Digiqole ad

Umushoramari w'Umugande afunze akekwaho gucuruza Abanyarwandakazi muri Hoteli ye

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye beretswe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko ngo bajyanaga Abanyarwandakazi muri Uganda.

David Behakanira na Oliver Nshizirungu mu maboko ya Polisi y'u Rwanda
David Behakanira na Oliver Nshizirungu mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

Aberetswe itangazamakuru rero ni uwitwa David Bihakanira ukomoka mu gihugu cya Uganda umaze iminsi afashwe akaba asanzwe akora akazi ko gucuruza inka azivana iwabo azizana mu Rwanda.

We arashinjwa kuba avana abana b’abakobwa mu Rwanda akabajyana Uganda muri Hotel ye afite ahitwa Bushenyi aho ababeshya ngo agiye kubaha akazi nyamara ari ukubashora mu bikorwa by’ubusambanyi, amafaranga akayishyirira mu mufuka we.

Umwe mu bakobwa yajyaga acuruza w’imyaka 22 n’undi w’imyaka 26 biyemeje kumushinja kuri ibyo bikorwa bavuga ko ari ubukome bukabije.

Abanyamakuru ariko baneretswe Nshimiye Olivier wafatiwe i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu minsi mike ishize, aho yari afite inzu yerekanirwamo imipira nyamara biza kugaragara ko ahubwo afatanyije n’abandi bagenzi be, bagishakishwa kugeza ubu bahakorera igikorwa kigayitse cyo gucuruza no gusambanya abana b’abakobwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko kwereka abo bagizi ba nabi itangazamakuru ari ngombwa ngo kuko iki cyaha kidasanzwe,  bityo buri wese akaba asabwa gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi zose kugira ngo aba bashora urubyiruko muri izo ngeso bafatwe ndetse bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko abakunze gushorwa muri ibi bikorwa  ari urubyiruko ruba rukirangiza amashuri yisumbuye barubeshya ko bagiye kuruha akazi maze bakabashora muri izo ngeso mbi.

Badege yanasabye urubyiruko kwitonda bagashishoza abagiye kubaha akazi ndetse bakabibwira ababyeyi babo cyangwa abandi babarera kugira ngo habeho gufatanya kurwanya abo banyabyaha.

ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko mu minsi iri imbere hari gahunda iriho yo gufasha urubyiruko rwashutswe rukajyanwa mu bihugu by’u Bushinwa na Maleziya kugaruka mu gihugu cyabo.

 

0 Comment

  • Ntimwirengagize ko buri gihe ku wa gatanu, isinzi ry’abakobwa rifata bus ijya Kampala gukorera amafaranga. Abenshi muri bo bava Iruhande, no muri za kaminuza zimwe zo mu mujyi wa kgl, kuko nibura bo babasha kuvuga icyongereza muri business yabo. niba ubihakana, uzajye gutegereza imodoka yambere iva kampala igera hano ku wambere mu cya kare! Uwo mugabo wasanga azira amaherere nabakobwa bacu si shya shya.

    • ibyuvuga nibyo kbsa.

    • Ariko niba ibyo uvuga aribyo urumva ko ibyo abo uvuga bitandukanye cyane nibyo uriya mugabo akora!kuko abo uvuga [niba aricyo] bazi ibyo bakora,ntawe ubahata,kandi umva ko bijyana bakanigarura,ntawe babishinja rero!!

  • uyu mugabo ibyo akurikiranwa n’amategeko na police nibiramuka bimuhamye agomba kuzashyikirizwa inzego z’ubutabera ubundi akaba arizo zimufatira ibihano bimukwiriye hakurikijwe amategeko.

  • IBI byose biraterwa n’iteganya kazi rititaweho na gato n’ubutegetsi buriho ubu.None se muzabavana iyo mu bushinwe na za maleziya muzane gukora iki mu rwanda koko,elles se débroullent comme elles peuvent c’est tout.

  • Bariya bose bazamushinja nta mu mineur urimo ufite mike afite imyaka 22!!! urubyiruko ndirwigishwe runashakirwe imishinga iruteza imbere naho ubundi ,ntibizoroha

  • Inzara iri mugihugu niyo ibitera aho bamwe bamena ibiryo abandi baburaye.Baramurenganya kuko umwana w’umukobwa ufata inzira ngo agiye Uganda gushaka akazi ntamuntu ahasanga n’ubundi aba yiteguye byose kandi akenshi abavana mutubari kuko ntawahawe ako kazi inyuze mwitangazo ritanga akazi.

    • Ikibazo si inzara, kuko bibaye inzara twabona benshi basabiriza! Kandi abashonje sibo benshi bigurisha! Ubuse abo ababyeyi baha amafaranga y’ishuri bakayategamo bus bakigira kwicuruza UG baba bashonje? Buriya ni kamere y’abantu, kuko ntiwaba washonje ngo ugure ama bijoux ya 100000.

  • abakobwa nabo ntiboroshye!!!!

  • mubafate batatumaraho abanyarwakazi bacu.

  • Mng. Ariko ikimenyane kibaho koko!!!! Ubu mwabuze umunyarwanda wakora iryo soko ryo kugemurira inka iyo Minisiteri koko? Harya Minister wayo ni nde? Uzi kurangiza Masters cyangwa Bacherors degrees ugashoma umwaka 1,2,3….!!!! Ntimukaturengweho niba twicuruza ni amaburakindi!!!!

  • Uyu Mugabo ntamuntu ashyira mumugozi nubundi NGO ntawuhana uwahanutse ubuse ko babafunze izo ndaya birazibuza kujya kuraya nubundi ??? Ahubwo Indaya zigomba ibihano nazo muzifunge uburaya buragabanuka .

  • nahano muri Canada usigaye uvyga umnyarwakazi bakakubwira beauty but the devils
    twamaze kunnya mu mateke reka nicecekere

    • Abo bantu bararengana none abijyana bo nibo baba babajyanye nimureke kwiteranya.abo babihamya nuko basanze amaronko bifuzaga atariyo babonye iyo bayabona ntanuwari kumenya ko bagiyeyo.ni mureke indaya.

  • Nibashaka babarekure, ni ugushakisha imibereho. Nonese ko ubukene bumeze nabi? Ahubwo barangire abandi aho iyo hoteli iherereye ababyiyemeje bijyane bashake cash, ibindi ni amagambo.

    • Oya shahu wivuga ibyo!Buriya se muri bariya bana harimo umwana wawe cyangwa mushiki wawe,waba uvuga ibyo?Ahubwo bazamuhe igihano kiruta ibindi kuko biriya akora ninko kwica umwana w’umukobwa!Ngaho ugire umunsi mwiza,kandi ugerageza kurengera bashiki bawe,cyangwa abakobwa bawe [kuko sinzi imyaka yawe]

  • Ariko kucyi mwanduranya!na
    uganda mwari musigaranye
    ni funga murajyahe?izo ndaya
    zigiye kubateranya

    • Ubwo ibyo uvuga uite ubwenge buhagije ???

  • Indaya zirabateranya naho
    Mwari musigaye muhahira
    Mwakwkitonze ngo abakobwa?
    Puuuu!Uganda nibavamo mufite ibyago

  • MBEGA UMUGABO UZIZE UBUSA WE!!!INZARA YISHE ABANYARWANDAKAZI BAJYA GUSHAKA AMARONKO HITABAJWE UMUTUNGO KAMERE,NONE INZIRAKARENGANE IRAFASHWE!

Comments are closed.

en_USEnglish