Digiqole ad

Kigali: Inzego z’umutekano zasabwe kuzakaza umutekano mu matora y’Abadepite

Mu nama yahuje abagize inzego z’umutekano zirimo Polisi, ingabo, abayobozi b’uturere n’ababungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa bose bo mu mirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore n’abandi bakuriye inzego zinyuranye mu turere na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu mpera z’iki cyumweru, Komisiyo yabasabye gufatanya bagafata ingamba zihamye kugira ngo amatora y’abadepite azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeli azagende neza.

Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa komisiyo y'Amatora
Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa komisiyo y’Amatora

Muri iyi nama Komisiyo yaboneyeho gusobanurira inzego zitandukanye zari zayitabiriye, ibijyanye n’ayo matora ndetse no kurebera hamwe ibyo izo nzego zose zakora kugira ngo abazatora ndetse n’abakandida, bazagire umutekano usesuye ndetse n’uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe bityo amatora azagende neza.

Prof. Kalisa Mbanda, perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko buri muturage afite uburenganzira bwo gutora ndetse no gutorwa bityo buri wese akaba agomba kugira ubwisanzure muri ayo matora.

Yagize ati “Turashaka ko abantu bose bari kuri lisiti y’itora bazatora mu mudendezo ndetse n’abakandida bakagira umutuzo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba we yasabye abari muri iyo nama kuzagira uruhare rugaragara kugira ngo azagende neza.

Ndayisaba yavuze ko kubera ko amatora yo mu bihe byashize yagenze neza kubera ko abaturage ubwabo babigizemo uruhare rugaragara, ngo afite icyizere ko n’aya y’abadepite azagenda neza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ACP Bosco Rangira yijeje abari mu nama  ko nta kabuza ayo matora azagenda neza ngo kuko yaba Polisi n’izindi nzego z’umutekano bafashe ingamba zihamye kugira ngontihazagire ikiyahungabanya.

ACP Rangira kandi asaba abaturage gukomeza kugira umuco mwiza wo gufatanya n’inzego zabo kugira ngo habeho gukomeza kwiyubakira igihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gukangurira Abanyarwanda bose bagejeje imyaka yo gutora kuzayitabira nk’inshingano n’uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ababayobora kandi abasaba kuzabatora inyangamugayo kubw’inyungu z’igihugu muri rusange.

Aya matora kandi azitabirwa n’ibihumbi by’indorerezi z’Abanyarwanda n’iz’abanyamahanga.

Kugeza ubu imibare ya Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hazatorera abantu 703 450, naho mu Rwanda hose na Diaspora muri rusange abazatora baragera kuri 5, 987, 077.

RNP

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • mukomereze aho tubari inyuma umutekano wacu turawushimira imana ibahe umugisha banyarwanda

  • Muzee Prof ufite ubwoba bw’iki?

Comments are closed.

en_USEnglish