“Nta rukundo ruri hagati yanjye na Diana”- Jules Sentore
Nyuma y’iminsi igera kuri itatu mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa inkuru y’uko Jules Sentore na Diana Teta bari mu rukundo rukomeye, Jules yatangaje ko atari mu rukundo n’umuririmbyi mugenzi we Diana.
Hari amafoto yagiye agaragara ya bombi ku mbuga za Internet zitandukanye, Jules Sentore avuga ko ntaho bihuriye no kuba bakundana.
Sentore yabwiye Umuseke ati “Njye na Teta Diana nta kintu na gito kiri hagati yacu ku byerekeye urukundo, kuko turi abavandimwe ntabwo ibyo abantu batekereza aribyo”.
Yakomeje atangaza ko impamvu bashobora kuba bafotorwa kenshi bari kumwe ari uko baririmba muri ‘Gakondo Group’ bombi, rero bisaba ko bagomba kuba bari kumwe mu gihe bagiye gukora imyiteguro ‘Practices’ z’igitaramo baba bafite buri wa gatanu.
Jules Sentore yemereye Umuseke ko afite undi mukunzi utari Teta Diana, ariko atifuje gutangaza amazina ye kuko ntaho ahuriye n’ibya muzika we akora ndetse batabyumvikanyeho ko yamushyira mu itangazamakuru.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
gusa babaye bari no murukundo ndabona ntacyo byaba bitwaye nibabivuge beruye
Jules ntiyihakane cyane Teta kuko kuba baba bari kumwe rwaza rugakomera kuko biza buhoro buhoro kandi nta mwaye na gato
ESE GAKONDO GROUP IGIZWE N’ABANTU BABIRI? AKA YA NDIDIMBO YA MEDI” BITANGIRA BUHOROBUHORO BIKAGERA KUREEEEEE”
Comments are closed.