Uganda: Knowless yaryohereje abari muri Club Rouge
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama rishyira ku cyumweru umuhanzikazi Knowless yashimishije cyane abakunzi ba muzika abaririmbira anababyinira bari kuri Club Rouge kuri Jinja Road i Kampala.
Butera Jeanne d’Arc yari yaherekejwe na ‘manager’ we Clement nkuko bitangazwa na redpepper yo muri Uganda.
Knowless ngo yataramiye abari muri urwo rubyiniro kugeza ahagana saa saba z’ijoro.
Abantu batari bacye ngo bari baje kwihera ijisho imiririmbire n’imibyinire y’uyu muhanzikazi wo mu Rwanda.
Knowless ngo ntiyabatengushye kuko yababyiniye akanaririmba mu gihe kigera ku isaha ndetse bamwe mu bafana babashaka kumufasha muri byombi.
Abafana bishimye cyane ubwo yajyaga yaririmbanaga indirimbo n’uwitwa Vampino yitwa ‘Byemere’. Aha abafana ngo birekuye bararirimba barabyina.
UM– USEKE
0 Comment
aha ngaha ndagaya cyane Clement producer,bashiki be babiri bakoze ubukweicyarimwe ntiyahaboneka ngo yaherekeje knowless?!nakaga,birashekeje kd birababaje!
wamukobwa we witondere ko wagaragaza ubusabane nkaburiya nabafana bawe rwose ntakwiyubaha kubirimo
ndumiwe koko,ese burya niyo mpamvu mushiki we mukuru yisohokanye nta musaza we kd undi afi kumwe na murumuna wa clement,twamubuze!!burya yari yagiye i bugande yaherekeje knowless!!!birababaje
umuhanzikazi knowless turamukunda cyane nomurwanda aramwemeza .nakomereze aho agire agaruke twamukumbuye.
Buriya, Clement ari Knowless ari na Bashiki be ni nde aha agaciro kanini? Kugira ngo bashiki we bakore ubukwe ahabure ngo yaherekeje Knowless birababaje pe!!!!!!!!
wamukobwawe ntakwiyubaha wagaragaje gusebya umucyo nyarwanda
ahhhhha clemaent aba ari muri diru ya knoless
Clement urambabaje kabisa! Kweli marriage ya sisters bawe kwa papa na mama ukayiburamo kubera icyo gisokozo? Ndababaye
Aba bana bitwara gutya twe turabikundira rwose.
Yari mukazi wangu ejobundi ibisumizi byarabasumiye cash zirabura none ngo ubukwe sha
ahahah erega icyo umutima ushaka amata agurantwa itabi yarebye aharinyungu naho ubyumwali ntawuhana uwahanutse?
Comments are closed.