Digiqole ad

Esperance FC ishobora kujyanwa mu nkiko kubera kwambura Restaurant

Ikipe ya Esperance FC yakinaga mu cyiciro cya mbere umwaka wa shampiyona ushize ubu  yameze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ishobora kujyanwa mu nkiko niramuka itishyuye miliyoni ebyiri z’amanyarwanda yafashemo umwenda mu biribwa ubwo yagaburiraga abakinnyi bayo muri iyi shampiyona ishize.

Ikipe ya Esperance muri shampionat ishize. Ubu yasubiye mu kiciro cya kabiri/photo Umuseke archives
Ikipe ya Esperance muri shampionat ishize. Ubu yasubiye mu kiciro cya kabiri/Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi/UM– USEKE

Kuri aya mkauru y’uko Restaurant ya Zagga Nut igiye kurega ikipe ya Esperance FC, Maitre Bimenyimana Emmanuel Umuvugizi wa Esperance FC yabwiye Umuseke ko koko ko ikipe ya Esperance irimo amafaranga Miliyoni ebyiri z’amanyarwanda iyi Restaurant ariko avuga ko byatewe nuko FERWAFA yatinze guha ikipe ya Esperance amafaranga yagombaga kubaha kuko kuri buri mukino bari bemerewe  amafaranga ibihumbi Magana abiri by’amanyarwanda (200 000 frw) yo kugaburira abakinnyi no kubageza ku kibuga bagiye gukiniraho. Abajijwe niba biteguye kuburana na restaurant yagize icyo abivugaho.

Twe ntabwo tuzajya kwirega, gusa nibatujyana mu nkiko tuzatanga FERWAFA kuko twaridufitanye amasezerano yo kugaburira abakinnyi no kubageza ku kibuga mu mafaranga twagenewe n’umuterankunga wa shampiyona BRALIRWA ariko yacaga muri Ferwafa.” Me Bimenyimana.

Bisa nko kuvuguruzanya, Donatien Nsengimana umuyobozi w’ikipe ya Eperance FC amaze kumenya ko Umuseke wamenye  aya makuru we yahise avuga ko nta deni ikipe ya Esperance irimo Restaurant ya Zagga Nut ariko yemera ko ariyo bariragamo (abakinnyi ba Esperance FC).

Ku kuba umuvugizi w’ikipe we yemeza iby’uwo mwenda, Donatien yagize ati “ Me Emmanuel ndamuzi ni umuvugizi wacu ariko ntiyakagombye kwemera ko turimo ideni Restaurant kandi ntaryo turimo

Twongeye kumubaza koko niba amafaranga FERWAFA yagombaga kubaha itarayabahaye Donatien yagize ati “ Nibyo ntaniritoboye FERWAFA iraduha mu mafaranga twari twemerewe umwaka wose wa shampiyona ishize ariko ntibivuze ko kuba tutarayahabwa bisobanuye ko turimo ideni rya Restaurant.”

Umwaka ushize wa shampiyona ikipe ya Esperance FC yajyaga ijya kwakirira abakinnyi bayo muri Restaurant yitwa Zagga Nut yo ku Kimisagara ku ideni, ariko ngo  ikipe ya Esperance ikaba yarizezaga nyiri Restaurant ko izamuha amafaranga mbere y’uko shampiyona irangira bitewe nuko  FERWAFA  hari amafaranga igombaga kubaha isanzwe igenera amakipe yo mu cyiciro cya mbere  angana n’ibihumbi Magana abiri by’amanyarwanda kuri buri mukino.

Ferwafa ibivugaho iki?

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  umwaka ushize wa shampiyona ryagombaga kujya riha buri kipe amafaranga ibihumbi Magana abiri (200 000frw) kuri buri mukino bivuze ko ikipe yagombaga guhabwa Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri mu mikino 26  ya shampiyona yose. Muri Esperance umuvugizi wayo avuga ko nta mafaranga na macye FERWAFA irabaha.

Avuga kuri aya makuru umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba n’umuyobozi mukuru w’ungirije muri iryo shyirahamwe Kayiranga Vedaste  yamereye  Umuseke ko amafaranga yari agenewe amakipe batarayabaha yose ariko avuga ko hasigaye aya nyuma angana na miliyoni n’ibihumbi Magana atatu by’amanyarwanda (1 300 000 FRW) kuri buri kipe  asigaye muri eshanu n’ibihumbi Magana abiri bagomba guha buri kipe.

Kayiranga yagize ati “ Nibyo hari amafaranga yanyuma tutaraha amakipe agera kuri miliyoni n’ibihumbi Magana atatu kuri buri kipe ariko nibyo turimo azagera kuri kuri konti z’amakipe vuba.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Esperance bwo bwemeza ko butarabona niritoboye. Restaurant nayo ikeneye kwishyurwa….

Ibibazo by’umupira si mu kibuga gusa.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish