PGGSS 3 ibitaramo bya Live byatangiriye i Kigali. Amafoto
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2013 nibwo live Road shows zatangiriye mu mujyi wa Kigali aho abahanzi 11 bari guhatarira igikombe cya PGGSS3 biyereka abafana babo, banerekana ubuhanga bafite mu majwi yabo bwite, kuko noneho bari bafite abacuranzi bagiye kubacurangira ubundi bakigaragaza kakahava.
No hanze abantu ni uruvunganzoka bategereje kwinjira ngo birebere ibirori
Nkuko bisanzwe muri ibi bitaramo, bitangizwa na tombola y’uko abahanzi bari bukurikirane kuri stage, iyo tombola ikaba igenze itya: 1.C hristopher, 2. Bulldog, 3. Knowless, 4. sendeli, 5. Riderman, 6. Mico, 7. Urban boys, 8. Danny, 9. fireman, 10. Dream boys, 11.Kamichi.
Abashyushya rugamba muri iki gitaramo bakaba ari Mc Tino na Mc Anita bari buze gufashwa na Mc Lion Imanzi ari we umenyerewe cyane muri Live Road show za PGGSS.
MC Tino na MC Anita nibo batangiye bashyushya abitabiriye iki gitaramo
Bamaze guha umwanya Lion Imanzi bahise bagana mu byicaro babateguriye bakurikirana ibirori
Muri iki gitaramo haragaragaramo aba Judges bagize akanama nkemuramaka, kazajya kerekana abitwaye neza kuri stage ndetse n’abagaragaje ubuhanga buhanitse ku majwi, ku buryo bigaragarira buri wese uri gukurikirana iri rushanwa ko uzaryegukana azaba koko ari Super star nk’uko iri rushanwa ribivuga.
Abo ba Judges ni aba bakurikira : 1. Kidumu Kibido, 2. Twahirwa Aimable, 3. Mighty Popo, 4. Aaron Tunga bamenyerewe cyane mu muziki kandi bakaba bawufitemo ubunararibonye buhagije.
Uhereye ibumoso Might Popo, Twahirwa aimable, Aron Tunga na Kidumu
Guhera kuri Christopher witezweho kuba ari bwitware neza cyane muri Live Road show kugeza kuri kamichi uri busoze kino gitaramo, bakaba bijeje abakunzi babo ko bari bugaragaze ko bafite umuziki w’umwimerere, ko kandi nyuma yo kubasusurutsa muri Playback , bagiye kubereka ko na Live bayumva.
Umuseke.Rw ukaba ubabereye kuri Stade Amahoro ahagiye kubera iyi live Road Show, ukaba ugiye kubagezaho ku mafoto uko iki gitaramo kiri kugenda.
Liom Imanzi ahaye ikaze umuhanzi Christopher kuri Stage
Mbere yo kwinjira kuri stage Christopher ni uku yari ameze
Christopher yinjiye kuri Stage bwa mbere agira ati : ‘Mbivuze habona’
Nyuma ya Habona ati hari umunsi , akaba anejeje abakunzi be cyane
Mu Ndirimbo ye ya Kabiri yaryohewe arapfukama
Bulldog yinjiranye imbaraga nyinshi kuri stage mu njyuana ikunzwe cyane yitwa icyuki, akaba akuye hasi abakunzi be cyane
Bulldog na Khalfan bafatanya kuri Stage mu njyana basorejeho bise Cinema nayo ikuye hasi cyane abafana babo
Bulldog ati ntihazagire ubabeshya numero yanjye ni 2
Bulldog ati abandi bose bari gukina cinema ninjye mwami w’iyi njyana mpagaze bwuma muntore
Knowless yinjiye kuri Stage atwawe n’ababyinnyi be mu bwato
Stage ya Knowless yemeje abitabiriye iki gitaramo
Follow you ayiririmba hamwe n’ababyinnyi be bakoze ibintu biryoheye amaso
Knowless n’ababyinnyi be bagaragaje ubuhanga buhanitse kuiri Stage , Ntanuwahwema kuvuga ko Amanota ya Stage yose ari aye
Mu ndirimbo ye ikunzwe cyane yitwa Jalousie niyo Sendeli yinjiriyemo kuri stage yambaye umugara
AhaSendeli n’ababyinnyi be bari gushyushya abantu mu njyana ye nayo ikunzwe cyane yitwa Nsomyaho
Sendeli ubwo yaririmbaga uyu mufana we yigaragaje cyane mumudiho. yikoreye n’akarahure ka Primus
Sendeli wari wambaye umugara n’ababyinnyi be bari baryohewe nabo baryohereza cyane abantu
Riderman na Mizzo bafatanya kuri stage binjiranye imbaraga nyinshi cyane kuri stage mu njyana ya hollo
Abafana ba Riderman bari benshi cyane muri iki gitaramo, baryohewe cyane bazamura udupapuro tw’umweru twanditseho Riderman
Riderman Mu ndirimbo ye yise abanyabirori, yanyujijemo yicara ku igaziye bazanye kuri stage bakora indirimbo ya Hollo
Riderman na ‘ababyinnyi be, babyinnye karahava
Mico yinyiye kuri stage agira ati Akabizu
Mico ati nukuri sinakwibagiwe indirimbo yakoranye n’umuhanzi Diamond iryoheye abantu cyane
Mico ati tuzakijyana
Mico yari yajyanishije n’ababyinnyi be
Urban Boys bazwiho imyambarire inogeye amaso, bakoze defile binjira kuri stage bafatanyije n’ababyinnyi babo
Urban Boys bazwiho imyambarire myiza kandi idasanzwe basesekaye kuri stage mu njyana yabo ikunzwe cyane yitwa Bibaye , abakunzi babo baranezerwa karahava
Babyinnye Sipiriyani nyuma ya bibaye bafatanyije n’ababyinnyi babo abantu baranezerwa cyane
Abafana ba Urban Boys bari bahabaye bashyushye cyane
Danny yinjiye kuri stage aramutsa abakunzi be cyane
Danny yagaragaje imbaraga nyinshi cyane kuri stage
Danny n’ababyinnyi be bakase umuziki karahava
Danny na Titi binjiye kuri stage mu njyana bise Mbikubwire
Fireman yinjiye kuri stage agira ati Mama Rwanda agana kuri stage
Fireman n’ababyinnyi be bati Amaboko hejuru
Umufana wa Fireman yabyinnye karahava
Fireman Jay c n’ababyinnyi be bashyuhije abantu cyane mu ndirimbo Itangishaka
Dream Boys bagaragaje imbaraga nyinshi kuri Stage
Dream Boys bagaragara neza kuri Stage mumyambarire myiza
Platini mu Njyana ya No one like You yagaragaje ubuhanga buhanitse
Ababyinnyi ba Dream Boys Bagaragaje udushya twinshi kuri Stage
Kamichi n’umuhanzi Gisa cy’Inganzo bafatanya kuri stage mbere yo kujya kuri stage babanje kurya ka Pomme.
Binjiye kuri Stage baririmba injyana ya Kamichi ishyushya abantu cyane yitwa Byacitse
Kamichi yagaragaje imbaraga nyinshi mu ijwi rye ryiza abantu bararyoherwa karahava
Abafana ba Kamichi bagaragaye ari benshi mu gitaramo akaba nawe atabatengushye yabaryohereje bihagije
Yasoje agira ati Amahoro kuri mwese mwandike 6 mwohereze kuri 4343 maze igikombe tukijyane
Igitaramo gisojwe mu ma saa tanu z’ijoro, ikindi gitaramo nk’iki kikazabera mu mujyi wa Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2013. Umuseke ukazahababera Live nk’uko bisanzwe.
Ushobora gukurikirana iyi mihango igihe iba iri kuba HANO
Photos/PMuzogeye
Roger Marc RUTI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Every one is smart iri ni ikosora pe!!!!, ntibisanzwe. But Knowless, you are simply amazing
well done kabisa ndabona byari biryoshye mwarakoze kuhatubera di
Comments are closed.