Digiqole ad

Crimea. Niyo igiye kuba imbarutso y’intambara ya III y’isi ?

Isi ihora yikanga intambara bita iya kirimbuzi cyangwa ya ‘nuclear’. Ahanini kubera kutumvikana kw’ibice bibiri bikomeye by’ibihangange ku isi. Ibi bice ubu birarebana ay’ingwe ku kibazo cya Ukraine bitewe n’agace kitwa Crimea k’iki gihugu.

Abantu hano bari kureba amato y'Intambara y'Uburusiya yegera inkombe za Crimea kuwa 2 Werurwe 2014
Abantu hano bari kureba amato y’Intambara y’Uburusiya yegera inkombe za Crimea kuwa 2 Werurwe 2014/photo Internet

Barrack Obama na Vladmir Putin abayobozi b’ibihugu biyoboye ibice bitavuga rumwe kandi bikomeye, ubu baraterana amagambo mu buryo butaziguye kuri iki kibazo, haribazwa amaherezo yabyo.

Ibihugu by’uburengerazuba bw’Isi byinshi biri inyuma y’ubuyobozi bushya muri Ukraine, Uburusiya busa n’uburi bwonyine ariko ntawakwirengagiza ubucuti bufitanye n’Ubushinwa na Korea ya ruguru, imbaraga z’intambara zikomeye ku Isi ariko zicecetse muri iki gihe.

Ikibazo gishingiye ku ngabo z’Uburusiya ziherutse koherezwa muri kariya gace ka Crimea ka Leta ya Ukraine, Amerika na bagenzi bayo bashinja Uburusiya kurenga ku busugire bw’igihugu cya Ukraine.Uburusiya bukavuga ko bufite uburenganzira bwo gutabara no kurengera abaturage babwo n’inyungu zabwo muri Ukraine itarasubira ku murongo ubu.

Crimea, agace gato gateje ikibazo

Crimea ni ubutaka bujya kungana n’u Rwanda mu bunini, busa n’ubwinjiye mu Nyanja y’umukara (Peninsule) ariko bushamikiye ku gihugu cya Ukraine.

Ni ubutaka mu mateka yabwo butigeze bugira ba nyirabwo bahoraho. Amateka yerekana ko amoko y’aba Cimmerians, aaa Bulgars, Abagiriki,  aba Scythians, aba Goths, aba Huns, aba Khazars, abo muri empire Ottoman y’abanyaturukiya, aba Mongols n’abandi bagiye basimburana kuri ubu butaka babuyobora banabuturaho.

Abanyuma bayoboye ubu butaka ni abo muri empire Ottoman y’Abanyaturukiya kugeza mu kinyejana cya 18, bayambuwe na empire y’Abarusiya bayiyoboye kugeza mu kinyejana twashoje cya 20.

N’ubwo mu ntambara ya kabiri y’Isi Abadage b’Abanazi ba Hitler nabo banyujijemo bakigarurira aka gace, ndetse bo kubahavana byabaye intambara ikomeye cyane, nyuma yo kubatsinda, ku butaka bwa Crimea niho habereye “Conference de Yalta”.

Mu gihe cy’isenyuka ry’icyahoze ari URSS, Crimea yahawe igihugu cya Ukraine nacyo cyahoze muri iyo URSS, hari mu 1991. Uburusiya ariko kuva icyo gihe bwakomeje kwifuza kugira ijambo kuri aka gace.

Kuva icyo gihe Crimea ni agace kigenga (autonomous state) ariko kari muri Leta ya Ukraine, gatuwe n’umubare munini w’abavuga ururimi rw’Ikirusiya ndetse na benshi mu bahatuye bahawe pasiporo z’Uburusiya.

Ubutaka bwa Crimea nta gishya cyane kiburiho, gusa ni ubutaka bwiza ku gisirikare (strategic area) kuko bukoreshwa byoroshye n’amato y’intambara aba ari mu Nyanja y’umukara (black sea). Inyanja ikora ku bihugu by’Uburayi bw’Uburasirazuba ndetse n’Uburusiya.

Ku Burusiya, mu gihe iyi Nyanja yagengwa n’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) cyangwa inshuti zayo bwaba bwugarijwe cyangwa bubangamiwe cyane, bityo kugenzura Crimea no kugenzura iyi Nyanja ni imbaraga z’ubwirinzi ku Burusiya bwa Perezida Putin.

Ku bihugu bize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’ingabo za NATO (North Atlantic Treaty Organization) bihuriyeho na USA, kutagira ijambo ku nyanja y’umukara na Crimea  ni intege nke imbere y’Uburusiya bufatwa nk’inyamaswa y’inkazi icecetse na ruriya ruhande.

Crimea ni Leta ifite ubwigenge n'ubuyobozi butorwa ariko ibarizwa muri Ukraine
Crimea ni Leta ifite ubwigenge n’ubuyobozi butorwa ariko ibarizwa muri Ukraine

Intandaro ni intambara muri Ukraine

Kuva URSS yasenyuka, Ukraine ni igihugu gisa n’ikigabanyijemo kabiri. Uburasirazuba n’Amajyepfo (ari naho Crimea iri) bwiganjemo abavuga Ikirusiya biyumvamo cyane ubucuti n’Uburusiya. Uburengerazuba bwiganjemo abavuga izindi ndimi bari ku ruhande rw’Uburayi na EU.

Ururimi rw’ikinya Ukraine (Ukrainian) nirwo rwemewe nk’ururimi rw’igihugu (official language), n’ubwo Ikirusiya nacyo kivugwa na benshi. Gusa muri iki gihugu havugwa kandi izindi ndimi zigera kuri 17 nazo zemewe gukoreshwa bisanzwe.

Mu mwaka wa 2012 abadepite mu nteko ya Ukraine barwaniye mu nteko bapfa umushinga wo kwemeza Ikirusiya nk’ururimi rwemewe gukoreshwa mu gihugu ‘official language’. Ahanini ni ukubera imbaraga ‘influence’ za politiki Uburusiya bufite kuri iki gihugu.

Imyigaragambyo y’abaturage bamwe mu kwezi gushize yahiritse Perezida Viktor Yanukovych, wari ku ruhande rw’Uburusiya, ari naho yahungiye. Abantu barenga gato 100 baguye mu bushyamirane na Police, barimo n’abapolisi 18, naho abantu 1 000 barenga barakomeretse.

Kwigaragambya byatangiye kuwa 18 Gashyantare 2014 ubwo Perezida Viktor Yanukovych yangaga gusinya itegeko ryo kwifatanya na “European Union” (EU) mu bucuruzi (free trade agreement). Ahitamo ahubwo gukomeza umubano n’ubuhahirane n’Uburusiya.

Perezida Yanukovych yasabaga inguzanyo ya miliyari 20US$ ngo azahure ubukungu bw’igihugu cye, EU ikifuza kumuha gusa miliyoni 610 € ($838 million) y’inguzanyo, ku rundi ruhande Uburusiya bwamereye Miliyari 15US$ ndetse no kumanura igiciro cya Gas bagurisha Ukraine ariko busaba Ukraine kudasinya ayo masezerano na EU, inshuti ya USA.

Perezida Yanukovych yahisemo gukorana n’Uburusiya, igice cy’Uburengerazuba bw’igihugu barushaho kumwanga cyane, naho mu Burasirazuba n’Amajyepfo aho anavuka, aho bavuga kandi ikirusiya, arakundwa karahava.

Imyigaragambyo y’abamurwanya yatangiye kuwa 18 Gashyantare, hari amakuru avuga ko EU na USA baba barashyizemo imbaraga rwihishwa mu gutiza umurindi abigaragambya kugeza ubwo barushije imbaraga abo mu Burengerazuba bashyigikiye Perezida Yanukovych baramuhirika.

Nyuma yo kumuhirika Uburusiya bwohereje ingabo nyinshi muri Crimea, ka gace ka Ukraine kari ‘strategic’ ku Nyanja y’umukara. Ahanini kugira ngo katigarurirwa n’ubuyobozi bushya bushyigikiwe na EU na USA.

Crimea  agace kari strategic mu bya gisirikare ku wifuza kugenzura inyanja y'umukara
Crimea agace kari ‘strategic’ mu bya gisirikare ku wifuza kugenzura inyanja y’umukara n’uburayi bw’Uburasirazuba

Biciye mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi, bivugwa ko biba ku ruhande rwa Amerika n’inshuti zayo, Uburusiya ubu buri kotswa igitutu ko bwavogereye ubusugire bwa Ukraine ndetse bukwiye kuhava cyangwa bugafatirwa ibihano bikarishye.

Inama ya G8 yari kubera mu Burusiya, USA yatangaje ko itazayitabira, kimwe n’ibihugu bikomye by’inshuti zayo bivuga ko nabyo bishobora kutayitabira. Hari kwibazwa ku bihano bizafatirwa igihugu cy’igihangange nk’Uburusiya ubu kigenzura iyo Nyanja y’umukara.

Kuwa kabiri tariki 04 Werurwe, Perezida Vladmir Putin w’Uburisiya yatangaje ko hari ubafatiye ibihano nawe byamugiraho ingaruka kuko ibihugu ngo bikenerana cyane. Ko ndetse bakomeje gutegura inama ya G8 uwabishaka akazayizamo kuko “ntawubitegetswe” nk’uko yabivuze.

Uburusiya nicyo gihugu gicuruza ‘gas’ nyinshi mu bihugu byinshi by’Uburayi.

Kuva URSS yasenyuka Crimea ikegurirwa Ukraine, Uburusiya nk’igihugu kuva mu 1991 bwakomeje gushyamirana na Ukraine kubera amato y’Uburusiya yabaga hafi ya Crimea ituwe ahanini n’abashyigikira Uburusiya banavuga Ikiruiya.

Mu 1997, impande zombi (Ukraine na Russia) zabashije kumvikana zisinyana amasezerano ku ikoreshwa rya gisirikare ry’amazi n’ubutaka bwa Crimea. Mu 1999 inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi zemeye ko ayo masezerano asinywa.

Moscow yemeye kuvana miliyoni 97US$ buri mwaka ku mwenda Ukraine ibabereyemo  nayo (Ukraine) yemerera Uburusiya gukoresha amazi yayo ndetse no kutishyuza ingaruka ku bidukikije zatezwa n’amato ya gisirikare y’Uburusiya mu Nyanja y’umukara uruhande rwa Ukraine.

Ayo masezerano kandi yemerera amato y’Uburusiya kuba ku nkombe za Crimea kugeza mu 2017 n’ubwo iyi ngingo y’ubu bwumvikane yaje kongererwa igihe cy’imyaka 25.

Amasezerano ya 1997 hagati y’Uburusiya na Ukraine yemerera ingabo z’Uburusiya 25 000, ibimodoka binini by’intambara 132, indege 22 z’intambara kuba byaba ku butaka bwa Crimea.

Kubw’ayo masezerano, unités eshanu z’ingabo z’Uburisiya zirwanira mu mazi ziba ku cyambu cya Sevastopol muri Crimea.

Mu mujyi muto wa Yalta muri Crimea niho Wiston Churchill, Franklin Roosevelt na Joseph Stalin
Muri Gashyantare 1945, mujyi muto wa Yalta muri Crimea niho Wiston Churchill (Ministre w’intebe w’Ubwongereza, ubanza ibumoso), Franklin Roosevelt (Perezida wa USA) na Joseph Stalin w’Uburusiya (iburyo) bicaye ngo bige uko uburayi bugenzwa nyuma yo gutsinda Hitler n’AbaNazi. Crimea habereye intambara ikomeye cyane kuko ingabo za Hitler zari zihatsimbarayeho nk’agace gakomeye ku nyanja y’umukara.

Mu minsi yashize Uburusiya bwongereye ingabo nyinshi kuri Crimea, ibihugu bya Amerika n’inshuti zabyo bikomeje kuvugana umujinya ko Uburusiya bwavogereye ubutaka bwa Ukraine.

Moscow na Washington bakomeje kotsanya igitutu mu kimeze nko gukangana. Washington irashinja Moscow kuvogera Ukraine ndetse iagasaba ko izo ngabo zihava nta yandi mananiza cyangwa ibihano bigafatwa.

Putin we akavuga ko Amerika iri kwivanga mu kibazo kitayireba ndetse ko ariyo yenyegeje ikibazo cya Ukraine kugeza ubutegetsi buhiritswe.

Avuga kuri iki kibazo mu ijoro ryakeye, Putin yavuze ko nta ntambara bashaka ariko ko biteguye kurengera abavuga ikirusiya bari muri Crimea.  Yavuze ko ibyabereye i Kiev byakozwe n’abaterabwoba, abahezanguni.

Hari amakuru yatangajwe ko Amerika yaba yarashyize miliyari 5US$ mu guhirika ubutegetsi bwa Victor Yanukovych, ikemera no gutanga miliyari 1US$ mu gusana iki gihugu no kukivugurura.

Hari amakuru avuga kandi ko Uburusiya nabwo bushaka kubaka ikitwa EuroAsia cyubakiye ku bihugu by’Uburayi bw’Uburasirazuba bitiyumva neza muri EU kandi by’inshuti n’Uburusiya.

Ubuyobozi bushya bwa Ukraine buri gutoza ibihumbi by’abasirikare n’abasivili ngo batangize intambara yo kwirukana ingabo z’Uburusiya muri Crimea.

Iyi ntambara yaramuka itangiye ishobora kuba iya III y’isi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Murakoze Umuseke kubituvira imuzingo kabisa! Njye nibazaga ikiri kuba byaranyobeye.

  • Ibi byo ni danger pe! Imagine such kind of coalition: [Russia, CHINA, NORTH KOREA) Iran nayo yahita iza kuri uru ruhande! Ibyihebe gusaaa!!!!] USA, UK, FRNANCE n’ibindi… Cyakora byo iyi ntambara yaramuka ibaye yaba iya III y’Isi! Mana umenye abawe

    • hahahahah nange ndumva byaba bikaze kabisa uRwanda rwaba rurihese ra nigitangaza rwose kubona abantu bahaga bakarengwa akakageni

  • Izi n’ingaruka z’ubutinganyi,Imana irareba kandi bizagira ingaruka byanga bikunda kubatuye isi.

  • Nonese ko nunva Ukraine ifitanye amasezerano n’uburusiya yasinywe muw’1997 yemerera ingabo zuburusiya 25.000,amato 132 nindege 22 kuba kubutaka bwa Crimea kugeza muw’2017 ndetse muw’1999 bavugurura yamasezerano babongerera 25yrs, uburusiya nabwo bukabagabaniriza umwenda wa 97US$ burimwaka. Ukraine irarega iki kugezubu????

    • njyewe ndabona ntacyo Ukraine irega kuko yiyemerera ariya masezerano yasinyanye n’uburusiya ikagera naho yongera iriya myaka y’amasezerano, bigeze hariya. ahubwo ndabona ari ababona ko Ukraine ibangamiwe bakaba bashaka guharanira uburenganzira bwayo ariko mbona baba barimo kwirengagiza ariya masezerano ari hagati y’ibi bihugu. ariko mu bigaragara buri kimwe muri ibi bihugu bihanganye:Amerika n’Uburusiya gifite inyungu runaka gishaka gukura kuri kariya gace bagiye kurwaniramo. Imana nitabare kuko isi irugarijwe.   

  • Inkuru nkiyi ni sawa komereza aho kuko duba dukeneye inkuru isesenguye nka gutya, twabyumvaga kumaradio ariko.ubu uduhaye details, c est bon courage!

  • NKUMUNTU WATEGUYE IYI NKURU KOKO!!!! IMANA IMUHE UMUGISHA!NI UMUGABO CYANE! I APPRECIATE KABISA. AKOMEREZE AHO.
    ATUBWIRE N’IBYA S.SUDANI, CAR, N’IKIBAZO TUMARANYE IMINSI MURI EAC

  • Mana wowe Mushoborabyose udufashe kukwiringira muli byose!tabara Mana izo twabonye zirahagije,isi irayaze,dufashe gutunganya ibidatunganije.

  • URAKOZE CYANEEEEEEEEEE WOWE WANDITSE IYI NKURU

  • narinziko aritwe abanyafrica USA yaboneye gusa? naho ni si yose.cyakora jye bigitangira nahise menya ko ari EU na USA batangiye umukino,niyo ugerageje gusoma kuzindi nkuru zandikwa hirya no hino usanga USA ishaka kurengera kuko mu mateka kariya gace kari aka Russia,kandi kanatunze cyane bitewe namazi karimo,ikindi nuko gakomeje kuzamuka kava mu mazi,abahanga bakaba bavuga ko mumyaka 50 irimbere kazaba kari mubihugu bikomeye,kandi kari nahantu heza kubasirikare kuko gasa nkaho kazungurutse isi yose.USA igafashe rero byayorohera kujya igenzura ibiri munyungu zayo ndetse ikava no mukwirirwa ishakisha oil kuko ikibazo USA ifite naho yajya ikura oil mu myaka irimbere bitewe nukuntu ibihugu byose bikize kuri oil byayivuyeho

  • UM– USE reka nkubwire hari igihe umbwira inkuru nkumva ndagukunze. nkubu unkuye murujijo rwose. iyi ntambara nayumvagaho gake cyane ariko ubivuye imuzi. murakoze cyane

  • Uyu muntu wanditse iyi nkuru bibaye byiza mwutubwira uburyo yaboneka agashimirwa, umuntu udafite ubushobozi bwo gukora inkuru gutya kandi itabogamye muzajye mumureka asome nkatwe

    Bravooooooooooooooooooo Dear You are smart.

  • Ndabona Usa zarigize akagirwaMana ku isi!!!anti_kristo aho ari hose atsindwe mu izina rya Yezu Umwana w’IMANA!

  • Izi ngurube uwazihana zikumva ko atari zo zizi gukoresha Bombes atomiques gusa. Erega isi ishobora kuzigarurirwa n’ibi binyendaro-homosexuals…western powers! IRAN+CHINA+RUSSIA+VENEZUELA+Honorable Mujahideen bashobora guhindura isura y’isi maze bakamenyako na nyina w’undi…

  • Harya izi ngurube zijya kurengera abagore bo muri AFGHANISTAN ninde wari wazihaye uburenganzira? Ko zishyigikira amabandi ayobora Libya ninde wigeze azikoma imbere? Ngo Russia yavogereye ubusugire bw’ikindi gihugu? harya Afghanistan, Pakistan, Yemen, Somalia…bikorerwa iki? cg nuko ari banyagupfa b’abaswahili? cg nuko bikorwa nabafite uburenganzira bwo kwica no gutera uwo bashatse? Erega shitani NATO-USA yabonye ishuka abasilamu bo kwa Kaddafi na Misri none igirango izashobora isi yose?

  • iyi nkuru irashimishije cyane nanjye numvaga amakuru ntaziimvo ni imvano none murakoze cyane kuyatunyuriramo. ndasobanukiwe na amateka. ariko amerika yigize iki?

  • Umuseke,
    Merci beaucoup ntago narinzi iki kibazo neza none muntumye nanjye mba updated maze menye uko nasengera isi. Be blessed

  • Hhhuumm!! Coup d chapeau k’umwanditsi w’iyi nkuru.
    Umuseke you guys are different i realized.
    Courage

  • yego ni tuba dushaka ko mutanganza kuko urabona ko uyumuntu yasomye mukomereze hano. bravoooo

  • Imana igiye gukora “general cleaning” ku isi.Ibikorwa bya FREEMASON bisigaye biteye ishozi.Mwapfa Sodomu na Gomora!
    Nta kundi byagenda, igihe kirageze ngo Imana igaragaze umujinya waYO kuko mwene Adamu yararengereye.Tuyisabe kuzavamo umwuka dukiranutse gusa kuko si hariya gusa!!!

  • nukuri mbabajwe nukuntu abatangaza inkuru zidakoze neza barangiza bakiyandika munsi yinkuru ariko uyu munyamwuga (azi akazi akora pe)ntiyandike izina rye gusa amenyeko tumwemeye bravoooooooooooooooooooo…………

  • Umuseke turabemeye twumvaga UKRAINE n’ihirikwa rya Perezida wayo ariko tutazi impamvu.Dore rero ngo muraca agahigo.Mukomereze aho.John.

  • Uyumwanditsi ndamushimye, atandukanye nabandi bokubinyamakuru ntavuze namwe muzi bivuga ntacyo bagejeje kubantu

  • yewe nibongere bicare,hariya hantu bari bicaye muri 1945 bige uko bakemura ibibazo byabo,kuko intambara irasenya ntiyubaka.naho UM– USEKE wo ni dange kabisa.

  • ariko abudallah ubanza utari muzim aingurube tuzazirya kugeza igihe dushakiye

  • Byantangaza cyane iyi nkuru idahembwe muri zimwe zijya zihembwa n’ amahuriro y’ abanyamakuru cyangwa inzego za Leta uyu mwaka. Ariko rwose Umuseke mutubabarire mutubwire umuntu wateguye iyi nkuru kuko it is the best piece of writing ever.

  • Iyi nkuru muzo nasomye hafi ya zose irimo professionalism, uyu mwanditsi w’inkuru n’umuhanga peeee!!

    I deeply thanking you for this important article

  • Mwanditsi w’iyi nkuru, urakoze cyane gutangaza amakuru afatikika. Nibyo koko iyo urebye ibyagiye bitera intambara zabayeho, iya 1&11 y’isi , byagiye bitangira biturutse kukantu gato. Muri iyi minsi, ibihugu bimwe bishyigikiye ubutinganyi,ibindi ntibibishyigikiye. Ni akantu gato gashobora kuzabyimba bigateza intambara y’isi ya 111. Iburengerazuba bw’isi bugahangana n’iburasirazuba, bityo ibihugu by’inshuti bikajya aho bishaka. Kariya gace ka Cremea kabayemo intambara ikomeye ndetse noneho bishobora kuba horabakobwa kubera inyungu za gisirikare buri mugabane wifuza. Mubitege amaso!

  • courrage kabisa kuwanditse iyi nkuru yabikoze nezaaaa

  • Cyakora iyi nkuru irimo profrssionalism! Inkuru ziteguye gutya nizo nkuru! Courage UM– USEKE!!

  • Uyu mwana numugabo ntagushidikanya kuko yaduteguriye inkuru nziza cyane ayitegurana ubuhanga ndetse bigomba kuba byamufashe igihe kugira ngo ayive imuzi kubwiyo umuseke muzamushimire by’umwihariko.

  • sha iyi nkuru wayitondeye wayiteguye neza pe. ukomereze aho.

  • Murakoze Umuseke kubituvira imuzingo kabisa! Njye nibazaga ikiri kuba byaranyobeye.

  • Paul yajya kurengera inyungu z’u Rwanda n’abaturage bavuga i Kinyarwanda muri Congo bagasakuza, uwamutiza imbaraga nk’iza Putine nawe akajya avunira ibiti mu matwi akereka aho abera akaga!

  • Iyi nkuru ni nta makemwa kabisa. Uwayanditse ni umuhanga kandi ari humble. umuntu utashyizeho izina rye??

    Ahubwo atuvire imuzi imvo nimvano ibyo muri CAR kuko nabyo numva ntarabisobanukirwa.

    naho UM– USEKE, murakunzwe kabisa.

  • Umuseke we urakabyara umuhungu uhinguye rwose…umuntu wanditse iyi nkuru mumuhe prime rwose ndayimusabiye.Hakenewe inkuru zicukumbuye nk’izi rwose naho abapapira ngo babone icyo bakinga abasomyi mu maso barebereho.Uyu muntu azadushakire inkuru nk’iyi ireba CENTRE AFRICA ndetse atubwire igituma UBURUSIYA, COREA Y’AMAJYARUGURU n’UBUSHINWA bigira intumbero isa.Byakomotse kuki?Muzaba mudukoreye cyane

    • icyo nzi cyo andaje mubiro nsoma iyinkuru nagirango ndatashye nkabona biracyaza rwose numugabo ureke abanyamakuru birirwa banyereka amabuno yabakobwa hosye jye ntariwe rwose ujye udushakira udukuru tunyuze inzira imwe nkiyi agacupa ndakemeye rwose duhurire kukiranguzo

  • Reka ntangire nshimira umunyamakuru wateguye iyi nkuru. Uri umuhanga pe! Iki nicyo kigaragaza professionalism. Keep it up!!! Naho kubyiyi ntambara byo nanjye ndabona iramutse ibaye yaba ari iya 3 kubera ko niya 2 nuku byatangiye abadage bashaka guharanira inyungu z’abaturage bavuga ikidage aribyo bitaga “Pangermanisme” icyo gihe bizamuka gutyo.

  • Kabisa uyu mwana wanditse iyi nkuru ni umugabo,aze kumpamagara mugurire kamwe,ni ubwa mbere nanditse comment kuko birandenze.

  • barek aba russia batware crimee , barayiharaniye ..

    • NANJYE NDAMUSHIMIYE  KUKO YAKOZE UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE.GUSA INTAMBARA YA GATATU Y’ISI NTISHOBOKA UTI KUKI?NONE WAGIRANGO IGIYE AMERICA IJYA KURWANA MURI AFGANISTAN IYO IZA GUSABA IBIHUGU BYOSE IFASHA INKUNGA YA GISIRIKARE YARI KUYIBONA?.REKA NSUBIZE OYA.REBA UBURUNDI,URWANDA,KENYA ,TANZANIA WARI WUMVA AHO BAGIYE KURWANA KUBERA INYUNGU DIRECT ZA WESTERN POWERS?NYUMA Y’UBWIGENGE BW’IBIHUGU BIRAGOYE KUVUGA KO INTAMBARA YA GATATU Y’ISI YOSE ISHOBOKA.NATWE(AFRICA) DUKUNDA ABATURAGR BACU KU BURYO TUTAREKA TWOHEREZA INGABO IYO YOSE NGO BAGE GUPFA NK’UBUSHISHI MU NTAMBARA IDAFITE INYUNGU KU MUTURAGE WIHINGIRA IBIJUMBA I NYARUGURU.

Comments are closed.

en_USEnglish