Digiqole ad

Nyaruguru: Ntawuhiganayo amaze imyaka ibiri arwariye mu rugo

Ntawuhiganayo Charles wo mu mudugudu wa Gashiru mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, mu akarere ka Nyaruguru amaze imyaka ibiri arwaye cyane ndetse ntiyivuje, ubu ntiyeguka gusa avuga ko nta muyobozi ku rwego rwose wari waza kureba uko amerewe, Umuseke wamusuye kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2014.

Ntawuhiganayo Charles witwa Ntihigwa amaze imyaka ibiri ateguka kubw'indwara avuga ko yagiye kubona abona iramufashe
Ntawuhiganayo Charles witwa Ntihigwa amaze imyaka ibiri ateguka kubw’indwara avuga ko yagiye kubona abona iramufashe

Ntawuhiganayo w’imyaka 56 we n’umugore bafite abana batatu, babiri nibo basigaye babana nawe aho atuye mu mudugudu wa Gashiru. Atuye mu nzu y’ibyumba bine idasakaye neza, kimwe akiraramo ari nacyo atekamo, ikindi cyumba kimwe kibamo ingurube y’indagizo ikindi yagihariye inka yahawe muri gahunda ya “Girinka” ari na cyo umuntu anyuramo agana aho amaze imyaka ibiri aryamye ateguka.

Kuva yarwara avuga ko atarajya kwa muganga kuko nta mituweli afite kandi nta bushobozi umuryango we ufite bwo kumujyana kwa muganga ntabwo azi neza icyo arwaye kuko avuga ko ari ikintu kimufata mu ngingo kikamuheza hasi.

Uruhande rw’ibumoso rusa n’urudakora (paralyzed) ntabwo abashaka kugenda kandi nta mbago afite. Avuga ko hari abamubeshyera ngo arwaye SIDA. Abayobozi bo bamunenga ko yahawe iby’ibanze bihabwa abakene ariko akaba atarajya kwa muganga.

Ntawuhiganayo, avuga ko inka yahawe imufasha kubona ibishingwe (ifumbire) gusa ngo kuyibonera ubwatsi ntibimworohera

Uyu mugabo inzuye nta madirishya afunguka igira, kuvugana na we ngo mwumvikane biragoye kubera urusaku rw’inkoko irarira amagi hafi y’aho aryamye ndetse n’inka rimwe na rimwe iba yabira ibuze ubwatsi kuko itahuka.

Kuba inzu ye itagira idirishya na rimwe rifunguka, bituma aho aryamye haba umwijima ukomeye n’umwuka w’ayo matungo abana nayo mu nzu.

Ntawuhiganayo yari umuturage utuye ahantu h’amanegeka, nyuma aza kuhimurwa aguranirwa ikibanza na mukuru we. Avuga ko akagali kamufashije kumuguranishiriza ikibanza gusa, kubaka inzu byo arirwariza mu kuyiyubakira.

Akaba yaragurishije inka yari atunze amafaranga ayivuyemo ayongeranya n’udufaranga tw’ingoboka yahawe n’Umurenge maze arubaka.

Ntawuhiganayo avuga ko yashegeshwe cyane no gushyirwa mu rwego rwa gatatu mu byiciro by’ubudehe, ngo kuko hari abamurusha ubushobozi bari mu zindi nzego z’ibyiciro by’ubudehe ariko we ngo yashyizwe aho ari bitewe n’inka yahawe.

Yagize ati “Sinajya mu murima ndetse sinajya no guca inshuro, umuntu untunze ni umugore, abayobozi bino ntacyo batumariye birebera abariho. Iyi nka se nzayigura mituweli uyu mwaka n’utaha?”

Avuga ko ngo mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe abarizwamo batitaweho kuko ngo baba ari abakire ndetse ahakana ko nta mituweli yigeze ahabwa ariyo mpamvu atigeze yivuza.

Avuga ko kutivuza abona ntawamujyana kuko ngo umuvandimwe wakwiye kumuvuza ni we umusonga. Ati “Ubu kuva banshyira mu rwego rwa gatatu, numva narataye umutwe ngo ndi umukire, bampaye inka, … kubwanjye numva uwamenyera Mituweli nibura.”

Ikimubabaje ngo uburwayi amaranye iki gihe cyose atabasha kwivuza ngo akire akorere umuryango we.

Umuyobozi w’Akagali ka Bitare ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, Kabalisa Jean Marie yatangiye kuhayobora muri 2010 iki kibazo arakizi.

Ngo kuva yahayobora uyu mugabo abona inkunga z’ingoboka zitangwa na FARG, yashyizwe muri ‘Girinka’ ndetse afite aho kuba.

Kabalisa avuga ko bamufashije kubona ikibanza bityo ngo kuba ari mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe ngo ntibimubuza guhabwa inkunga harimo n’iy’ingoboka. Ku bijyanye na Mituweli, umuyobozi w’Akagali yemeza ko ayihabwa nk’abandi batishoboye kuko kuba ari mu cyiciro cya gatatu bitatuma birengagiza ibibazo arimo.

Avuga ko nk’akagari bigoye kumugenera umuganda n’ubundi bufasha kuko ababa bababaye ari benshi gusa ngo na we bazi ko ababaye kandi ngo baramutekereza.

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera yanze kugira icyo atangariza Umunyamakuru.

Ukuboko ntikurambuka ndetse ntasohoka mu nzu
Ukuboko ntikurambuka uruhande rw’ibumoso rwose ntirukora
Ingurube y'indagizo iba mu cyumba cya gatatu
Ingurube y’indagizo iba mu cyumba cya gatatu
Iyi nka iba muri koridori yerekeza aho Ntawuhiganayo arwariye
Inka iba muri koridori yerekeza aho Ntawuhiganayo arwariye
Iyi nkoko nayo irararira iruhande rw'uburyamo
Iyi nkoko nayo irararira iruhande rw’uburyamo bwe
Ibikoresho bimwe na bimwe byo mu gikoni
Aho batekera ni naho arara kuko inzu yabo nta gikoni igira
Urugo rw'uyu muryango urebeye ahirengeye
Urugo rw’uyu muryango urebeye ahirengeye

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • imana ifashe abanyarwanda.

  • Ikigaragara ni uko hari ibyakozwe hagamijwe kumufasha kwiyubaka,none rero NIBA hari ibitaratungana si igihe cyo kwiheba kuko ndabona ubuyobozi bumuzi.Ahasigaye ni uko we n,umugore we bakomeza kugerageza gukora ngo babeho kuko ntawe ubona ikintu byose bikomotse ku mfashanyo!Gusa nta Nubwo ibintu byose bishobokera rimwe,hari ikibanza kugirango n,ikindi kizakurikire.Yatujwe a habereye,yarorojwe,ahabwa inkunga yingoboka naho kurwara BYO n,ibyago byashyikira buri wese uriho.Twirinde rero kumva ko ubuyobozi ntacyo bwakoze.

  • Ariko abanyamakuru namwe mukunda byacitse koko! Nonese ubu icyo mushaka gutangaza niki? Nonese mushaka Ubuyobozi bujye bukorera umuturage buri cyose bunahore iwe? Umuturage yananiwe kwiyubakira agakoni n’ikiraro ngo azabyubakirwa nubuyobozi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ubundi se ko tuzi ko inka bayiha umuntu amaze kwerekana ikiraro, ubwo uwo bayimuhaye bagendeye ko azabana nayo mu nzu?gusa biragaragara kk bamufashije ariko nanone bikumva ko azagurisha iyo nka ngo agure mituel , mais byashoboka yagurisha niyo nkoko, gusa niyihangane

  • uyu muryango kubwanjye ndabona ufite ikibazo kimyumvire, nukubigisha bakamenya kubyaza umusaruro ibyo babahaye. bakabasha kwiteza imbere naho kumva ko ikintu cyose hari uzakiguha ni imyumvire iri hasi.

  • Ariko baragirango Leta ikore iki kindi hejuru y’ibyo yakoreye uyu mugabo.Biteye icyo n’iki!

  • Abanyamakuri bajye bibuka ko inshingano yabo atari ukunenga gusa ahubwo bafashe uyu munyarwanda guhindura imyumvire kuko ubuyobozi ntacyo butakoze rwose. Kumushakira ikibanza, kumworoza, kumugenera inkunga y’ingoboka. Ahubwo bavandimwe nimukure amaboko mu mufuka mukorere urugo rwanyu n’abana banyu.

  • Banyamakuru mumenye ko mugomba kuvuga amakuru ariko mukagira n’ikinyabupfura ko warutwe retse umusaza n’uburwayi bwe ubwo kutwereka munkono ze urabona byatumarira wiki?????uyu mysaza byo akwiye ubufasha kuko arababaye uwo muyobozi w’umudugudu nakoreshe umuganda afashwe anahabwe mutuel!!!!!

  • ku munyamakuru wanditse iyi nkuru,birashoboka ko utigeze ukora munzego z’ibanze aho abantu birirwa mu bibazo by’abaturage kuko uramutse ubizi ntiwakumvikanisha ko umuturage wiyemerera ko aho atuye yafashijwe n’umurenge kuhabona; leta ikamuha inka, akaba atunze iyo nka hamwe n’ ingurube uko ayita kose hamwe n’inkoko warangiza ukadutesha igihe uduha inkuru nk’iyi. icyo ugomba kumenya ni uko abakene ari benshi muri iki gihugu kandi nacyo kikaba nta bushobozi buhagije gifite bwo gukemura ibibazo byabo byose. jye ndabona iby’ibanze leta yarabimuhaye kandi tugomba kwemerannywa ko nta na rimwe leta izakemura ibibazo by’abaturage badashyizeho uruhare rwabo. simvuga ko umuturage urwaye yafashwa ariko sinemerannywa nawe kuko nk’umunyamakuru uba ugomba no gutanga inyigisho bityo rero wagombye kugira uburyo ugaragarizamo uriya muryango ko nawo ugomba kwifasha aho kwirirwa batikurira ubuyobozi ngo ntibwabafashije.

  • Aka karere bavuga abamo sikamwe kahoze ari mukitwaga Gikongoro? Aha ndahazi hibera abantu babagome badateze no gutera imbere rwose. Si uwize waho si utarize usanga imyumvire arimwe!! Ahaaa, ubuyobozi burakora iki konumvako abahayobora babona imitwe yabo bayobora ukuntu ikomeye bakikorera ibyabo? Ngaho uti ndabeshya nkaho ubuyobozi bw’Akarere butafashe inyubako zakarere bukazishyiramo akabare!! Ariko za AUDIT numva zimara iki? Ese ubwo ako kabari kamariye iki abaturage mu nyubako za Leta? Ngaho muzajyeyo murebe kuko numvako ngo kashinzwe n’AKAZU kabantu bamwe na bamwe bitoreye kariya karere basa naho bakibohoreje!!! Ubwo nabwiraga abo bireba kdi tuzanabibabwira neza nitubona channel yindi yo kubinyuzamo. Abanyamakuruse nkako ugirango bakavuga kubanza ngo baba babanje kubanyuraho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish