
* Yaramaze byibura imyaka itanu yikurikiranya nyuma yo kuzuza imyaka 18, aba muri icyo gihugu ashaka kuzakinira.
Ibi bikaba bidaha amahirwe uyu mukinnyi Birori Daddy cyane ko uretse no kutamara iyo myaka mu Rwanda mbere yo kuza mu ikipe y’igihugu, n’umuvugizi wa Ferwafa Vedaste Kayiranga yatangaje ko Daddy yari atarabona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda kuko yakiniraga kuri Passport y’akazi(Passport de service).
“Ntabwo arabona ubwenegihugu bw’u Rwanda gusa kuba ahamaze imyaka itanu bishobora kumuha amahirwe yo kuba yabubona”- Vedaste Kayiranga.
Abakinnyi bakinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda bataravukiye mu Rwanda, bagiye binubira ko batajya bahabwa ubwenegihugu ahubwo isano yabo n’u Rwanda ikarangirira mu kibuga.
Ibi byagiye bituma abakinnyi nka Saidi Abedi na Ntaganda Elias bangirwa kwinjirwa mu Rwanda batishyuye Visa, kandi bari mu bafashije u Rwanda mu gikombe cya CAN cya 2004, igikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.
Ibi bivugwa ko ari kimwe mu byatumye umukinnyi Mbuyu Twitte yanga kugaruka gukinira Amavubi.
Ibyangombwa bya Daddy Birori bivuga ko yavukiye muri Congo mu mwaka wa 1986, akaba yaratangiye gukinira Amavubi mu mwaka wa 2009, umwaka umwe nyuma yo kuza muri Mukura VS akabatizwa Birori, amazina ye asanzwe ni Agiti Taddy Etekiama.
Nyuma yo kuregwa, uyu mukinnyi akaba yari amaze iminsi ari mu Rwanda ashakirwa ibyangombwa aho bivugwa ko yari yarazanye n’umutambukanyi we w’umunyarwandakazi.
Photos/JP Nkurunziza/UM– USEKE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wabona babonye ingaruka za mbere z’umubatizo!
Etekyama ubundi yabaye Birori ate? asyee
nonese Ferwafa imyaka yose naba staffs bose ifite ntanumwe uz,amategeko igenga imikino?byaba bitey,isoni kuyobora iby,utazi. twizere ko urwo rubanza bazarutsinda kuko ntitwiteguye ingaruka mbi zatubaho.
burya gushaka kubeshya kuri buri kintu cyose bigeraho bigatuma abantu bakuburira ikizere. kubeshya ni bibi
Birabe ibyuya! U Rwanda ruramutse ruhanwe Abanyarwanda twasaba ko bureau ya FERWAFA yose yegura kuko byaba ari agahomamunwa. Wait and see!
Aka ni akamiro! Mbega amanyanga!
abanyarwanda baranyica cyane!! kwimana passport kubantu babibona neza ko ari abanyarwanda, kudatanga ubwenegihugu kubantu babona babafitiye akamaro bibingura iki???
Ahubwo se ninde urusha uyu birori Ubunyarwanda (Kurukunda no kururwanirira rugahoraho ubuziraherezo
Comments are closed.