Digiqole ad

Ari mu maboko ya police akekwaho kwica umuvandimwe

Shema Jean Claude w’imyaka 26, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Karere ka Rwamagana akekwaho kwica umuvandimwe we wo kwa se wabo witwa Mbarushimana Emmanuel nawe w’imyaka 26 biturutse ku makimbirane bagiranye akaba yari ashingiye ku mitungo.

Mu ifoto ni Shema Jean Claude  ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu Mujyi wa Rwamagana akekwaho kwivugana Mbarushimana Emmanuel
Mu ifoto ni Shema Jean Claude ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu Mujyi wa Rwamagana akekwaho kwivugana Mbarushimana Emmanuel

Nyakwigendera yari asanzwe yaracumbikiwe mu nzu n’umuryango wabo ariko biza kugera ubwo uyu Shema afatanyije na Nyirarume we witwa Bizimana JMV basaba ko ayivamo kugira ngo bayegukane, ubwumvikane bucye butangira ubwo.

Abaturage babwiye Polisi ko byageze aho nyakwigendera ategekwa n’umuryango gutanga iyo nzu bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga kuyitanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga ariko yishwe itariki ntarengwa bamuhaye itageze.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 28 Kamena nibwo Shema na Bizimana bajyaga kwa Mbarushimana bashaka kumwaka iyo nzu ku ngufu badategereje itariki bemeranijwe.

Bagezeyo habayeho guterana amagambo Mbarushimana yihagararaho kugeza ubwo havuyemo imirwano, kuko ababiri bishe umwe nk’uko umunyarwanda yabivuze Shema na Bizimana baje kumwivugana.

N’ubwo Shema yamaze gutabwa muri yombi, mugenziwe Bizimana JMV ntarafatwa kuko yahise atoroka atoroka ariko inzego z’umutekano zikaba zikomeje kumushakisha bukware kubufatanye n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent Emmanuel Karuranga, asaba abaturage gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane bitaba ibyo bakagana inzego z’ubutabera kugira ngo zibibafashemo ndetse n’inzego z’ibanze ngo zikaba zikwiye kujya zikemura hakiri kare ibibazo nk’ibyo by’imitungo kugira ngo habeho gukumira.

Naramuka ahamwe n’icyaha. Shema azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 310 n’iya 311 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Police.gov.rw

0 Comment

  • Kumufunga burundu? M 23 ibonye ingabo icyenewe.uzangwa muri congo ngo wakatiwe burundu!!!!

  • Nakatirwe kandi na mugenzi we ashakishwe bahanwe kuko barabigambiriye kuko nyakwigendera ntabwo yariyanze kuva munzu!ahubwo mushyire ahashoboka hose amafoto yuriya mugiranabi(wabuze)dufatanye kumushaka hano muri Rwamagana.

  • Wowe wiyita Bbbb M23 ibonye iki? Ninde wakubwiye kwikeneye interahamwe zica abantu? Ahubwo irazirwanya wamuswa we…Kandi ifite abasirikare bihagije

Comments are closed.

en_USEnglish