Digiqole ad

Impinduka ku mikino ya nyuma mu gikombe cy'amahoro turwanya Malariya

Nyuma y’inama yahuje FERWAFA, abaterankunga b’igikombe cy’amahoro (Imbuto Foundation) n’abahagarariye amakipe azahatanira umwanya wa gatatu (APR FC na Bugesera FC) ndetse n’amakipe azahatanira igikombe (AS KIGALI na AS MUHANGA).

Igikombe

Hafashwe umwanzuro w’uko itariki 04/07/2013 hari kuzakinirwaho umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wo guhatanira igikombe yegezwa inyuma igashyirwa ku itariki ya 06/07/2013.

Ibi ngo ni uko ikipe ya APR FC igomba guhatanira umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, itari mu gihugu kuko yitabiriye imikino y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2013 riri kubera mu ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudan.

FERWAFA

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo bitangaje pee…Ferwafa nta gahunda igira,ko yatsinzwe se yatashe igakora uwo muhango ko nanone izatsindwa

  • sha aho byajya hose barayirengera aliko ni hahandi tu !!!!!!!!
    kuko imikino ya CEKAFA YARARANGIYE SINZI IMPAMVU ITATASHYE IYO ABA ARI INDI NGO MUREBE UKUNTU IKUBITWA MPAGA NTA N’URWITWAZO. NGIYO RUHAGO RERO YO MU RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish