Digiqole ad

“Youth connect hangout”, miliyoni 12,6 yahawe urubyiruko rwatsinze irushanwa

Ku wa kabiri w’iki cyumweru i Kigali habereye umuhango wo guhemba urubyiruko rwatsinze amarushanwa yo guhimba porogarame zikoreshwa muri telephone binyuze muri gahunda y’urubuga rw’urubyiruko mu kungurana ibitekerezo hakorehejwe imbuga nkoranyambaga mu itumanaho aribyo mu Cyongereza byitwa “Youth Connekt Hangout”.

Abayobozi barimo Minisitiri Nsengimana, Minisitiri Murekezi na Lamin Manneh bashyikiriza ibihembo urubyiruko rwitwaye neza mu irushanwa rugizwe n'abahungu batatu n'umukobwa
Abayobozi barimo Minisitiri Nsengimana, Minisitiri Murekezi na Lamin Manneh bashyikiriza ibihembo urubyiruko rwitwaye neza mu irushanwa rugizwe n’abahungu batatu n’umukobwa

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, Minisitiri w’umurimo Murekezi Anastase ndetse na Lamin Manneh, uhagarariye UNDP mu Rwanda bose bari mu bitabiriye uwo muhango.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko urubyiruko rufite ibitekerezo rufite amahirwe menshi kuko hari abaterankunga benshi biteguye kubafasha mu gihe bafite imishinga ifatika yagira icyo ibagezaho, ku bw’ibyo ngo ibitekerezo byiza bafite ni amahirwe batagombye gupfusha ubusa..

Nsengimana Philbert yashimye cyane abaterankunga bafatanya na Leata muri gahunda ya “Youth connect hangout” by’umwihariko UNDP Rwanda, Tigo Rwanda, Africa Digital Media Academy, ndetse na Hehe Limited.

Kuri uyu wakabbiri ni na bwo “Youth connect hangout” yatangijwe ku mugaragaro.

Aha kandi urubyiruko rugizwe n’umukobwa umwe n’abasore batatu babashije kugera kure mu irushanwa rya “Youth connect hangout” dore ko hari benshi batangiranye ariko bakegenda baviramo ku rwego rw’ibanze.

Mu bahembwe barimo Munyurangeri Ruboneza Hervé wabaye uwa kane ahabwa Frw 1 700 000, Uwintwali Liliane wabaye uwa gatatu na we ahembwa 1 700 000, Iradukunda Elodie yabaye uwa kabiri ahembwa 3 400 000 na Niyirora Robertwahize abandi bose, ahembwa 6 800 000.

LaminManneh, Uhagarariye UNDP Rwanda yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango mu gikorwa cyiza na we yishimira ko yarimo, anashima cyane abatsinze amarushanwa avuga ko bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.

LaminManneh ati “Ubu ni uburyo bwiza bwo guhuza urubyiruko rw’u Rwanda mu kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe babonye kuko ni rwo rufunguzo rwo kuzana impinduka mu bukungu no kwikemurira ibibazo urubyiruko ruhura nabyo.”

Yongeyeho ko gahunda “Youth connect hangout” yitezweho kugira uruhare mu iterambere n’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse izafasha mu gufata ingamba zo kugabanya ubukene nk’uko biri muri gahunda y’icyerekezo 2020 na EDPRS II.

Lamine yashimye cyane umwe mu mukobwa batsinze irishanwa, avuga ko byerekana uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro uburinganire.

Minisitiri Murekezi Anastase yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe ahari, avuga ko urubyiruko rufite ibitekerezo rufite ubushobozi bwo guhindura u Rwanda.

NYC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ko mutatubwiye neza se ibyo bakoze? abo bane batsinze bakoze iki cyatumye bahiga abandi? Ibintu byitabiriwe na 2 ministers, bagatanga n’akantu ka 12 millions, biteye amatsiko kumenya ibyo abo ba jeunes bakoze. 

Comments are closed.

en_USEnglish