Digiqole ad

DRCongo: Inyeshyamba 12 za FDLR zaguye mu mirwano n'ingabo za Leta

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ‘MONUSCO’ buratangaza ko imirwano yahanganishije ingabo za Leta “FARDC” n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda wa “FDLR” kuwa gatatu tariki 27 Gicurasi 2014, yaguyemo abarwanyi ba FDLR 12.

Bamwe mu barwanyi b'umutwe wa FDLR.
http://www.ububiko.umusekehost.com/wp-admin/post-new.php Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa FDLR.

Ibi bikaba byaraye bitangajwe na Kekere Pamphile, umuvugizi wa MONUSCO mu kiganiro ngaruka cyumweru agirana n’itangazamakuru.

MONUSCO iravuga ko iyi mirwano yabereye hafi y’umupaka uhuza DRC na Uganda mu gace kitwa Buganza, kari ku bilometero birindwi (7) mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nyamilima, ho muri ya Rutshuru iri ku bilometero 110 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Iyi mirwano ikaba yubuye nyuma y’uko no ku matariki ya 20 na 21 nabwo ingabo za Leta ya Congo zakozanyijeho n’inyeshyamba za FDLR mu duce twa Ruti na Maiyamoto turi ku bilimetero 12 mu Manyaruguru y’Uburasirazuba bwa Rwindi iri ku bilometero 135 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Muri iki kiganiro kandi Kekere yavuze ko ubu MONUSCO ihangayikishijwe cyane n’umuteka mucye mu Ntara ya Katanga, bigaragara ko ugenda urushaho kuba mubi muri iyi minsi bitwe n’imitwe y’Abamai-mai.

Source: 7sur7
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bazabamara urusorongo sha nuku nyinye uduterahamwe tugenda tuvuka umunsi kuwundi naho ubund……

Comments are closed.

en_USEnglish