Digiqole ad

Muyoboke yahishuye icyatumye ‘Urban Boys’ imuhagarika

Alex Muyoboke umwe wahoze ari umujyanama “Manager” wa ‘Urban Boys’ yatangaje icyo yumva gishobora kuba cyaratumye iri tsinda rimuhagarika kuribera umujyanama. Avuga ko byaturutse ku ndonke zari zitangiye kuza abagize iri tsinda bagashaka kumuheeza cyane ko amasezerano ye yari yarangiye.

Muyoboke Alex ukora business yo gukorana n'abahanzi bakazamuka nawe akunguka
Muyoboke Alex ukora business yo gukorana n’abahanzi bakazamuka nawe akunguka ku kinjiye

Muyoboke yabwiye radio Isango star ati “Ndibuka ko ku itariki ya 10 Gicurasi 2013 aribwo natandukanye n’itsinda rya ‘Urban Boys’.

Gusa kimwe mu byo nkeka ni uko nigeze kugira ikiganiro kuri Voice of Africa muri ‘Star Forum’ mvuga ko Urban Boys bashatse kurya bonyine amwe mu mafaranga twari twakoreye.

Ibyo rero nkeka ko wenda ariyo ntandaro yo kuba narahagaritswe kuko ubundi nta kibazo na kimwe nagiranaga nabo”.

Muyoboke yasobanuye ko kuva muri Urban boys byaturutse ku mafaranga yari atangiye kwinjira; amasezerano na BRALIRWA yo kwinjira muri Guma Guma, aya Tigo, aya Harvest Plus… ubu bushobozi bwariho buza ngo abona aba bahungu barifuje kububona bonyine.

Yagize ati ” Twakoze inama y’amasaha arindwi, ariko mubyo bambwiraga harimo ngo ‘urabona turi benshiii…‘ ” ibi ngo byatumye abona ko abahungu bashaka kurya bonyine maze arabemerera arekana nabo.

Gusa Safi umwe mu bagize iryo tsinda yatangaje ko bahagaritse amasezerano na Muyoboke kubera impamvu zabo bwite, ko batayahagaritse kubera ko yavuze ko bariye bo nyine kandi bayahagarika babanje kubyumvikanaho.

Muyoboke abajijwe impamvu yabwiye itangazamakuru ko yatandukanye na Urban Boys ku bwumvikane kandi bari batandukanye nabi kuko banze ko basangira icyari kibonetse (nkuko we abivuga), yasobanuye ko abagize Urban Boys babanye neza atashakaga kiriya gihe kubitangaza kuko ngo byari kubagiraho ingaruka zitari nziza mu irushanwa rya PGGSS III bari binjiyemo.

Muyoboke mbere y’uko ajya mu itsinda rya Urban Boys akaba yari akubutse muri Dream Boys, kugeza ubu bikaba binavugwa ko yaba ariwe mujyanama w’umuhanzikazi Allioni Buzindu.

Muyoboke muri iki kiganiro akaba yanatangaje ko studio ya “Super Level” atari iya Urban Boys nkuko bizwi ahubwo 100% ari iy’umushoramari witwa Richard wayubatse akaba ari nawe ubatera inkunga ubu.

Nyuma ya Salax Award iheruka agafaranga ngo katangiye kwinjira kuri Urban Boys maze gushyikirana hagati yabo na Muyoboke kurabura
Nyuma ya Salax Award iheruka agafaranga ngo katangiye kwinjira kuri Urban Boys maze gushyikirana hagati yabo na Muyoboke kurabura

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish