Month: <span>May 2014</span>

Ndifuza umugabo ariko mbona ntawunyitayeho

Mbanje kubaramutsa mwese. Muraho neza. Kubw’ikibazo kingoye, mpisemo kwandikira Umuseke ngo utangaze ibyanjye numve inama abasomyi bari bumpe kuko nabonye usomwa n’abantu basobanutse batanga inama zubaka, maze iminsi nsoma inama zigirwa abazigishije kandi nkabona bahabwa inama nzima rwose.  Ndasaba Umuseke ariko ko utangaza amazina yanjye ntutangaze na e mail yanjye. Muri make rero reka mbimbwire […]Irambuye

Esperance FC ishobora kujyanwa mu nkiko kubera kwambura Restaurant

Ikipe ya Esperance FC yakinaga mu cyiciro cya mbere umwaka wa shampiyona ushize ubu  yameze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ishobora kujyanwa mu nkiko niramuka itishyuye miliyoni ebyiri z’amanyarwanda yafashemo umwenda mu biribwa ubwo yagaburiraga abakinnyi bayo muri iyi shampiyona ishize. Kuri aya mkauru y’uko Restaurant ya Zagga Nut igiye kurega ikipe ya Esperance FC, […]Irambuye

DRCongo: Inyeshyamba 12 za FDLR zaguye mu mirwano n'ingabo za

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ‘MONUSCO’ buratangaza ko imirwano yahanganishije ingabo za Leta “FARDC” n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda wa “FDLR” kuwa gatatu tariki 27 Gicurasi 2014, yaguyemo abarwanyi ba FDLR 12. Ibi bikaba byaraye bitangajwe na Kekere Pamphile, umuvugizi wa MONUSCO mu […]Irambuye

Nyaruguru: Ntawuhiganayo amaze imyaka ibiri arwariye mu rugo

Ntawuhiganayo Charles wo mu mudugudu wa Gashiru mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, mu akarere ka Nyaruguru amaze imyaka ibiri arwaye cyane ndetse ntiyivuje, ubu ntiyeguka gusa avuga ko nta muyobozi ku rwego rwose wari waza kureba uko amerewe, Umuseke wamusuye kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2014. Ntawuhiganayo w’imyaka 56 we […]Irambuye

Kuki umutungo kamere wa Africa utadukiza ubukene?

Afurika niwo mugabane w’Isi ukungahaye ku mutungo kamere kurusha indi, amabuye menshi y’agaciro, amashyamba y’ibiti by’agaciro, ubutaka buhingwa bukera neza, peteroli, gaze n’ibindi, ibi ntibibujije ariko kuba ariwo mugabane urangwamo ubukene, inzara n’intambara ndetse ibi by’agaciro Africa ifite usanga bijyanwa mu nganda ku yindi migabane bikaba aribo bikiza Afurika yo igakomeza gukena cyane. Hakenewe impinduka? […]Irambuye

“Youth connect hangout”, miliyoni 12,6 yahawe urubyiruko rwatsinze irushanwa

Ku wa kabiri w’iki cyumweru i Kigali habereye umuhango wo guhemba urubyiruko rwatsinze amarushanwa yo guhimba porogarame zikoreshwa muri telephone binyuze muri gahunda y’urubuga rw’urubyiruko mu kungurana ibitekerezo hakorehejwe imbuga nkoranyambaga mu itumanaho aribyo mu Cyongereza byitwa “Youth Connekt Hangout”. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, Minisitiri w’umurimo Murekezi Anastase ndetse na Lamin Manneh, uhagarariye UNDP […]Irambuye

AHO BATUYE: Mani Martin,Riderman, King James, Nizzo, Dream Boys…

Mu myaka 10 ishize abahanzi bo mu Rwanda ni bacye cyane bari babeshejweho n’impano zabo. Abahanzi bakomeye wasangaga bafite indi myuga bakora injyanye n’ibyo bize ibatunga bakaririmba cyangwa bagahanga kuko babikunze. Uyu munsi m Rwanda hari umubare ugaragara w’abahanzi batunzwe nabyo gusa. Ubuzima bwarahindutse. Abenshi baracyari bato, bafite imyaka myinshi imbere yabo bakora ibibatunze uyu […]Irambuye

“Aho muzika nyarwanda igeze harashimishije ”- Green P

Rukundo Eliajah, umuraperi uzwi muri muzika nka Green P ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Tough Gangz, aratangaza ko abona aho muzika nyarwanda igeze hashimishije. Green P atangaje aya magambo nyuma y’uko hari bamwe bavuga ko muzika muzika nyarwanda idatera imbere, bityo Green P akaba atemeranya n’umuntu utishimira aho muzika igeze. Mu […]Irambuye

en_USEnglish