Police mu gihugu cya Senegal yataye muri yombi Hissene Habré wahoze ari Perezida wa Tchad ugiye kubazwa iby’ubwicanyi bukomeye bwabayeho mu gihe cy’imyaka umunani yayoboraga Tchad. El Hadji Diouf umunyamategeko wa Habré avuga ko yavanywe mu nzu yabagamo i Dakar akajyanwa na Police ahantu hataramenyekana kuva kuri iki cyumweru. Habré w’imyaka 70 kuva mu 2005 […]Irambuye
Mgr Alexis Habiyambere yihanangirije abarezi bigisha mu bigo bya kiliziya gaturika bakorera amafaranga batagaragaza umusaruro, yavuze ko abarimu bagomba guha abana uburere buhamye anasaba abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibishuko bitandukanye ku bana babakobwa. Mgr Habiyambere yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itandatu ikigo cya mutagatifu Pawulo kimaze gishinzwe(1953-2013). Abafashe ijambo […]Irambuye
Nyuma y’inama yahuje FERWAFA, abaterankunga b’igikombe cy’amahoro (Imbuto Foundation) n’abahagarariye amakipe azahatanira umwanya wa gatatu (APR FC na Bugesera FC) ndetse n’amakipe azahatanira igikombe (AS KIGALI na AS MUHANGA). Hafashwe umwanzuro w’uko itariki 04/07/2013 hari kuzakinirwaho umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wo guhatanira igikombe yegezwa inyuma igashyirwa ku itariki ya 06/07/2013. Ibi […]Irambuye
Muraho bakunzi basomyi! Mfite ikibazo kimpangayikishije nagishaga inama, ndabizi ko ndanyurwa n’ibitekerezo mumpa, Maze umwaka urenga nkundanye n’umwari kandi ndamukunda peee, ariko mfite ikibazo ko muri icyo gihe cyose nashatse kumusoma ariko akaba yaranyangiye ngo ni icyaha, kandi njye mba numva mbishaka ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe nshaka kuba nabikorana n’abandi ariko nkumva nawe naba […]Irambuye
Bamwe mu bana cyangwa abantu bakuru, bakunze kuruka igihe bagenda mu modoka, bamwe birabatungura abandi ugasanga barabimenyereye ku buryo bitwaza udutambaro cyangwa udushashi bifashisha mu gihe bahuye n’icyo kibazo. Iyi ndwara ituruka ku kudahuza hagati y’ibyo amaso abona n’ibyo ugutwi kw’imbere kumva. Icyo gihe, imitsi yakagombye kohereza ubutumwa ibukuye ku byo amaso abona, yohereza ubutumwa […]Irambuye
Serena Hotel – Perezida wa Repubulika y’uRwanda arasaba urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu guteza igihugu imbere, bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza inyuma. Umukuru w’igihugu yabitangaje taliki ya 30/06/2013 mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’urubyiruko yateguwe na Imbuto Foundation. Perezida Paul Kagame, asoza inama y’urubyiruko bise ‘’Igihango cy’urungano’’ yagarutse ku mbaraga z’urubyiruko. Yavuze ko imbaraga urubyiruko rugira […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2013 nibwo live Road shows zatangiriye mu mujyi wa Kigali aho abahanzi 11 bari guhatarira igikombe cya PGGSS3 biyereka abafana babo, banerekana ubuhanga bafite mu majwi yabo bwite, kuko noneho bari bafite abacuranzi bagiye kubacurangira ubundi bakigaragaza kakahava. No hanze abantu ni uruvunganzoka bategereje kwinjira ngo birebere […]Irambuye
Shema Jean Claude w’imyaka 26, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Karere ka Rwamagana akekwaho kwica umuvandimwe we wo kwa se wabo witwa Mbarushimana Emmanuel nawe w’imyaka 26 biturutse ku makimbirane bagiranye akaba yari ashingiye ku mitungo. Nyakwigendera yari asanzwe yaracumbikiwe mu nzu n’umuryango wabo ariko biza kugera ubwo uyu Shema afatanyije na Nyirarume […]Irambuye
Ikipe ya Brazil (La Selecao) yaraye yegukanye igikombe mpuzamigabane itsinze ikipe ya Espagne ibitego 3 biyoroheye ku buryo abantu batari biteze. Ku munota wa kabiri gusa rutahizamu Fred yari yafunguye amazamu, ku munota wa 44 Neymar Junior Santos wabaye n’umukinnyi witwaye neza mw’irushanwa yashyizemo igitego cya kabiri igice cya mbere kirangira ari bibiri ku busa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurazirikana abagize uruhare mu bwigenge bw’igihugu. Ni urugendo rwahereye cyera. Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye