Airtel yatangije gahunda yo kurohereza abakiriya bayo kujya Brazil
Airtel yashyizeho uburyo abakiriya bayo bazajya bakoresha bagatsindira amatike y’indege yo kujya mu gihugu cya Brazil ku buntu.
Ubu ni uburyo abakiriya bazajya bagura ibintu bitandukanye biri muri Serivise za Airtel maze abarushije abandi kugura kenshi bagahabwa bagahabwa amahirwe yo gutsindira itike yo kujya muru Brezil kwishimisha.
Ubu buryo buzamara ibyumweru bitandatu kandi abantu batandatu bazatsinda bazahabwa amatike y’ubuntu hamwe n’ibijyana nizo ngendo zose mu gihugu cya Brazil.
John Magara,ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel avuga ko ubu buryo buzaba ingirakamaro kubazabukoresha.
Yagize ati “ Twishimiye kuzahemba abakiriya bacu batandatu bazatsinda. Bazajya muri Brazil mu mezi ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka. Nk’uko mubizi, abakozi ba Airtel dukunda umupira w’amaguru bityo Sosiyete dukorera yasanze byaba ari byiza guha abakunzi b’uyu mukino amahirwe yo gusura igihugu cy’abakinnyi bakomeye ba Ruhago ari cyo Brazil.”
Kugira ngo umukiriya wa Airtel ajye muri aya marushanwa agomba gukoresha uburyo bwo kuhererezanya amafaranga, hanyuma akazajya abona ubutumwa bumwereka ijambo cyangwa umubare w’ibanga azajya akoresha.
Kugira ngo umukiriya atsinde agomba gukoresha buriya buryo agura ibintu runaka cyangwa yishyura amafaranga ahantu hatandukanye, agomba kandi kubukoresha ushyira amafaranga muri telephone ye cyangwa se akoherereza abandi amafaranga.
Uko umukiriya azakoresha ubu buryo kenshi niko amahirwe yo gutsindira iriya tike aziyongera. Igikorwa cyo gutangaza abatsinze kizajya gica kuri Radio KFM mu kiganiro kizajya gicaho muri Cyumweru.
Mu minsi ishize Airtel yashyizeho amamashini mashya bita ATM (Automatic Teller Machines) azafasha abakiriya ba banki yitwa I&M bank kubikuza amafaranga yabo badakoresheje ikarita amasaha yose babishakiye.
Ubu buryo bwa Airtel Money buherutse guhabwa igihembo cyiswe Kalahari Award kubera ukuntu bufasha abakiriya kubona amafaranga mu buryo bwihuse hano muri Afurika .
Uburyo bwa Airtel Money bukoreshwa mu bihugu 17 bya Afurika bukaba bubonwa nk’ubwa mbere mu kwihutisha guhererekanya amafaranga muri Afurika yose.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Senderi hit nishimiye uburyo mwamuzamuye
Comments are closed.