Digiqole ad

Polisi irahumuriza abaturage bakanzwe na nimero itangizwa na “+229

Nyuma y’amakuru Polisi yemeza ko ari ibihuha akomeje gukwirakwira avuga ko hari nimero witaba ugahita upfa, Polisi y’u Rwanda irabinyomoza ndetse igasaba abaturage gukomeza imirimo yabo nta mpungenge.

Ng'ubwo ubutumwa bwabiciye bigacika
Ng’ubwo ubutumwa bwabiciye bigacika

Mu minsi micye ishize hari ubutumwa bwasakaye ndetse bukomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane “Whats up” bubuza abantu kwitaba ngo inomero izabahamagara itangirwa na “+229” (ubusanzwe ni code y’igihugu cya Benin) ngo kuko uyitabye ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangarije Umuseke ko ari ibihuha gusa ndetse ngo hagaragaye ko uwohereza ubutumwa afite umugambi wo gushyushya abantu imitwe yabihanirwa kandi asaba abaturage kutabiha agaciro.

Yagize ati “Tubisuzugure tubiteshe agaciro, ahubwo umuntu nakoherereza ubwo butumwa uhite ubusiba kandi mwirinde kubyoherereza abantu.”

Isaac Kamana, umuhanga mu ikoranabuhanga yemeza ko mu buryo bw’ikoranabuhanga bidashoboka, ngo niba hari n’uwapfuye yaba yishwe n’ibindi nk’indwara, amarozi cyangwa hari uwayimutegeyemo ibindi bimwica.

Ati “Telephone ikorana n’iminara ihererekanya ubutumwa mu buryo bw’amasinyare (Signals) zakwica gutese? 95% ntabwo bishoboka. Zagutera ikibazo mu gihe habaye gusa ikibazo nacyo gishingiye kuri tekiniki.”

Ese hari umunyarwanda wari wicwa no kwitaba iyi nomero?

Biragoye kuko nta gihamya yari yaboneka ifite ibimenyetso simusiga kabone nubwo mu biganiro byakozwe ku maradiyo yo mu Rwanda hari abaturage bagiye bahamagara bakavuga ko bazi abantu bapfuye bamaze kwitaba Telephone mu minsi ya vuba, bityo ngo bikaba bishobora kuba bifitanye isano n’iyo nomero.

Habimana God, umupasitori w’itorero Maranatha rya Nyabisindu, mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, yemeza ko kuwa gatanu hari umuntu wasengeraga mu rusengero rwe  witabye telephone ahita apfa.

Gusa amakuru agera ku Umuseke aravuga ko uwo mudamu yari arwaye indwara y’umutima n’izindi ndwara zitandukanye zo munda bishoboka ko arizo zamuhitanye.

Ubu butumwa kimwe n’ubundi bwinshi bujya bunyura kuri internet akenshi bikunze gukorwa n’abantu baba bafite izindi nyungu, byose biri mu byaha binyuze mu ikoranabuhanga “Cyber crimes”, ni bimwe mu byaha ubu gihangayikishije cyane inzego zishinzwe umutekano ku isi hose muri iki gihe.

Venusté Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ahhhhhhh ntituzapfa ahubwo tuzarama kugiraango dutekerereze abantu imirimo uwiteka yakoze mukomere abafite ikimenyetso cyamaraso ya yesu ntiba kwicwa nibyo rwose niyo byaba arukuri

  • Aho iterambere n’imyunvire kuri Technology byari bigeze mu Rwanda sinari nzi ko hakiriho abantu batekereza gutya!! Ushyize mu nyura bwenge wasobanure ute ukuntu guhamagara kuri 4n cg sms byicana?? Koko ubu twari dukwiye gukangwa na telephones, n’ibintu byose twanyuzemo??? yayayyaaaaa

  • Ibi ngibi nihagira ubitindaho cyane araba ari INJIJI yabigize umwuga.

  • yooooooooooooo nari nayobewe ibyambayeho!uziko nitabye telephone ndi guteka amata yange kandi yari menshi litiro zisaga zikababaka 2 ahita apfa.

    Mube maso bantu muteka amata.

  • kwishyira mumutuzo ningombwa kuko umutontomo winnyo nturitura w.c

  • uwemera kandi akanashishikariza abandi ibyo ntaho yaba ava ntanaho yaba ajya muri iyi vision kandi uwo afite ukwemwra guhagije pe

  • HARI AHO BYABAYE MU RWANDA?

    • Yemwe abantu bazi kubeshya, nakiriye message nyinshi nange ngo sinitabe izo numero(ibyo bihuha bicike rwose)

  • Hari n’abaketse ko ari imitwe societe z’itumanaho zakoresheje kugira ngo bibonere amafaranga none ko byakwiye mu gihugu cyose binjije angahe?si amamiriyoni menshi?

  • Nta Science n’imwe ibaho yerekana ko Kwitaba nimero igizwe na kode runaka byerekeza k’urupfu. Dukomeze twikorere imirimo yacu twiteze imbere mu buryo burambye.

  • Abakwirakwiza izo mpuha, bakwiye guhanwa. Si byiza gukura abaturage umutima. Ntubona ko INTWARANE nazo zikurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza impuha zikura abantu umutima !!! Aba bantu ni mubamenya, bakwiye guhanwa rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish