Digiqole ad

Ndifuza umugabo ariko mbona ntawunyitayeho

Mbanje kubaramutsa mwese. Muraho neza.

Kubw’ikibazo kingoye, mpisemo kwandikira Umuseke ngo utangaze ibyanjye numve inama abasomyi bari bumpe kuko nabonye usomwa n’abantu basobanutse batanga inama zubaka, maze iminsi nsoma inama zigirwa abazigishije kandi nkabona bahabwa inama nzima rwose.  Ndasaba Umuseke ariko ko utangaza amazina yanjye ntutangaze na e mail yanjye.

Muri make rero reka mbimbwire kandi mbabwire n’ikibazo mfite uko giteye :

Ndi umugore w’umupfakazi, mfite abana babiri bakuru kuko umuto afite imyaka 14 naho jye mfite imyaka 43.  Mfite akazi nibeshejeho n’abana banjye kandi mbishyurira amashuri bitangoye, gusa turacyaba mu bukode ntabwo ndashobora kubona ahanjye.

Maranye igihe ikibazo cyo kwifuza gushaka umugabo ariko noneho muri ibi bihe ndakomerewe rwose numva ngiye guturika umutima.  Gushaka utera akabariro gusa narabyirinze kuko ndi umukristo numva uwo nkeneye ari uwitwa uwanjye ntasenyeye bagenzibange, ariko wagirango ahari ndabanukira nabuze uwasubiza ikibazo cyanjye.

Abadamu b’inshuti iyo tuganiriye tukagera ku by’imibereho yanjye baranshima ngo narihanganye kuko ntashatse bakanambuza ngo nzakomeze gutyo sinzigere nshaka mfite abana nkabyikiriza ariko ku mutima siko jye mba mbyumva numva ngiye guturitswa n’agahinda ko kubaho njyenyine nta mugabo mfite. Numva mwifuza rwose pe.

Icyo nakongeraho ni uko abana banjye bo nta kibazo babifiteho ndamutse nshatse, tujya tuganira nkumva gushaka kwanjye ntacyo byabatwara igihe naba ntashatse uwo kuduhangayikisha cg kudusubiza inyuma.

Nimungire inama kuko kwifuza gushaka kandi ntawunyitayeho biranyishe.

42 Comments

  • Madame nshimishijwe no gutanga ibitekerezo cyanjye nduwambere , mana yanjye keretse imana ibinfashijemo tukabonana nkakugira inama , ntashobora kuvugira hano kuko nanyuze muri ubwobuzima ndabuzi cyane , niba nabona adrress yawe hano,, nubwo ndi busy cyane ariko nakwishakira. Niba utuye ikigali Ibyambayeho mbere yawe byari ukugirango nkugirire umumaro igihe nkucyi 

    • Muraho neza bavandimwe murimo kungira Inama. Ndabashimiye cyane inama murimo mungira ni nziza ndabona nzazibonamo igisubizo cy’ikibazo cyanjye.  Ndacyakomeje gutegereza n’izindi kandi umusaruro nzakuramo nzawubagezaho ntabwo nzabyihererana.  Imana ikomeze ibagirire neza kandi ibishimire.  Nabonye hari abashaka gucisha inama kuri email yanjye,  ni : [email protected] 

      Murakoze

    • Iyo umuntu atanze inkuru hano ashaka inama, ntago ari ukugirango umwihererane! Kuki ushaka kujya kumwihugikana? Izo nama zawe se urumva ntawundi zagirira akamaro, wenda waba afite ikibazo nk’icye akaba adashaka/atarashoboye kugishyira hano?Wowe n’abandi mwese mukunda gusaba contact privE turabamaganye akenshi ni ingeso mbi ziba zibagenza!!!

  • Yooo,ni ikibazo ni ukuri pe wazantelefona kuri 0731344174,tukabiganiraho rwose n’ubwo utambwiye aho ubarizwa hari igihe twahuza.gusa ukomeze ujye usenga ntugatere umukiza umugongo.

  • ihangane igihe n’iki, nkuko wavivuze ko uri umukiristu, komeza inzira yo gusenga kugirango imana igushoboze kunesha iruba ryo kumva ukeneye umugabo, hari benshi bahura n’icyo kibazo bagasenga imana ikabagirira neza, ushobora kubona uwawe, wubaha imana utazaguterera abana agahinda ndetse nawe ukishima, ariko byose biva kumavi, no kwizera, ikindi inama abo badamu bakugira, s’uko bakwanga ahubwo nuko bazi ibibazo biri mungo muri iyi minsi yanone, bakumva aho kuruha ukuze, wagumya gutyo kuko nabyo ari ubutwari. guhitamo ni ukwawe ariko igikuru ni ugusenga ! kuko ugenda wumva bikuvamo buhoro buhoro, ntumenya igihe byakuviriyemo, njye ubikubwira sindi umupfakazi, ariko nanjye ntituri kumwe twakoze separation hashize 2 ans, ariko ntibirarangira muburyo bw’amategeko, ariko rwose narasenze imana imbashisha kunesha iryo ruba ubu ndi mutaraga kubera imbaraga z’amasengesho. komera wihangane tuzagufasha munzira yo kwegera nyagasani kuko natwe niyo twahisemo kandi ubasha no kurokora ubugingo bwawe.

  • ihangane igihe n’iki, nkuko wavivuze ko uri umukiristu, komeza inzira yo gusenga kugirango imana igushoboze kunesha iruba ryo kumva ukeneye umugabo, hari benshi bahura n’icyo kibazo bagasenga imana ikabagirira neza, ushobora kubona uwawe, wubaha imana utazaguterera abana agahinda ndetse nawe ukishima, ariko byose biva kumavi, no kwizera, ikindi inama abo badamu bakugira, s’uko bakwanga ahubwo nuko bazi ibibazo biri mungo muri iyi minsi yanone, bakumva aho kuruha ukuze, wagumya gutyo kuko nabyo ari ubutwari. guhitamo ni ukwawe ariko igikuru ni ugusenga ! kuko ugenda wumva bikuvamo buhoro buhoro, ntumenya igihe byakuviriyemo, njye ubikubwira sindi umupfakazi, ariko nanjye ntituri kumwe twakoze separation hashize 2 ans, ariko ntibirarangira muburyo bw’amategeko, ariko rwose narasenze imana imbashisha kunesha iryo ruba ubu ndi mutaraga kubera imbaraga z’amasengesho. komera wihangane tuzagufasha munzira yo kwegera nyagasani kuko natwe niyo twahisemo kandi ubasha no kurokora ubugingo bwawe.

  • Nibyiza kandi urintwaripe , icyambere wigira ubwoba bwokwivuga amazina  kuko nangye nkeneye  umufasha kandi umaze kumenya  icyogushaka bivuze , njye nfite imyaka 40yamavuko, ibindi wampa number yawe, njyewe wampamagara kuriyi  number ibindi tukabivugana( 249906640224,NB mwambwira icyo mwunva nakora kugirango tumenyane

    • sha izi numero umuhaye zibaho ?aka nako ni akandi gahinda 

  • Rwose madamu inama bagenzi bawe bakugiriye nanjye nizo nakugira icyo nakongereraho nuko mu myaka mike iri imbere n’ubushake bwo gutera akabariro buzaba bwagabanutse cyane kuko ugiye kujya muri menopause. So far, ihangane nk’uko wihanganye kabisa cyane ko abagabo benshi badakunda abana batabyaye

  • Reka nkugire inama rero mukobwa mwiza, numvise ngo usenga, ariko ntuzi icyo ukora kuko niba uzi gusenga icyaricyo, ntiwajya muri ibyo kuko uzi ko Imana ariyo ishobozi umuntu. Ntabwo ari ukuguca intege, ariko reka iby’abagabo b’ubu, inyinshi ziriho zirashya nawe ngo urashaka za bagabo,  utazavaho witeranya n’abo wabyaye, senga Imana iguhe imbaraga zo gukomera wirerere abana, Imana izabaguheramo umugisha.

    • gusenga se bivuze ko umubiri wawe uba igiti? ariko nkubwo wowe wasanga waraminuje cg uri umwe muri babadeperi birirwa bitana amasenga? nimwe muzatuma abantu badakizwa.

  • Madame ukomerez aho warihanganye ibindi twabiganira kuri 25779445524

    • M

    • Mufasoni bandanya kwihangana imana izoguha uwawe.ndagusavye umpe tel zawe tuze tuganire.jewe sindi Africa ndi USA .urakoze

  • @GISHWI puuuuu genda uri igishwi koko  URUTWA NICYIYONI ubwo se umumariye iki usibye kumuca intege?  RATA NJYE NDAKUGIRA INAMA MUKANYA KANDI ZIRAKUGIRIRA AKAMARO ntampamvu yokuba wenyine kandi umutima ugusaba kubana n umugabo, mukanya ndaguha inama

  • Nshuti y’Imana, burya Imana ikugira inama nziza kuruta izo abantu bakugira. Igihe umaze wihanganye ntiwakitubwiye , ahari byari gufasha kumenya impamvu ki ubu wumva ko ugejeje igihe cyo gushaka undi mugabo. Ngiye kukubaza ibibazo bike byakwereka ko koko uwo mugabo akenewe cyangwa adakenewe ubungubu: – kuva waphakara hashize imyaka irenze nibura itanu? – Wifuza umugabo ufite amafr menshi cyangwa se ufite umutima n’ubushake bwo kubakana nawe. – uko ubayeho ubu wifuza umuntu uzaza kugukemurira ibibazo by’ubukene cyangwa kukumara irungu? Impamvu y’ibi bibazo nuko ushobora kugira ubushake bwo gushaka ariko bushingiye ku bintu bitakugirira akamaro mu rugo rwawe ahubwo nyuma ukifuza kongera kwibera nkuko wari uri. Inama yanjye ni iyi: Ishyire mu mutuzo kandi wirinde guhangayika cyane kubwi’iki kibazo, ufate igihe usenge Imana uyisabe umugabo  nyamugabo ukijijwe , uzagukunda nawe ukamwubaha, uzagukundira abana, muzafatanya muri byose. Bitabaye ibyo kubera ubushake bukurimo bwo gushaka, umutima wawe ushobora kukujyana mu bintu bitakugirira akamaro, ari nabyo bagenzi bawe bagerageza kukubwira muri make bati igumire aho uri wikwigerekaho umusaraba. Ubitekerezeho wumve.

  • Ubuzima ni buto wangu, ibyo bakubwira ngo Imana ibiki wibyitaho, ntabwo Imana yaduhaye ubuzima ngo tububabariremo ……iyo nta cyaha ukoze nta mpamvu nimwe itatuma ukora ikigushimisha, gushaka kw’umupfakazi ndumva nta na hamwe bivuga ko ari icyaha, iyo usezererana uravuga ko uzagumana n’umugabo wawe kugeza urupfu rubatandukanije rero rwarabikoze, sinzi ahubwo niyo myaka yose impamvu wayimaze wihangana ………Wenda ubona bibangamira abana bawe wakora sacrifice kubera bo, nabwo ntutegetswe kuyikora ariko abana bawe ntibibabangamiye !!!!Imana ntaho ibibuza!!! urakorera sacrifice nde ???? abo bagore bagenzi bawe nibo uri kwitangira , ko numva aribo babifiteho ikibazo??? bo ko bifitiye abagabo babo uratekereza ko hari uwagukorera sacrifice akagutiza umugabo we ??? rekana n’abantu, weho nta cyaha urimo nta n’ubwo uzaba uri kubangamira abana bawe nta n’ubwo ubangamiye Imana ……..Yewe nayo biyibangamiye ku munsi w’imperuka wazayibaza impamvu yahamagaye umugabo wawe?   ufite imyaka 43 ubu, ngaho tekereza regrets wazagira ufite imyaka 83 ubuzima buri kurangira, ubwo se wavuga ko wibujije umugabo kubera iki????  ariko waramushatse mukananiranwa byibura wakwibira uti naragerageje biranga si nka iyo mbimenya ………..ishyire kuri fraicheur ushake umuntu w’umugabo ugukura muri ubwo bwigunge abagenzi bawe bazavuga baceceke

    • Mbere yabyose ndashimira abatanze ibitekerezo byabo binyuranye ariko hari abo mbona tutabyumva kimwe :-Abavuga ngo komeza usenge abo ntagisubizo kirambye barimo kuguha !!!! aha ndagirango nisegure Ntabwo nkubujije gusenga ariko gusenga ntibikuraho narimwe ibyiyumvo by’umubiri kuko ntabwo waba ugiye kurira ngo amasengesho abuze amarira kuza mumaso !! ntabwo wakenera kujya kuri toilette ngo amasengesho abikubuze ntanubwo wagira inyota ngo nusenga irashira burya hari ibyo umubiri ukenera kutabikora ntibigire uwo bigusha ariko guhora ubyifuza byo bikagutera gucumura niyo mpamvu n’Imana yavuze ngo Umukobwa azasiga se na nyina n’umuhungu bibe uko NTABWO IMANA YARI IYOBEWE KO KWIHANGANA K’UMUKOBWA CG UMUHUNGU BISHOBOKA AHUBWO YABIKOREYE KUBERA YARIZI UBURYO YAREMYE MO UMUNTU.Dore rero Inama numva nakugira wisenga usaba kutagira ubushake (sentiment) ahubwo saba Isumba byose kuguha uwo mubana ugukwiriye kandi nzineza ko nk’uko yagushoboje kwihangana ukarera abo bana bawe itazananirwa kuguha umugabo ugukwiriye  gusa nanone byaba akarusho ubonye umugabo nawe ufite abana hanyuma mugafatanya kurerera hamwe.kandi bose mukagerageza kubakunda no kubaha uburere kimwe.

      • Dianne ndagukunze kandi ndagushimye ibyo uvuze ndikumwe nawe,uyu mudamu mwiza nabyakire, iyo niyo nama rwose.

    • @SEREMANI uri umuntu ujijutse inama zawe zirasobanutse

  • gewe ndahari yandike hano [email protected]

  • ibyonibyo, email yajye ngiyo  uzanyegere tuganire, [email protected]

  • Inama: Ubanze ukore ubushakashatsi witonze, utuje, nyuma ufate umwanzuro.1. Ni iki mbura? (Umugabo gusa? ) cg hari n’ibindi bishamikiyeho?2. Ese ingo muri ino minsi, zibayeho gute? (Ukore echantion nka 5o)3. Kora criteres z’umugabo ushaka (ntiwisumbukuruze)4. Reba niba yaboneka n’uburyo wakoresha ngo umugereho kdi agukunde(aha ni ukwitonda!)5. Ujye ugerageza gukora ingendo, uganire n’abantu batandukanye ukora ubushakashatsi6. Ujye wiha icyizere kdi ugerageze gusa neza ariko mubwitozi, no gutekereza utuje

  • Selemani numuntu wumugabo pe! inama akugiriye abe ariyo ukurikiza. ubuzima ni buto wangu. amahirwe dufite nayo kububamo neza tukibufite nyuma yaho ntawuzi ibizakurikiraho. nabanyamadini ibyo bavuga nibitekerezo ntawuzi ikidutegereje nyuma yabwo none rero nibyiza koroherana nabana bawe niba bakwemereye shaka umugabo ugukiza iyo ntimba ibindi ubyihorere. uramenye ntuzabeho kubera inyungu zakanaka, uzabeho kubera inyungu zawe numutimanama wawe. Imana ibigufashemo. 

  • Ubwo se mumumariye iki? usibye umuntu witwa SEREMANI  na CYUSA DIANE abandi ndabona muri abo gutesha umutqwe gusa wagirango ntanyurabwenge mugira( manque de logique) umudamu yabasabye inama ngo mumwungure
    ibitekerezo kucyaba gituma abagabo bamuhunga none mwebwe muri gupapira
    mumushimira  ngo nakomeze yifate agume mubwigunge ariko kuki mwikunda???? buriya mwebwe uwabagira abapfakazi mwashobora kwifata? mwashobora kurera abana mwenyine??? mwashobora gusana inzu yasenyutse???? Ntabwo uyu mudamu yabasabye ko mwamuha ishimwe ahubwo
    yabasabye  inama zuko yabona umugabo nuko yabyitwaramo ngo amubone.

    Mujye mubanza gusoma icyo umuntu abasaba mureke guhuzagurika. RATA NJYEWE IKINTU
    NAKUBWIRA NUKO WAZASHAKA UMUKOBWA WITWA LILY UKUNZE UBONEKA KURI UM– USEKE.COM
    MBONA AZI UBWENGE CYANE KANDI AFUNGUTSE MUBITEKEREZO AZAGUFASHA AGUHE INAMA
    ZUKUNTU WABONA UMUGABO KUKO NICYO WIFUZA naho abakubwira ngo ugiye gucura ngo
    ntuzongera kugira ubushake bwo gutera akabariro mumyaka irimbere abo
    birengagize kuko btazi icyo bavuga, umugabo ntabereyeho gutera akabariro gusa,
    umugabo ni protector w’umugore umugabo ni protector w’abana.

    NJYEWE MBA NGUSABYE TUGAHURA TUGAPANGA UKO TWABANA ARIKO URANDUTA CYANEEE KUKO
    MFITE UMYAKA 25, gusa hari abantu bagera kuri batatu namaze gufasha kurushinga
    mbashakira abagore , hari numugore umwe nashakiye umugabo kandi icyo gihe narimfite
    imyaka 20, ubu aba bose bamaze kubyara kandi babanye neza.

    DORE INAMA IMWE NAGUHA KANDI ZIZAKUGIRIRA AKAMARO:
    mbere na mbere ujye ukunda kwiyitaho ku mubiri, ujye wirinda timidité(kwijima
    mu maso), UJYE WIRINDA KWIGUNGA NO KUBA NYAMWIGENDAHO KUKO ABAGABO BANGA ABAGORE
    BIGUNGA, UJYE WIRINDA KWEREKA ABAHISI N’ABAGENZI KO WISHWE N’IMIRUHO KO WASHAVUYE
    KUKO NTAMUNTU NUMWE KW’ISI UBA ASHAKA UMUNTU WO KUMWONGERERA IBIBAZO AHUBWO UJYE
    WEREKANA KO WISHIMIYE UKO UBAYEHO KANDI KO UTARI MAGORWA IKINTU BITA KUGANYA UZAGIHANAGURE
    MUBITEKEREZO NO MUKANWA KAWE, UJYE WIRINDA KUGENDANA N’ABAGORE BATAGIRA ABAGABO
    KUKO ABO NTAYINDI NAMA BAGUHA USIBYE KUKUMVISHA KO UGOMBA KUBA WENYINE NK’UKO
    NABO BABAYEHO, UJYE UFATA UMWANYA NKA RIMWE MU KWEZI USHAKE IBYO GUTEKA
    UBITEGURE WITONZE MAZE UTUMIRE IZO NSHUTI ZAWE ZIZE MUSANGIRE UJYE UTUMIRA
    ABAGABO BAZANE N’ABAGORE BABO CG UTUMIRE ABAGORE ARIKO BAZANE N’ABAGABO BABO,
    ICYIZA CYIBYO Ni UKO ABO BOSE NIBABONA UBURYO UBAKIRANA URUGWIRO BAZAHITA BABONA KO
    URAMUTSE UBONYE UMUGABO WAMWITAHO CYANE MAZE MURI ABO BASHYITSI NTIHAZABURAMO
    UFITE INSHUTI ISHAKA UMUGORE  BITYO ABE YABASHYIRA IN TOUCH( KUGUFASHA
    KUMENYANA NABAGABO BAKENYE UMUGORE ) 

    Ujye wirinda ikintu bita kwijima mumaso ujye werekena ko ususurutse mu maso naho niwijima niyo waba uri mwiza
    gute abagabo bazajya baguhunga bibwirako uri umugome kandi ataribyo, ujye
    ukunda kujya ahantu habereye imyidagaduro kuko nuguma iwawe mu rugo gusa ntabwo
    abagabo bazarota ko ushaka umufasha ahubwo ujye ukunda kujya ahantu hateraniye
    abandi habaye nk’imyidagaduro, uzirinde ko umugabo naramuka agukunze ntugashake
    kumutura ibibazo byawe byose kuko nawe azaba afite ibye kandi nawe azaba yabuze
    uwabimutura, mbese uzajye wirinda kwereka abagabo ko nibaramuka bakugize umugore
    uzababera umuzigo, oya ibyo bibatera ubwoba kuko buriwese aba ashaka guhumeka
    no kwiruhutsa ngo ahwiiii!!!

    uzajye wirinda kuba umugore utanga amategeko uyaha umugabo kuko abagabo ni abantu bihagararaho nuko Imana yabaremye sinkubwiye ngo
    ujye ubapfukamira ariko ngo shaka inka aryama nkazo bivuze ngo ujye wereka
    umugabo waguunze ko aramutse abaye uwawe wamuha icyubahiro umugabo akwiye, niba
    warize uzirinde gushaka umugabo utarize kuko ntashobora kumva agaciro kawe
    IKINTU NAKONGERA GUTSINDAGIRA NI UKO WAZAJYA WIRINDA CYANE KWEREKA ABAGABO KO
    WARUSHYE CYANGWA KO WISHWE NAGAHINDA KUKO BIZATUMA BAGUHUNGA ahubwo ujye
    ubereka urugwiro ubereke ko uri opened mind( ufungutse mumutwe, mbese baboneko
    babanye nawe bakugiriraho amahoro nituze) UZIRINDE KUJYA UBWIRA IBIBAZ BYAWE
    ABANDI BAGORE BABAPHAKAZI KUKO BAZAJYA BAGUCA INTEGE, Ujye ukunda umurimo niyo
    waba uhanagura mu muhanda ariko ubikorane umwete nurukundo kuburyo umugabo
    uzagushaka azabona ko nibura nawe hari ikintu wamumarira ko atariwe uzategaho
    amaboko kuri byose, niba ukunda technologie, NIBA UKUNDA TECHNOLOGIE
    UZIYANDIKISHE KURI FACEBOOK WIYANDIKISHE MURI ZA GROUPS ZA FACEBOOK ZIJYANYE
    N’URUKUNDO HANYUMA KURI PROFIL YAWE USHYIREHO IFOTO YAWE YA NYAYO WISHIMYE — USEKA
    NONEHO MU MWIRONDORO WAWE NTUZASHYIREHO KO USHAKA UMUGABO AHUBWO UZANDIKE KO URI
    CELIBATAIRE KANDI WANDIKE N’IMYAKA UFITE ARIKO NTUZAVUGE AKAZI UKORA NTUZANDIKE
    NAHO UTUYE AHUBWO UZANDIKE UTI ” INTERSSE PAR LES HOMMES(INTERESSED IN
    MEN) IBYO GUSA, HANYUMA RIMWE NARIMWE UJYE WANDIKA UTUGAMBO TWIZA KURI MUR YAWE
    MBESE UTUGAMBO DUKURURA ABAGABO ARIKO UBIKORE INDIRCTEMENT NTIBBONEKO ARIBYO
    BIKUGENZA.

    Hanyuma ujye ureba abagabo ubona kuri facebook cg muri groups za
    facebbok abo uzabona ubashimye ujye ureba imyirondoro yabo usome ibyo bandika
    kuri mur zabo bizagufasha kumenya niba batee nkuko ubishaka hanyuma abo
    uzashima ujye uboherereza ubutumire( friend request cg demande d’amitié) ubundi
    nibo bazajya bakwiteretera abo bazajya bagukunda ujye ubatumira muhurire
    nkahantu muri restorant ntukabazane murugo ibintu bitaraba sérieux kuko
    byahungabanya abana bawe, ntuzemere ko bakujyana muri lodge cg muri hotel,
    mujye muhurira ahantu biyakirira ariko hari abantu beshi kubryo mbese umugabo
    azajya abona ko ujijutse ariko utari umugore yahita ajyana muburiri bwe umunsi
    wa mbere nubona ari umugabo usobanutse ujye umubwira ko wifuza kurushinga kandi
    ujye umubwira ko ufite abana 2 kandi niba urakara ubusa ujye ubyirinda.

    niba ufite ubutunzi ntukajye utuma babona ko uri umukire kuko bashobora kwishushnya
    bakakwereka ko bagukunda kandi ari imitungo yawe bakurikiye.

    Hari kandi nizindi site web za rencontre ushobora kuboneraho abagabo nyabagabo mukarushinga, njyewe
    abantu bose nashakiye abakunzi nababashakiye kuri internet kandi bose ubu
    bamaranye imyaka irenga 5 babanye mu mahoro,  ikindi nuko ubishatse
    nagukorera web site yawe kuburyo abagabo bazajya bahagusanga bakakwandikira
    noneho ukihitiramo uwo ushatse, nayigukorera ku buntu ntakiguzi, 
    Nujya ugenda ugiye ahantu runaka uzige kujya uganiriza abantu niyo waba utabazi
    ariko birumvikana ugomba kureba uko bambaye nuko bitwaye

    • @TALION : ibitekerezo byawe n’imyaka ufite niba utabeshya biratandukanye cyane. URARENZE cyane( GENIE)  , ndisabira uyu mumama gukora copie and  paste  y’ibitekerezo utanze. nothing else.

    • UPC, Mbashije gusoma nitonze inama wagiriye uyu mudamu , ndebye imyaka ufite  numva birandenze! Imana iguhe umugisha, nanjye nifuza kuzakugisha Inama niba bishoboka kuri email atari muri rusange, adresse yanjye ni [email protected]

  • Muraho neza bavandimwe murimo kungira Inama. Ndabashimiye cyane inama
    murimo mungira ni nziza ndabona nzazibonamo igisubizo cy’ikibazo
    cyanjye.  Ndacyakomeje gutegereza n’izindi kandi umusaruro nzakuramo
    nzawubagezaho ntabwo nzabyihererana.  Imana ikomeze ibagirire neza kandi
    ibishimire.  Nabonye hari abashaka gucisha inama kuri email  ni 
    [email protected]  Murakoze

  • Kereka nubona umupfakazi w’umugabo nawe ufite abana hanyuma mugacanga ingabo.Impamvu mbikubwiye n’uko ukuze utabyara abandi bana kandi umugabo utarabyara nawe abashaka umugore umubyarira.Ikindi n’uko abana babiri nta musore utarashaka wakwihanganira kugucyura bitewe n’uko nta mutungo ufatika ise w’abana yabasigiye uzabarera.Inama:Niba ufite amashagaga y’abagore b’iki gihe shakisha umuzungu mbona aribo bashobora  kwinjira muri gahunda ijyanye n’ibibazo byawe.

  • Ni byiza ko usaba inama kandi ntibibe kuzisaba gusa ahubwo nyuma yo kuzibona uzatumenyeshe uko wumva umerewe, uko wabyakiye n’icyemezo ufashe.  Mbere ya byose ngushimiye ubutwari wagize bwo kwirerera abana, sinagushuka ngo reka gutekereza gushaka kuko Imana yaremye umugabo n’umugore izi impamvu, kandi aho kwifuza washaka ukava mu irari.Ariko ikibazo gikomeye njye nabonye ufite kandi abantu benshi birengagije ni” ukubona ugukunda ngo mubyumve kimwe mubane”: aho ho nakugira inama yo gusenga Imana ikaguha umugabo ugukwiye uzakumara agahinda kuko bisaba umuntu utazagutera igikomere cg ngo agitere abana bazaba bamwakiriye nk’umubyeyi, bisaba kuba abana nabo bafite uburere bwiza kabone nubwo bakubwira bati shaka akenshi guhuza imico yabo n’umugabo uje mu kimbo cya se biragoye bisaba kubagenza gake bakaba ari abana bashobora kubona ko mama na we akeneye gukunda no gukundwa nkuko nabo babikeneye. Gusa bisaba kubatwara gake  mukaganira bihagije ariko aho  ndavuga umaze kubona umugabo ugukunda. Mubyeyi rero iyiteho utitesheje agaciro ubikore bijyanye n’imyaka yawe gusa biragoye kuko ni gake ko abantu batekereza ko umugore ugeze mu kigero cyawe kandi yari yarashatse akaba afite n’abana yaba ashaka kongera gushaka, kuko batekereza ko bitakurimo kandi ugasanga hari abagabo bafite icyifuzo nk’icyo ufite gusa ntimumenyane, niyo mpamvu nakugiriye inama yo gusenga Imana kuko yo izi imitima yacu ibasha kukoherereza umugabo nawe ufite icyo cyifuzo MUGAHUZA MUKARERA ABANA BANYU NEZA BAGAKURA NABO BATABONA UGUSHAVURA KWA MAMA WABO. Gusa uzirinde insoresore kuko hariho benshi babona ibi bagashiduka cyane ko baba bumva umudamu yifashije cg akagukunda nyuma akaza regretta( regret) akajya mubo banganya imyaka, ugasanga atangiye kugutesha umutwe. Ujye ushyira mu bitekerezo byawe umugabo ukuze uzi  kubaka icyo ari cyo kandi uzamenye mbere ya byose imico ye. mbese mutangire fiancailles bushya. Nanjye ndi umudamu si mfite imyaka myinshi ariko mfite byinshi nzi kandi mbona mu ngo zitandukanye. Wikwiheba igirire icyizere kandi ujye wumva wikunze wirememo ibyishimo ntukajye ubiganira na benshi kuko abenshi ni abo kukuvuga no kuguca intege bakwereka ko watannye kuko bo baba batarahura n’ikibazo ufite. Ndizera ntashidikanya ko Imana izaguha umugabo mwiza uzakumara agahinda nawe ukamubera mutima w’urugo. IMANA YO MW’IJURU YUMVE UBUSABE BWAWE MAMA!

    • mwaramutse.iyi SMS y uyu mudamu nicyo nkiyisoma.ark se abajya babasha kuvugana nawe imana yaba yaramusubije?muzatubwire.

  • Ubwigunge si ikintu kandi ubwo watangiye kubitekereza igihe kirageza ngo ushake uwo mufatanya ubuzima. Unatekereze ko abana bawe uko bakura ariko bava mu rugo ukazarusigaramo wenyine. Iyo udashatse ukundi ubigenza hari ubwo ushiduka ubanduranyaho.izo nshuti zawe zikubwira kuguma mu bwigunge kandi zubatse izazo zime amatwi. Nta muntu ukund aundi wamugira inama nkiyo. Nubigaho neza urasanga ari bamwe badafite umunezero iwabo ntabwo rero babiba imbuto badafite. abakubwira ko akabariro uzarekeraho kugatekereza nabo barasekeje: ntabwo umuntu ashaka kubera ibyo gusa. Ukeneye uwo muvugana, mufatanya imishinga, mujya inama, mukina, museka, mukanababarana…….abatabyumva bafite ibindi bibazo cg se baba bigiza nkana.None rero shyira isengesho imbere nkuko wabigenje kuva na kera. Usaba Imana ikwereke aho unyura kandi igufashe guhitamo. Aho ugeze ntukeneye uzaza kugutesha umutwe kandi unitunze.Ahasigaye rero hari ibyo wakora nkumugore ugakurura abagabo. Ibi nibyo ukeneye kwitaho kuko numva aribyo ubura. Urabona umaze igihe mu bupfakazi kandi uri nyina wabana gusa. Ubu rero subira kuba inkumi  nziza ikuze, yiyubashye ariko irambagizwa. haranira guhora ucyeye mu maso, useke ugaragaze ibyishimo. uko biri kose uretse umufasha nta kindi ubuze mu mubuzima. gira ibyishimo byo kubaho rero.imyambarire nshuti ni ikintu cyingenzi hamwe no kwiyitaho ku mubiri.umugore wimyaka yawe kandi wiyubashye ashobora kwambara yikwije akaberwa nuwo bahuye agahindukira akamureba. Ku giti cyanjye sinjya nkunda amapantalo keretse ari ka ensemble keza. Abanyarwandakazi ntibita ku bitenge kandi burya niba hari ikintu kibera abagore nabyo birimo. simvuga ya maribaya ameze ukuntu ndavuga ensemble nziza yagashati niyijo cg se ikanzu ndende. bidoze kuri taille yawe hapana ibidabada uboshye umwana uzabikuriramo, kandi ukamenya guhitamo amabara yawe. ita ku musatsi wawe niba wategaga ibitambaro ubikuremo (nayobewe uwabeshye abitwa abarokore ko bya bitambaro nkibyo kujyana mu mirima bibereye abagore. cg se ko Imana aribyo izareba itoranya abazajya mu ijuru.) wite ku isuku y’umubiri(simvuga ko ntayo ufite nubusanzwe ndavuga kurushaho) ugahumura neza, ugasa neza kandi ukabigendera. muri make hindura uko ugaragara ku uryo utungura abakuzi. ubikore bucece, kandi uhitemo ibintu byiyubashye. niba ukunda ka maquillage ugashyireho ariko uhitemo amabara adatanga bwakeye uboshye abiga. hari amabara ya buri wese mu gihe agezemo kuko umwana wa 18 ntiyisiga kimwe numudamu wo mu kigero cyawe. .kandi ntibasiga hose icyarimwe. niba ufite amaso y’inyana yamaquille akabara gacecetse ariko kayashyira en valeur.. usage utuvuta ku munwa we kugira iminwa itemaguritse ivuvuka.. Ugomba gutinyuka kandi kuganira nabantu ntuhore wubitse amaso. nubona umugabo udakwiye aza agusanga mukatire ntumuhe namahirwe yo gutindana nawe. uko haza abeza ni nako haza ababi bamazwe nirari nubuhemu.ugomba kandi gusohoka mu nzu kuko ntawe uzagusanga hagati y’inkuta zinzu. tembera, uhure nabantu batandukanye nibwo uzongera amahirwe yawe.Icya nyuma ngarukaho: inseko, inseko, inseko. Ushobora kuba wambaye ibishwange ariko ukeye mu maso ukareba ko abantu bakugwiriranaho. muri make tanga ikaze ku kubona ariko nubona adakwiye wihutire kumwamagana nawe nturi umwana.Ubundi rero amahirwe masa nizere ko icyo nshaka kuvuga ucyumva neza.

  • umva mada, rwose urakuze bihagije ibytuko ushaka umugabo mwabana yego wamubona ariko mubyukuri njyewe nakugira inama yo gutuza , ese urashaka kubyara kuri iyo myaka ufite? ni imboro wabuze ushaka ? ni affection zumugabo kondeba zisigaye ari mbarwa muri iki gihe? yewe sinkuzi ariko ndumva irari rikugeze kure kandi wari waritwaye neza komerezaho uheshe ishema urugo rwawe nuwo mwabyaranye abana. abana babagabo babiri kuri icyo kigero uriho ndumva bitakiri ngomwa rwose. iturize usaze neza utanduranije mubyeyi.

  • Jye sinemeranwa nabakubwira ngo wihangane uzagume uko uri ,oya niba wumva ukeneye umuntu ubwo nuko  ari ngobwa wenda jye nakubwira nti ihangane ariko ugerageza kucyo wifuza witonze ikibi ni uguhemuka cyangwa kujya mungeso mbi naho kuvuga ko bitoroshye ,ntabwo ari ikibazo kidahinduka kandi abagabo bose sikimwe nkuko natwe abagore tutari kimwe ,imana yaturemye kimwe ,mwishusho yayo ariki ibitekerezo byacu nibyifuzo sikimwe ,jye ,ndakumva neza ,iyo myaka ifite najye niyo mfite kandi najye ndibana nabana,uko wiyumva najye niko bimeze gusa jye numva bitarajyamo ,ariko ntibivuze ko byarangiye gusa ndatuje ,kandi numva meze neza ,ariko umunsi bizaza buriya najye ,nagisha inama cyangwa nabishobora ubwajye nkamushaka ,ntuzacike intege ,gusa uzajye ubanza umenye neza ,uracyari muto ibyo wifuza ni uburenganzira bwawe nkubwo abandi bafite, inama nakugira nanone hari abo nzi bajya ku mirongo ya internet hari za webside zishakirwaho ishuti kandi bijya bihira abantu beshi,naho uzagerageze kandi  nkwijeje ko uzabona umugabo mwiza byose birashoboka.

  • Umva rero wa Mudamu we uko mbyumva:Ufite imyaka 43, mu by7ukuri usigaranye itarengeje 10 ukaba uragumbahaye (ugiye muri Menopause) aho uzasanga nta gitekerezo cyo gushimisha umukunzi wawe, ahubwo aho uzaba urangwa n’umushiha, n’indwara zari zaraguhaye agahenge bitewe n’imisemburo ikurinze aho utarajya muri Menopause, n’ibindi ntarondora.So, njye ndabona wakwihangana kuko urashaje tayari, rera abana bawe, niba wumva ushaka igitsina, senga iryo ni iari rizatsindwa n’amasengesho.Ibi ni uko mbyumva.

  • NDAGUSHAKA UZAZE NKUGIRE INAMA.ariko se niba usenga usengera he? ukora iki ko utatubwiye. ngaho Imana yumve kandi yite kubyo uyisaba. TEL 0785661270

    • Ndi umugabo nfite 48 ans kandi hashize umwaka n’igice nfakaye. Yansigiye abana bane. Umuto afite 4 ans. Ibyo bakubwira ngo kwihangana ntushake barakubeshya. Numva ari uburenganzira bwawe bwo gushaka uwo muhuza gusa ni ukwitonda ! Njye ntacyo nakumarira ndacyafite abana bato,  singishaka kubyara kandi wowe usa n”usiganwa na 2 ans ngo umenopoze (probablement ko ushaka undi mwana), ndi umumusulman ukaba umukristo, ntitwahuza rero nubwo bitaranzamo haracyari kare cyane (ntubifate ko hari ikindi ngamije nkwibwira). Umva inama nkugira: Niba usenga koko, bisabe Imana yo yagushoboje kurera abo bana bakaba bakuze kandi bageze aho bumva ko warongorwa. Nawe rero iyiteho (ntiwiyandarike ngo hanz’aha bakurunguruke ubusa) sinshidikanya ko uzasubizwa vuba ku bushake bw’Imana ishobora byose kandi ibitubaho byose ari ku bushake bwayo. Senga cyane !!!!. Hari ikibazo ufite wanyandikira kuri [email protected]. Umunsi mwiza

  • Madame ndifuza kukubera umufasha kubwo kwihangana kwawe arikojye ndacyari umusore uzanyandikire kuri E-mail: [email protected]

  • Ariko mana we!naje gusanga hari abantu bikunda cyane tu,umuntu agahangara ngo ugeze igihe cyo gucura ntasoni afite?muribeshya cyane umwana ntasimbura umugabo ntibizabaho na rimwe umugabo n’umugabo no mwijuru niko yitwa afite agaciro gahambaye.Madam nigeze kugisha inama nkizi zawe  ariko naje gusanga abaca umuntu intege zo kongera gushaka ari Abana bikunda bagashaka kugira ba nyina ibitambo n’indushyi,abandi n’abagore bigize amashyano mungo abagabo bakabata cg bakabanga,abandi n’Abagore batese batazi uko kubaho nta mugabo bimera barihandagaza ngo byihorere kd koko ngo Umusonga utakuriho ntukuraza ijoro.abo nibo nasanze bavuga batitangiriye ngo bireke ariko njye narabirenze ngomba kongera gushaka..None rero reka nkugire inama uko nayigiriye maze gushishoza.,Kurera abana n’ibyiza kd nubundi ntuzabata aho ntakibazo uwuzagukunda ntazakwangira abana kandi ntibizakubuza gukora ibyo ugomba gukora nk’umugore inama niyo yubaka,Wibuke ko gusazira abana nabi nabyo bibabaza kandi ntakabuza bazashaka ingo zabo Aho niho Ubudahangarwa bw’umugabo bugaragarira kandi ntibakakubeshye abagabo beza barahari ni nabo benshi tujya tubabona benshi cyane ntukishinge iby’abo bagore urwawe rugo ntiruzamera nkizabo kandi wibuke ko hari n’abagore badashobotse biyima ibyishimo mungo,kwanza ingo nziza zirangwa n’amahoro n’umunezero n’inama zirahari why not utaba muri izo?gutsinda no gutsindwa biva mubitekerezo,D’abord tsinda mu mutwe mu bikorwa ninko gushyushya imboga.Courage erega tugomba kugira ingo kandi nziza zibera abandi icyigisho no gukomera kw’imana kukagaragara..Ikindi nuko nasanze guhangayika  kuzarangirana n’iyisi ntaho wabona umuntu udafite umusozi mu gatwe ke,uzakore icyo wunva cyakuruhurira. kandi usenge Ibyo utabonye mw’isi uzabisanga mw’ijuru byose.

  • Ariko mana we!naje gusanga
    hari abantu bikunda cyane tu,umuntu agahangara ngo ugeze igihe cyo gucura
    ntasoni afite?muribeshya cyane umwana ntasimbura umugabo ntibizabaho na
    rimwe umugabo n’umugabo no mwijuru niko yitwa afite agaciro
    gahambaye.Madam nigeze kugisha inama nkizi zawe  ariko naje gusanga abaca
    umuntu intege zo kongera gushaka ari Abana bikunda bagashaka kugira ba nyina
    ibitambo n’indushyi,abandi n’abagore bigize amashyano mungo abagabo bakabata cg
    bakabanga,abandi n’Abagore batese batazi uko kubaho nta mugabo bimera
    barihandagaza ngo byihorere kd koko ngo Umusonga utakuriho ntukuraza ijoro.abo
    nibo nasanze bavuga batitangiriye ngo bireke ariko njye narabirenze ngomba
    kongera gushaka..None rero reka nkugire inama uko nayigiriye maze gushishoza.,Kurera
    abana n’ibyiza kd nubundi ntuzabata aho ntakibazo uwuzagukunda ntazakwangira
    abana kandi ntibizakubuza gukora ibyo ugomba gukora nk’umugore inama niyo
    yubaka,Wibuke ko gusazira abana nabi nabyo bibabaza kandi ntakabuza bazashaka
    ingo zabo Aho niho Ubudahangarwa bw’umugabo bugaragarira kandi ntibakakubeshye
    abagabo beza barahari ni nabo benshi tujya tubabona benshi cyane ntukishinge
    iby’abo bagore urwawe rugo ntiruzamera nkizabo kandi wibuke ko hari n’abagore
    badashobotse biyima ibyishimo mungo,kwanza ingo nziza zirangwa n’amahoro
    n’umunezero n’inama zirahari why not utaba muri izo?gutsinda no gutsindwa biva
    mubitekerezo,D’abord tsinda mu mutwe mu bikorwa ninko gushyushya imboga.Courage
    erega tugomba kugira ingo kandi nziza zibera abandi icyigisho no gukomera
    kw’imana kukagaragara..Ikindi nuko nasanze guhangayika  kuzarangirana
    n’iyisi ntaho wabona umuntu udafite umusozi mu gatwe ke,uzakore icyo wunva
    cyakuruhurira. kandi usenge Ibyo utabonye mw’isi uzabisanga mw’ijuru byose.

  • Umva mama niba bishoboka mpamagara kuri 0735602115/0728689824

    Murakoze!

  • muvandi urimo urashaka umugabo mbona ugiye gucura ahaaa abantu bubu mwabaye mute koko komeza ubukristo bwaweeee!!

Comments are closed.

en_USEnglish