Digiqole ad

Uganda: Knowless yaryohereje abari muri Club Rouge

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama rishyira ku cyumweru umuhanzikazi Knowless yashimishije cyane abakunzi ba muzika abaririmbira anababyinira bari kuri Club Rouge kuri Jinja Road i Kampala.

Umufana yabashije guceza yegeranye na Knowless
Umufana yabashije guceza yegeranye na Knowless

Butera Jeanne d’Arc yari yaherekejwe na ‘manager’ we Clement nkuko bitangazwa na redpepper yo muri Uganda.

Knowless ngo yataramiye abari muri urwo rubyiniro kugeza ahagana saa saba z’ijoro.

Abantu batari bacye ngo bari baje kwihera ijisho imiririmbire n’imibyinire y’uyu muhanzikazi wo mu Rwanda.

Knowless ngo ntiyabatengushye kuko yababyiniye akanaririmba mu gihe kigera ku isaha ndetse bamwe mu bafana babashaka kumufasha muri byombi.

Abafana bishimye cyane ubwo yajyaga yaririmbanaga indirimbo n’uwitwa Vampino yitwa ‘Byemere’. Aha abafana ngo birekuye bararirimba barabyina.

buteera1
Yishimanye n’abafana
baceje cyane
baceje cyane
Yishimanye n'abafana
Yishimanye n’abafana
Clement (hagati) yari yamuherekeje
Clement (hagati) yari yamuherekeje

 

UM– USEKE

0 Comment

  • aha ngaha ndagaya cyane Clement producer,bashiki be babiri bakoze ubukweicyarimwe ntiyahaboneka ngo yaherekeje knowless?!nakaga,birashekeje kd birababaje!

  • wamukobwa we witondere ko wagaragaza ubusabane nkaburiya nabafana bawe rwose ntakwiyubaha kubirimo

  • ndumiwe koko,ese burya niyo mpamvu mushiki we mukuru yisohokanye nta musaza we kd undi afi kumwe na murumuna wa clement,twamubuze!!burya yari yagiye i bugande yaherekeje knowless!!!birababaje

  • umuhanzikazi knowless turamukunda cyane nomurwanda aramwemeza .nakomereze aho agire agaruke twamukumbuye.

  • Buriya, Clement ari Knowless ari na Bashiki be ni nde aha agaciro kanini? Kugira ngo bashiki we bakore ubukwe ahabure ngo yaherekeje Knowless birababaje pe!!!!!!!!

  • wamukobwawe ntakwiyubaha wagaragaje gusebya umucyo nyarwanda

  • ahhhhha clemaent aba ari muri diru ya knoless

  • Clement urambabaje kabisa! Kweli marriage ya sisters bawe kwa papa na mama ukayiburamo kubera icyo gisokozo? Ndababaye

    • Aba bana bitwara gutya twe turabikundira rwose.

  • Yari mukazi wangu ejobundi ibisumizi byarabasumiye cash zirabura none ngo ubukwe sha

  • ahahah erega icyo umutima ushaka amata agurantwa itabi yarebye aharinyungu naho ubyumwali ntawuhana uwahanutse?

Comments are closed.

en_USEnglish