Digiqole ad

Mgr Habiyambere yanenze abarezi batubahiriza inshingano

Mgr Alexis Habiyambere yihanangirije abarezi bigisha mu bigo bya kiliziya gaturika bakorera amafaranga batagaragaza umusaruro, yavuze ko abarimu bagomba guha abana uburere buhamye anasaba abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibishuko bitandukanye ku bana babakobwa.

Mgr Habiyambere
Mgr Habiyambere

Mgr Habiyambere yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize  mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itandatu ikigo cya mutagatifu Pawulo kimaze gishinzwe(1953-2013).

Abafashe ijambo bose bagarutse  ku buryo iki kigo kuva cyazanwaho uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri cyagiye gitsindisha neza kuruta ibindi bigo byo mu karere ka Rubavu.

Sinamenye Jeremie umuyobozi w’iki kigo cyizwi cyane nka Kanama/Catholique yavuze ko iki kigo cyahuye n’ibibazo by’intambara y’abacengezi ku buryo abana bagiye bahiga mu myaka yashize bagiye bahura n’ubuhunzi ariko nyuma yiyo ntambara ikigo cyitwaye neza.

Umuyobozi w’iki kigo akaba yavuze ko mu rwego rwo kugirango uburezi bwiza, nk’ubwo Musenyeri Habiyambere yifuza ko buhabwa abana bugerweho, bugerweho bisaba ko ikigo cyongererwa ubushobozi.

Ati “ Ubu dufite abana barenga 2500, ibyumba by’amashuri bimaze kutubana bicye niyo mpamvu dusaba ubuyobozi bwa Diyosezi n’akarere ko nabwo bwadufasha kubaka ibyumba by’amashuri kugirango abana barusheho kwiga neza kandi ari benshi.”

Umuyobozi wa karere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yashimiye cyane iki kigo, avuga ko iyo batsinse neza bihesha akarere kose ishema.

Sheikh Bahame yashimiye kandi Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu guteza uburezi imbere mu karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu muri rusange.

 

Mgr Habiyambere umuyobozi wa Diyosezi ya Nyundo, we mu ijambo rye yagarutse cyane ku barezi batubahiriza inshingano zabo aho ngo usanga mu gihe cy’amasomo hari abarimu usanga biyicariye hanze biganirira.

Musenyiri Habiyambere ati “ Abarezi beza ni abaha abana icyerekezo n’urugero rwo gukunda umurimo. Hakiyongeraho kubaha ubumenyi buhamye buzabagirira akamaro.

Abanyeshuri nabo bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose byababuza amasomo yabo. Abana b’abakobwa birinde cyane

Sheikh Bahame Hassan na Mgr Habiyambere baramukanya
Sheikh Bahame Hassan na Mgr Habiyambere baramukanya

ababashuka kuko hari abatabifuriza ubuzima bwoza bakabatera inda z’indaro bagacikiriza amasomo yabo.”

Mrg Habiyambere yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kureba uko ivuganira n’ibindi bigo mu karere ka Rubavu bikagerwaho n’uburezi bw’imyaka 12.

Ibi birori byari byitabiriwe n’ababyi b’abana barerera kuri iki kigo, ubuyobozi bw’ingabo (brigade 501), bikaba byaranzwe kandi n’imyiyereko y’abanyeshuri mu mpano zabo zitandukanye.

Umuyobozi wa brigade ya 501
Umuyobozi wa brigade ya 501
Abanyeshuri basusurukije bagenzi babo
Abana b’abanyeshuri bagaragaje impano zabo mu muco w’igihugu
Aba bana ngo bakeneye kurerwa neza kugirango imbere habo habe heza
Aba bana ngo bakeneye kurerwa neza kugirango imbere habo habe heza

 

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • musenyeri Habiyambere iyo abwira abarezi n’abanyeshuri akunda kuvuga ngo: “Excellence oui, mediocrite non!” ubundi akabwira urubyiruko ngo :”oui a la vie, non a la mort” aha aba abakangurira kwirinda SIDA n’ibiyobyabwenge

  • uyu musaza ni umuntu mwiza cyane.imbere n’inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish