Digiqole ad

“Aho muzika nyarwanda igeze harashimishije ”- Green P

Rukundo Eliajah, umuraperi uzwi muri muzika nka Green P ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Tough Gangz, aratangaza ko abona aho muzika nyarwanda igeze hashimishije.

Rukundo Eliajah uziw nka Green P
Rukundo Eliajah uziw nka Green P

Green P atangaje aya magambo nyuma y’uko hari bamwe bavuga ko muzika muzika nyarwanda idatera imbere, bityo Green P akaba atemeranya n’umuntu utishimira aho muzika igeze.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Green P yatangaje ko we nk’umuhanzi yishimira cyane iterambere ririmo kugenda rivuka muri muzika.

Yagize ati “Muzika nyarwanda igeze ahantu hashimishije ugereranyije n’igihe u Rwanda rwamaze mu icuraburindi. Kuko nta muntu numva utakwishimira uburyo abahanzi bakoresheje imbaraga nyuma ya 1994, ubu u Rwanda rukaba rufite abahanzi basaga 500.”

N’ubwo Green P yishimira aho muzika nyarwanda igeze, asanga hakiri n’ibindi byinshi byo gukora kugira ngo irusheho gutera imbere.

Yakomeje agira ati “Igisigaye ni uko bamwe mu bantu bazamura abahanzi bakwiye kureba impano umuhanzi afite muri we aho kumuzamura kubera ko muziranye cyangwa muri inshuti. Biramutse bibaye bityo u Rwanda mu gihe gito rwaba ruzwi ku Isi yose.”

Green P azwi mu ndirimbo nka ‘Nyahige bikaze, Inkuta, Kandagira abanzi‘ ndetse n’izindi nyinshi”.

Reba indirimbo ‘Nyahige bikaze’ ya Green P.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=D3bOM9XkQ48″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish