Month: <span>May 2014</span>

Inyigisho za ISPI zizongerera ingufu gahunda za “Vision 2020” na

Umuryango w’Abanyamerika ‘International Society Performance Improvement, ISPI’ uharanira kugenzura no gutanga inyigisho ku mpuguke ngishwanama (Consultants) zitandukanye watangije ishami ryawo mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 29, ibikorwa byowo ngo bizafasha mu kwihutisha kugera ku cyerekezo 2020 na EDPRS II. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 umuryango ISPI usanzwe utanga inyigisho ku mpuguke ngishwanama […]Irambuye

Alpha na Rodrigo barajya i Bujumbura gukora amashusho y’indirimbo

Alpha Rwirangira na Nkusi Rodrigue uzwi muri muzika nka Rodrigo, bagiye kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi gukorerayo amashusho y’indirimbo baherutse gukorana bise ‘Time’. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 saa tanu z’igitondo nibwo biteganyijwe ko aba bahanzi bari bube bahagurutse berekeza i Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi. Rodrigo yatangarije Umuseke ko […]Irambuye

VTC Ruhango: Urubyiruko ruri gukora Televiziyo zigurishwa abaturage kuri make

Ubuyobozi bwa VTC Ruhango bufite ishami rya Electronics, buravuga ko bumaze guhangira agashya “innovation” abanyeshuri baryigamo ko kuzajya babasha gufata mudasobwa “computers” zishaje bakazikoramo television zizajya zigurishwa abaturage ku mafaranga make ugereranyije n’igiciro basanzwe baziguraho. Byari bimenyerewe ko iyo umuntu ufite mudasobwa ishaje nta kindi yayikoresha uretse kuyishyingura ahantu ahubwo bikaba ngombwa ko ashaka amafaranga […]Irambuye

Afite imyaka itandatu Masamba nibwo bwa mbere yagiye kuri “Scene”

Yitwa Masamba Intore ni uwa Sentore, akaba ari umuhanzi ubimazemo igihe kinini kane, wabivukiyemo yagiye kuri scene afite imyaka 6, ahimba indirimbo indirmbo ye ya mbere afite imyaka 13, kandi ngo na Se (Sentore) yari umuhanzi na Sekuru yari umuhanzi witwaga Munzenze abenshi bakaba bamuzi i Nyaruguru. Masamba ni umubyeyi ufite abana bane, abakobwa babiri […]Irambuye

Imirwano ikaze hagati ya FDLR na Maï-Maï Cheka.

 Hashize iminsi imirwano ya hato na hato ishyamiranya umutwe wa FDLR n’uwa Maï-Maï Cheka muri Kivu ya ruguru mu gace ka Walikale. Inzu nyinshi z’abaturage n’amashuri ngo byatwitswe na FDLR nk’uko kuri uyu wa kane byemejwe na bamwe mu bahatuye. Ku rundi ruhande ariko FDLR ngo irashyira intwaro hasi kuri uyu wa gatanu tariki 30 […]Irambuye

Abakilistu bagabye igitero ku musigiti i Bangui

Biragoye kubita abakilistu nubwo ariko bo biyita, intambara mu baturage muri Centre Africa ikomeje kwishingikiriza amadini ya Islam na gikilistu. Itsinda ry’urubyiruko ruvuga ko ari abakilistu rwateye ku musigiti rwangiza ibirimo byose rufunga imihanda iganayo rutwika amapine mu nzira. Ni mu murwa mukuru wa Centre Africa i Bangui. Bikurikiye igitero cy’abo mu mutwe wa Seleka […]Irambuye

Baguraniwe impinja zikivuka babimenye abana bafite imyaka 4

Abagore babiri bo muri Africa y’Epfo bamenye ko abakobwa babo babiri bavukiye rimwe, ubu bafite imyaka itatu, baguranyijwe bakivuka. Umugore umwe arashaka kugumana uwo bamuhaye undi arashaka gusubizwa umwana we. Ubu biri mu rukiko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TheTimes cyaho. Aba bana bombi b’imyaka ine bavukiye umunsi umwe mu 2010 ariko abakozi b’ibitaro bya Tambo Memorial […]Irambuye

Umutoza Constantine yiteguye amayeri yose Libya ishobora kuzakoresha

Mu kiganiro Philip Constantine, umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru ‘Amavubi’ yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi mbere y’uko umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Libya kuwa gatandatu uba, yavuze ko agifitiye icyizere ikipe ye nacyane ko itatsinzwe mu mukino ubanza kandi ngo yiteguye amayeri yose Libya ishobora gukoresha ngo ibone intsinzi. Constantine yabwiye abanyamakuru […]Irambuye

Ibishingwe biva mu ngo 80% bizavamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi

Kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi 2014, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyakiriye amashyirahamwe akoresha imodoka zivana imyanda mu ngo zo mu mujyi wa Kigali hagamijwe kurushaho kunoza imikorere, ndetse no kureba uko imyanda iva mu ngo yabyazwa umusaruro uhagije. Mu Rwanda hashize igihe kinini hatangiye imishinga y’abikorera, ijyanye no gukorera isuku mu baturage hifashishijwe […]Irambuye

en_USEnglish