Digiqole ad

Tuyisenge Innocente, umukobwa watinyutse kuba convoyeure wa taxi

Tuyisenge Innocente ni umwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwatinyutse kujya gukora ku modoka taxi (convoyeure) i Kigali. Bimubeshejeho mu gihe cy’umwaka n’igice abimazemo, arota kuzatunga imodoka ye bwite.

Tuyisenge akorana umurava, aho arakinga urugi rw'imodoka
Tuyisenge akorana umurava, aho arakinga urugi rw’imodoka

Tuyisenge atuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yarezwe na nyina umubyara mu bwana bwe, akaba yarabonye  se afite imyaka 18.

Ubuzima bugoranye yakuriyemo bwatumye ajya mu mujyi wa Kigali agerageza imirimo myinshi.

Uyu mwari yabanje gukora mu rugo (ubuyaya), nyuma asanga amafaranga yinjiza atatunga umubyeyi we na barumuna be.

Yagerageje gucururiza umuntu cantine, nabyo asanga nta cyo akuramo ahita ashaka akazi ko guhamagara abagenzi kuri taxi.

Aka kazi gashya kuri we benshi bita ak’abahungu, Tuyisenge agakora agakunze kandi aragashoboye.

Tuyisenge Innocente yageze mu kazi
Tuyisenge Innocente yageze mu kazi

Yagize ati “Birashoboka ko bikorwa n’abantu bake kuko bisaba imbaraga ariko jye numvise nabikora. Mbikora mbikunze.”

Tuyisenge ntiyagize amahirwe yo kwiga, avuga ko yavuye mu ishuri yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bitewe n’ubushobozi buke bw’umubyeyi we.

Muri aka kazi Tuyisenge abasha kwibeshaho, ku buryo iyo byagenze neza acyura amafaranga 10 000 ku munsi, igihe bitagenze neza agataha amafaranga 2 000.

Igihe hari imizigo y'abagenzi, ni Tuyisenge uyikurira mu modoka
Igihe hari imizigo y’abagenzi, ni Tuyisenge uyikurira mu modoka

Aha ni ho ahera agira ati “Iyo watinyutse akazi kose wagakora, ukabona ibyo ukeneye udakoze imyuga igayitse, akazi kagenewe buri wese bitari umukobwa cyangwa umuhungu.”

Mu kazi ke, Tuyisenge ahura na benshi bamubwira ko yatinyutse gukora akazi gakomeye bati “Komereza aho.”

Ariko abandi bamuca intege bavuga ko akazi ke ari akazi kagenewe abahungu.

Umushoferi ukorana na Tuyisenge, ashima imikorere ye kandi avuga ko bakorana neza.

Rubyiruko Abubakar agira ati “Innocente afite ubushobozi nk’ubw’abahungu, umusaruro atanga uruta n’uw’abahungu benshi. Aramutse atanga umusaruro muke ntitwakorana, nta kintu ampisha yaramukanye imbaraga nta wundi muntu twakorana.”

Intego ya Tuyisenge ni ugutunga imodoka, ku buryo mu gihe atakoze ajya kwiga gutwara imodoka, akaba arota kuzatunga imodoka ye bwite.

Tuyisenge yihanganira no gukora ijoro
Tuyisenge yihanganira no gukora ijoro

Akazi ka Innocente agatangira mu gitondo kuva saa 6h30 akagasoza ku isaha ya saa 21h30, akaba akorana n’imodoka minibus yanditseho ngo “No time to loose” bivuga ngo “Nta gihe cyo gutakaza.”

Videokigalitoday

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndagushyigikiye mwana wacu,aho kugirango ube indaya wagakora rwose ntabwo bigayitse,akazi kose katari uburaya kabeshaho umuntu kagira akamaro,rwose courage.

  • COURAGE

    • NANJYE NKWIFURIJE GUKABYA INZOZI, UZABONE IMODOKA YAWE KANDI IMANA IZABUGUFASHEMO, NKUNDA UKUNTU UGIRA COURAGE. BIG UP GIKOBWA cyiza!!!

  • nonese hariho imirimo yabakobwa nabahungu

  • courage.nabakobwa barashoboye.

  • Ndagushyigikiye MUKOBWA. YES YOU CAN.

  • Ni byiza ntako bisa pe. Nonese uburaya ko usanga n’inkumi zikeye zibukora, ubwo Innocente murumva atabarusha kwihesha agaciro.

  • Nanjye yarantwaye

  • Uyu mwana wumukobwa azi kureba imbere ye hazaza ureke abajya gusambana i bugande uzavamo numugore muzima Imana izaguhe umugabo mwiza .

  • abandi ntibakavuge ko abuze akazi,akazi ntabwo arako mu biro gusa cg uburaya,innocenté kora usenge imana izaguha iyawe thx.

  • Uyu si we wambere! Jye nzi umukobwa watangiye kuva kera akorera kuri lingne yo mu mutara, abatega Imodoka za kiramuruzi- Ndatemwa no gukomeza baramuzi. We akorana na papa we umubyara ku modoka, umwe ni sheferi undi ni konvayeri. None n’abasirimu b’ikigali ndabona babitinyutse. Nyamara abirirwa basiga inzara, bagashyira akaguru ku kandi, ngo babuze akazi da! Mwakuye amaboko mu mufuka, ko na taxi ifite umukobwa uyikoraho ariyo inabona aba clients.

  • komerezaho tuyisenge ujye urebera kuri Sandrine watangiye ari convoyeur kuri ligne ya kimisagara. Big up

  • Komera rero nguko ukwihesha agaciro ukerekana icyo ushoboye gukora.Nizeye ko abirirwa bassabiriza abo baryamana nabo bakolra uburaya bari bakwiye kukwigiraho.
    Courage mwana w’umukobwa kandi Imana izakugeza kuri byinshi nukomeza kwitwara neza mu mishinga yawe

  • Siwe wambere ugakoze,ahubwo niwe muzi gusa.

  • uwo mukobwa ni umuntu wumugabo azi akazi icyo aro cyo kandi ndizera ko azagera kuri byinshi kabisa,bagenzi be barebereho.ndamwemeye kabisa

  • Courage my sister nkwifurije kugera kundoto zawe.
    may God bless you and God help you

Comments are closed.

en_USEnglish