Digiqole ad

Icyo tutazabasha gukora tugitegereje mu rubyiruko – Kagame

Serena Hotel – Perezida  wa Repubulika y’uRwanda arasaba urubyiruko  gukoresha imbaraga  rufite  mu guteza igihugu imbere, bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza  inyuma.

Perezida Paul Kagame aganira n'urubyiruko
Perezida Paul Kagame aganira n’urubyiruko/photo PPU

Umukuru w’igihugu yabitangaje taliki ya 30/06/2013 mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’urubyiruko yateguwe na Imbuto Foundation.

Perezida Paul Kagame, asoza inama y’urubyiruko bise ‘’Igihango cy’urungano’’ yagarutse ku mbaraga z’urubyiruko.

Yavuze ko imbaraga urubyiruko rugira iyo zidakoreshejwe neza zisenya,anavuga ko kwitwa urubyiruko byonyine bidahagije, ahubwo ko bisaba kuba wujuje izindi nshingano zitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko iyo urubyiruko rutateguwe ngo ruhabwe ubwenge buboneye bwo kubaka igihugu ,usanga rumeze nk’urushonje,kuko mu bwonko nta kiba kirimo.

Yasabye ababyeyi guha uburere bwiza urubyiruko kubera ko arizo mbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza.

Muijambo rye yagize ati’’Iyo bavuze agaseke, utekereza ikirimo ukagira amatsiko yo kurebamo, urubyiruko narwo turutezemo ni icyo twe nk’ubuyobozi tutabashije gukora, bitavuye mu bushake buke ariko bitewe n’ibibazo byinshi igihugu cyacu gihura nabyo”

Umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, atangiza ku mugaragaro iyi nama yavuze ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka mabi n’ameza yaranze uRwanda mbere na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Jeannette Kagame yavuze ko urubyiruko ruriho ubu rugomba kubaka ibyasenyutse kuko rugenda rusobanukirwa n’ibyabaye.

Yagize ’’Urubyiruko rwambaye ikirezi, rugomba kumenya ko  cyera”

Jeanette yavuze ko ikibi kitagomba gutsinda icyiza, kandi ko abantu nubwo baba benshi bakora bibi, batatsinda bake bakora ibyiza.

Yavuze ko urubyiruko rwakwirinda icyakongera gutoneka uRwanda, kuko ibibi byarubayeho birenze kamere.

Ikindi yagarutseho nuko umuntu atagomba kuzira icyaha cy’undi kubera ko icyaha ari gatozi, ibyabaye bigomba kuvugwa bigasobanurirwa urubyiruko.

Nyuma y’izi mpanuro zose rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rwatanze ubuhamya bw’ibyababayeho, ruvuga n’ipfunwe batewe n’ibyo ababyeyi babo bakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bamporiki Edouard n’umwe mu batanze ubuhamya, yavuze ko yamenye ubwoko bwe afite imyaka icyenda, yanejejwe nuko yisanze mu itsinda rinini bitaga iry’abahutu, ariko ko ibyo byose yaratarasobanukirwa neza icyo bivuze.

Igihe jenoside yabaga avuga ko yaje gutungurwa no kubona abantu barimo kwica abandi, yavuze ko umwalimu wamwigishaga ariwe babanje kwica, avuga ko abagomba gukurikiraho ari abanyeshuli,we atabashaga gutandukanya ubwoko baturukamo.

Nyuma ya jenoside nibwo yasobanukiwe neza abagize uruhare mu kwica abatutsi,cyane cyane ko yaje gusanga ari umuryango we wishe abatutsi babanaga.

Icyo ngo nicyo cyamuteye ikimwaro cyamaze iminsi myinshi muri we,kuko yabonaga umututsi akihisha atinya ko bazihorera,gusa ngo siko byagenze kuko ashaka gusubira kuishuli,hari umututsi bahuye nawe amuha amafaranga y’ishuli.

Yagize ati:’’Sinarinzi ko hari umuhutu uzabona akazi muri iki gihugu nyuma ya jenoside”

Yavuze ko ashimira ubuyobozi buriho ubu,buha akazi uwo ariwe wese,butitaye u bwoko akomokamo.

Ibi biganiro bihuza inzego z’ubuyobozi n’urubyiruko ruturuka mu turere tw’igihugu,bimaze gukorerwa mu turere 15.

Ibi biganiro bigamije guha urubyiruko, urubuga muri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ndashimir’ubuyobozi bw’urwanda buriho ubu
    ko butanga impanuro nziza ku Rubyiruko no kubanyarwanda bakiri bato batazi ishyano ryakorewe mu gihugu cyacu GENOCIDE muw’1994 ,bakatwigisha no gutezimbere igihugu cyacu
    twirida ikibi cyose cyakongera kugarura icuraburindi mu gihugu cyacu ahubwo cyibe umucyo musa ,gitemba amata n’ubuki binyuze mu mbaraga z’URUBYIRUKO rw’urwanda .

Comments are closed.

en_USEnglish