Digiqole ad

Brazil yandagaje Espagne mu gikombe mpuzamigabane

Ikipe ya Brazil (La Selecao) yaraye yegukanye igikombe mpuzamigabane itsinze ikipe ya Espagne ibitego 3 biyoroheye ku buryo abantu batari biteze.

Brazil mu byishimo byo kwegukana igikombe cyakinirwaga iwabo

Ku munota wa kabiri gusa rutahizamu Fred yari yafunguye amazamu, ku munota wa 44  Neymar Junior Santos wabaye n’umukinnyi witwaye neza mw’irushanwa yashyizemo igitego cya kabiri igice cya mbere kirangira ari bibiri ku busa bwa La Roja ya Espgne.

Mu gice cyakabiri hashize iminota ibiri gusa nanone Fred yashyizemo igitego, ikipe ya Espagne ubu ibarizwa ku mwanya wa 1 ku rutonde rw’isi  yari imaze guca agahigo ko gukina imikino 29 itarabasha gutsindwa bayirangiza batyo.

Espagne yahuye n’ibizazane kuri  uyu mukino aho myugariro Sergio Ramos yarase peneliti ku munota 55 naho Gerard Pique agahabwa ikarita itukura ku munota wa 68 w’umukino.

Ubutaliyani nibwo bwegukanye umwanya wa gatatu

Ubutaliyani bwegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Uruguay kuri penaliti 3 kuri 2 dore ko iminota 120 yose yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2, Edinson Cavani wifuzwa cyane n’ikipe ya Chelsea niwe watsindiye Uruguay ibitego byombi naho Allesandro Diamanti na Astoli batsindira Ubutariyano.

Buffon yakuyemo penaliti 3 zose /Photo Net

Umunyezamu Gigi Buffon w’imyaka ubu 35, yakoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo penaliti eshatu za Uruguay (Forlan, Caceres na Gargano).

Iyi kipe y’ubutaliyani yakinnye uyu mukino idafite na zimwe mu nkingi za mwamba za bo nka Balotelli, Abate, Pirlo, Marchisio, Barzagli, ibi byatumye Stefan El Shaarawy yigaragaza cyane,  Montolivo yahawe ikarita itukura ku munota 110 w’umukino.

AFP

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hey this was icyo twita football Nyakubahwa areba kure yasanze dukwiye kujya twirebera iyo mu mahanga yari afite raison kabisa nkuko bisanzwe kuko ntiwareba ibya bindi twiberamo hari ibi

    • Wapi biriya biraturenze, amaso yacu ntabwo ari ku rwego rwo kureba biriya, twakwirebeye ibyo tureshya nabyo Banyrwanda Banyarwandakazi!!!

  • ewana buffon yatabaye abataliyani kabsa niwe munyezamu wirushanwa kabsa uyu mukambwe

Comments are closed.

en_USEnglish