Digiqole ad

AHO BATUYE: Mani Martin,Riderman, King James, Nizzo, Dream Boys…

Mu myaka 10 ishize abahanzi bo mu Rwanda ni bacye cyane bari babeshejweho n’impano zabo. Abahanzi bakomeye wasangaga bafite indi myuga bakora injyanye n’ibyo bize ibatunga bakaririmba cyangwa bagahanga kuko babikunze. Uyu munsi m Rwanda hari umubare ugaragara w’abahanzi batunzwe nabyo gusa. Ubuzima bwarahindutse.

Aho baba

Abenshi baracyari bato, bafite imyaka myinshi imbere yabo bakora ibibatunze uyu munsi. Abenshi mu myaka micye ishize bari babeshijweho n’imiryango yabo ariko ubu bafite abo nabo batunze. Ubushabitsi (business) bwa muzika bumaze kugenda butera imbere buhoro buhoro n’ubwo abatunzwe nabwo bataraba benshi cyane.

Aho aba bahanzi batuye, imibereho yabo ya buri minsi, amakonti yabo, imitungo yabo, agaciro bamaze kubaka bitanga icyizere ku buhanzi bwo mu Rwanda ko nabwo buri kuzamuka bishimishije ndetse ubu abantu bakaba bamaze kubugirira icyizere ko nawo waba umwuga ukomeye.

Leta yabishyizemo imbaraga ifasha abahanzi gushyiraho ishyirahamwe ribahuza, abaserutse mu maserukiramuco mpuzamahanga irabafasha binyuze muri Minisiteri y’umuco na Siporo, yashyizeho ikigo gitegura abahanzi b’ejo hazaza binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga ngiro (WDA), n’ibindi byinshi.

Igikwiye ni ugushyigikirwa, Abanyarwanda bagakunda ibyabo (umuziki wabo) bagatanga ibitekerezo ngo urusheho gukorwa uko bawifuza, abawukora nabo bakabikora nk’abanyamwuga, ubuhanzi bugahinduka nk’isuka, ikaramu cyangwa mudasobwa ku babukora nk’uko ibi nabyo bitunze abandi banyarwanda benshi n’igihugu binyuze mu misoro batanga.

Aba bahanzi ubu ntabwo bagituye mu nzu z’ababyeyi babo, ni bakuru barimenya baricumbikiye bibeshejeho. Ntabwo twasuye bose aba ni bamwe mu bo twabashije kugera aho baba.

Aho bamwe muri aba bahanzi batuye ku mafoto:

Aha ni i Nyamirambo aho Safi atuye
Aha ni i Nyamirambo aho Safi atuye
Safi wo muri Urban Boys yitegereza imodoka ye
Safi wo muri Urban Boys yitegereza imodoka ye
Iyo aruhuka mu rugo arisanzura akurira n'igiti kiri mu rugo iwe
Iyo aruhuka mu rugo arisanzura akurira n’igiti kiri mu rugo iwe
Aha arakina 'Jeux Video' mu ruganiriro
Aha arakina ‘Jeux Video’ mu ruganiriro
Aha ni kwa Riderman aho atuye nawe i Nyamirambo
Aha ni kwa Riderman aho atuye nawe i Nyamirambo
Akamodoka ka Riderman mu rugo
Akamodoka ka Riderman mu rugo
Mu Nyakabanda i Kigali
Mu Nyakabanda i Kigali
'proudly home' aha ni kwa Mani Martin yarihutaga ntitwinjirana mu rugo
‘proudly home’ aha ni kwa Mani Martin yarihutaga ntitwinjirana mu rugo
Nyuma y'uturimo rwo mu rugo, Platini ku modoka ye
Nyuma y’uturimo rwo mu rugo, Platini ku modoka ye
Abana na mugenzi we TMC ku Kicukiro
Abana na mugenzi we TMC ku Kicukiro
Mico the Best aho atuye i Nyamirambo
Mico the Best aho atuye i Nyamirambo
Mu rugo igikoresho cya siporo hafi aho
Mu rugo igikoresho cya siporo hafi aho
Mico imbere y'aho aba
Mico imbere y’aho aba
Nizzo mu ruganiriro rwe
Nizzo mu ruganiriro rwe
Arambika ishusho y'agakima afite mu nzu ngo kagire "Swagg"
Arambika ishusho y’agakima afite mu nzu ngo kagire “Swagg”
Nawe atuye i Nyamirambo
Nawe atuye i Nyamirambo
Aha ni mu rugo aho King James nawe aba
Aha ni mu rugo aho King James nawe aba ku Kicukiro

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni byiza birabatunze ariko kubona ibyo umuntu akunda utabona na ka gitari mu nzu iwe!!! Bakorera muri studios ariko inganzo ngari iba ahatuje iwawe!

  • Quels musiciens, chanteurs, compositeurs? wababwirwa niki? nta ka guitar, nanjye ngo guitar?

  • sha nibwo nemeye ko gufatisha hano mu Rwanda ari hatari!! Nihariya abasitari nka bariya batuye?! ndumiwe. najyaga niririra naho bagenzi bajye ni benshi. Abasitari baduhagarira ku migabane yose y’isi, berekana aho tugeze twiyubaka??

    • nizzo na safi ni murugo rumwe!

      • wapi reba neza ntago ari  mu rugo rumwe reba sofa tapis na woofer biratandukanye kbsa

  • Abantu se koko no mumujyi nka kigari numva baracyanika imyenda mubiti!!! king ndabona ari umukire na mico amazu yabo agaragara neza nabandi bizaza mwihangane.

  • So, aba ba letypes bo muri Urban Boys bafite inzu zisa. Bombi bafite ciment zitukura, utubati dusa, intebe zirimo imituku, Tv, cd racks… No confirmation bias, ariko there is something fishy about that! Inkuta ziratandukanye, which makes it hard to prove its the same house, ariko maybe the pic weren’t taken the same day. Who knows? Maybe Plaisir! How about that? Either way, the worst case would be that you lied to us, but even if you didn’t, be original. Mureke kwiganana! I am amazed of the good looking cars you guys own, ariko in my opinion, you all need better looking houses too!! especially Marin. C’mon man!! James, I am really tired of your childish games about your relationships, and now your house? Get out and take a pic in front of your f..n house, and smile for god’s sake!!  Be a man and tell us what you believe in except the fact that ari wowe muntu wenyine ufite inyinya muri nyagatare yose!! hhahaha, thanks Meddy!

  • Mana we, turacyari kure disi!mbega ni aha aba stars bacu batuye?!birababaje!ni ukuri birababaje pe!ese Safi, ibya frigo muri salon byo kandi bije bite?!huumm euh ndabona nako iri muri salle a manger da!ni uko nta ntebe zibigaragaza!cyakora n’aho baragerageza da!!!

  • Umva mbabwire bavandi;
    BENSHI MURI MWE NDABONA MUZICWA N’ISHYARI….
    Mubabajwe n’uko aba bana b’u Rwanda bateye imbere? Bakaba bibeshejeho?
    Ishyari ni ribi reka mbabwire niryo ryatumye iki gihugu cyacu gipfa kikazuka. Ngo tubateme turye inka zabo.

    Abanenga aho batuye ngo ni habi nimwerekane aho mwe muba. Yoooo murambabaje nako, mwaherekana gute se ko ntawubitayeho????? Niyo waba utuye muri Villa imeze ite we do not care about you ARIKO we care much aho MANI MARTIN atuye who is very proud of his street and little humble home in Nyakabanda, who is PREACHING peace.

    Mureke ishyari ni ribi

  • none se izo nzu ninkodeshanyo cyangwa nizabo biyubakiye? bizaza rata! petit a petit l’oiseau fait son nid. iya knowlss iri he?

  • Safi uterere ipasi muri salon ! ndebe iyo nzu ari nini !!!! ubusitari buragoye pe ! abandi se banze kukwereka munzu zabo ! ? aha ntacyo werekanye pe ! wenda iyo uvugako ari imodoka pas aho batuye !

  • Imodoka zo ndabona har’abahabona cyane cyane nka Safi na Riderman, bafit’imodoka ziberey’aba sitars. Arik’ahantu baba hatey’isoni kabisa. Ntihaberanye niz modoka nagato. Kand’ubwo wasanga nariya maz’ atari nayabo bakaba bagikodeshya. lol www.impanda.fr

Comments are closed.

en_USEnglish