Month: <span>May 2014</span>

Tumba College yitwaye neza mu marushanwa yo gukora ‘Robot’ muri

Amarushanwa yo gukora ‘robot’ yahuje za kaminuza n’amashuri y’ubumenyingiro yo mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda yaberaga muri Kenya yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ikigo cya Tumba College cyahawe igihembo cyo gukora ‘Robot’ nziza no kwitwara neza mu irushanwa. Aya marushanwa yaberaga Kenyatta International Convention Center, Tumba College of Technology yari yagiye ihagarariye u […]Irambuye

“Nta gihunga dutewe n’umuhanzi n’umwe”-Dream Boys

Dream Boys ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika, ryatangiye ryitwa ‘Indatwa’ ririmba injyana ya R&B ndetse na Bongo imwe mu njyana ‘style’ ikunze gukoreshwa mu gihugu cya Tanzania. Dream Boys iravuga ko nta muhanzi n’umwe ubateye igihunga nubwo bose uko ari 10 bafite amahirwe. Ibi babitangaje nyuma […]Irambuye

Canada: Kuwa kane u Rwanda ruzakira Habinshuti aje kubazwa Jenoside

Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar.  Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize […]Irambuye

Amapikipiki 10 yo kugeza ibinyobwa bya BRALIRWA aho byari bigoranye

Kicukiro – Amapikipiki 10 y’ubwikorezi niyo kuri uyu wa kabiri BRALIRWA yahaye abakozi bakwirakwiza ibinyobya byayo ahatandukanye mu mujyi wa Kigali hagamijwe korohereza abakiliya ngo ibinyobwa bibagereho ku buryo bworoshye.  Abafatanyabikorwa ba BRALIRWA bakunze kwita aba ‘distributeur’ bari muri iyi gahunda bagize amahirwe yo kwibonanira n’umuyobozi mukuru wa BRALIRWA bamubwira zimwe mu mbogamizi bahura nazo […]Irambuye

Muhanga: Hatangirijwe icyumweru cyo kubaruza ubutaka

Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe iyandikisha ry’ubutaka mu gihugu hose, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Kamanzi Stanislas yasabye abaturage ko ubutaka budahinze babubyaza umusaruro. Ibirori byo gutangiza icyumweru cyahariwe iyandikisha ry’ubutaka byabereye mu karere ka Muhanga kuri wa kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014. Iki cyumweru kigamije kurebera hamwe ibibazo byagiye bigaragara mu gihe habagaho ibarura […]Irambuye

Inkomoko y’izina '' Abakaraza''

Abiru bari abagaragu n’abanyamabanga b’ingoma, bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’i Bwami, bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda, mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu. Ikindi kandi, Abiru bari Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya. Mu by’ukuri rero Abiru bari Abagaragu b’Ingoma bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’i Bwami. Imvugo y’ “Abiru” tuyikomora mu Nkole aho bari […]Irambuye

Achille Rugema yasigaye wenyine, arongera yubaka ubuzima

Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza…. Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango […]Irambuye

Akababaro k'abadepite kuri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Kuwa 26 Gicurasi intumwa za rubanda mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda zagaragaje akababaro ziterwa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, zashyikirijwe kuri uyu wa mbere. Aka kababaro kagaragariye buri wese wari mu nteko. Abadepite basaba bidasubirwaho ko ibyo guhana abanyereza umutungo wa Leta n’abawucunga nabi byava mu […]Irambuye

Christopher yakize uburwayi yari amaranye iminsi

Muneza Christopher umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda, akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe, aratangaza ko ubu imbaraga ari zose nyuma y’aho yari amaze iminsi arwaye indwara y’umutwe. Byagaragaye ko Christopher arwaye ubwo yahamagarwaga kujya kuri stage mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star IV giherutse kubera i Ngoma mu […]Irambuye

en_USEnglish