Digiqole ad

Ruhurura ya Muhima umwanda uyirimo uteye inkeke

Ruhurura imanuka ituruka ruguru mu Gitega na Muhima ikagera Nyabugogo muri iyi minsi irimo umwanda uteye inkeke cyane abayituriye kuko ubuzima bwabo bushobora kujya mu byago kubera uwo mwanda.

Umwanda uteye inkeke muri ruhurura ya Muhima
Umwanda uteye inkeke muri ruhurura ya Muhima

Uyu mwanda abaturiye iyi ruhurura bavuga ko ari uturuka muri Gereza ya Kigali (1930), ariko kandi bikagaragara ko umwinshi nabwo ari usukwa muri ruhura n’abantu bakorera cyangwa batuye hafi aho.

Uyu mwanda wiganjemo ibimenwa muri ruhurura, imyanda y’abantu, amacupa yakoreshejwe, ndetse n’amazi babi aturuka ruguru ntabashe gutemba kubera aho ruhurura yagiye yangirika cyangwa agatangirwa n’imyanda.

Ibi byateye umunuko ukomeye cyane ahegereye iyi ruhurura.

Gashumba Jumapilli ukora izamu hafi aha yabwiye Umuseke ko umunuko uhari uteye ubwoba cyane cyane nijoro iyo ari mu kazi.

Ati “ Nibaza abahatuye uko babayeho.”

Kabasinga Adeline urugo rwe ruri iruhande rw’iyi ruhurura, avuga ko mu gihe cy’izuba baba baragowe kuko nibura mu mvura iyi myanda umuvu w’imvura ubimanura muri Nyabugogo.

Kabasinga ati “Umunuko we yenda ntacyo twawumenyera, ariko abana bacu bakinira aha hafi, indwara bahakura nawe urazireba, kuko bamwe baba banajyamo gutoragura amacupa y’amazi. Ni ikibazo gikomeye.”

Umwanda uhari uteye inkeke ku buzima
Umwanda uhari uteye inkeke ku buzima

Mu gihe cy’imvura, Nyabugogo hasi haruzura cyane amazi akava mu gishanga agasatira umuhanda. Ariko iyo ugeze muri iyi ruhurura cyangwa iya Mpazi ya Kimisagara nibwo ubona impamvu Nyabugogo yuzura.

Imiferege itwara amazi muri Nyabugogo iragenda ikaziba kubera iyi myanda ituruka ruguru muri za ruhurura amazi ntatembe ikibazo kigakomera ariko umuzi wacyo uri ruguru.

Twagerageje kuvugana n’inzego z’ibanze za Gitega na Muhima kuri iyi nkuru ntibyashoboka.

Mukasonga Solange Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko iki kibazo cya ruhurura ya Muhima atari akizi by’umwihariko, ngo kuko byashyizwe mu nshingano z’inzego z’ibanze.

Ati “Tugiye kwicara turebe icyakorwa gusa Umurenge niwo wabazwa ibijyanye n’iyi ruhurura.

Mu ngengo y’imari y’imari ishize y’umwaka wa 2012-2013 isa miliyari 17 ku karere ka Nyarugenge,  mu bikorwa remezo byagombaga kwibandwaho n’Akarere ka Nyarugenge harimo n’imirimo yo gusana za ruhurura harimo na ruhurura ya Muhima .

Ikibazo nk’iki kiri no kuri ruhurura ya Mpazi iri hagati y’imirenge ya Gitega na Kimisagara. Mu muhindo uje Nyabugogo yuzuye byatungura gusa utazi iki kibazo niba kidakemuwe.

DSC02535
Abayituriye nabo baba bagira uruhare mu kujugunya imyanda muri ruhurura
Umuhindo nubisangamo uzabimanura Nyabugogo usange yuzuye
Umuhindo nubisangamo uzabimanura Nyabugogo usange yuzuye

 

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abayobozi baba abi ibanze cg ab’ubuzima bazabazwe ubuzima bwa abo banyarwanda

  • None se kuki Umujyi wa kigali utayitwikira habuze iki?
    Muri 2005 ko Mininfra ifatanyije na MVK bari yatanze isoko ryo kuyitwikira, byaheze he?
    None se kuki hatabaho urugomero rw’amamzi kuri Sulfo bakajya bayarekura buri mugoroba, akoza iyo myanda?
    Ese REMA izi umunuko n’ingaruka ku baturage begereye iyi ruhurura ndetse n’
    abana bagwamo mu gihe cy’imvura bagapfa? Ubwo se Rema ikora iki noneho? Twarangiza ngo turi abambere mu isuku!
    Ni akumiro.

Comments are closed.

en_USEnglish