Digiqole ad

Uburyo indwara yo kuruka mu modoka yakwirindwa

Bamwe mu bana cyangwa abantu bakuru, bakunze kuruka igihe bagenda mu modoka, bamwe birabatungura abandi ugasanga barabimenyereye ku buryo bitwaza udutambaro cyangwa udushashi bifashisha mu gihe bahuye n’icyo kibazo.

Abagabo bitwaje udusashe two kurukamo mu modoka
Abagabo bitwaje udusashe two kurukamo mu modoka

Iyi ndwara ituruka ku kudahuza hagati y’ibyo amaso abona n’ibyo ugutwi kw’imbere kumva. Icyo gihe, imitsi yakagombye kohereza ubutumwa ibukuye ku byo amaso abona, yohereza ubutumwa butandukanye n’ibyo intekerezo za muntu zirimo kwibaza bigatuma ibyo ubona bitandukana n’ibyo urimo wibwira cyangwa utekereza, uko kudahuza (disequilibrium) kw’ibyo bice by’umubiri niko guteza kugira iseseme bigatuma umuntu agera ubwo aruka.

Ni ibihe bimenyetso biranga ubu burwayi?

Kumva umuntu atameze neza ni yo ntandaro yo kuruka mu modoka, umuntu yumva ananiwe, atabona neza ibyo areba, iseseme nyinshi, akumva amacandwe menshi yuzuye akanwa.

Benshi bumva bafite ubushyuhe budasanzwe ndetse no kuvuga cyangwa kuganira n’abandi bikabananira, umuntu ugira ubu burwayi usanga akunda kugenda yicecekeye mu modoka.

Wayirinda  dute?

Hari imiti ishobora gufatwa mu kwirinda iyi ndwara yo kuruka mu gihe umuntu afite urugendo, Gusa iyi miti, igomba gufatwa mu rwego rwo kwirinda (gufatwa mbere) kubera ko mu gihe watangiye kugaraza bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru, iyi miti ntacyo yakumarira ahubwo hari uburyo ushobora gukoresha kugira ngo wirinde guhura n’iki kibazo igihe uri mu modoka.

Bumwe muri ubwo buryo:

-Kwicara ahantu wisanzuye: Ushobora kwicara hagati kuko ho imodoka itagucunda cyane, kwicara ahantu wumva umubiri n’umutwe wawe bitazanyegenyega cyane, kwicara wemye ndetse ugafunga amaso igihe wumva iseseme izamutse, kutitekerezaho cyane kandi ukagerageza gufata umwuka wo hanze

-Kugabanya kwitegereza cyane: Ibi bijyana no kureka nko gusoma mu gihe uri mu rugendo, kugabanya kwitegereza ibntu byo hanze akenshi uba ubona bizunguruka kuko ari byo bitera umutima mubi.

-Gerageza kugabanya ubushyuhe ufungura idirishya kugira ngo akayaga ko hanze kakugereho

-Ni byiza ko utwaye ikinyabiziga agitwara ku muvuduko udahindagurika buri kanya kuko iyo agabanya yongeza buri kanya bituma mu nda haba imyivurungutanyo itera ya seseme.

-Ntukajye ku rugendo utagize ikintu cyo kurya ufata: Gusa ibi ni ibyo kwitondera kuko niba uzi ko ukunze kugira ubu burwayi, wirinda gufata ibiribwa nk’imineke cyangwa ubunyobwa bukaranze kuko nabyo byagutera kugubwa nabi mu rugendo.

-Gerageza kudatekereza kuri ubu burwayi niba usanzwe ubugira.

-Niba hari umuntu uhuye nabwo muri kumwe, byirengagize kandi ubihe umwanya muto kuko akenshi nawe byahita bikubaho mu gihe usanzwe ubirwara.

-Hari abakunda kwicara imbere ngo kuko ho bidakunda kubabaho, niba nawe ariko ubyiyumvamo, ujye wicara kwa shoferi kuko akenshi ho haba hari umwuka uhagije.

Impuguke mu by’ubuzima zitangaza ko ikibazo cyo kuruka mu modoka ni uburwayi nk’ubund iyi ndwara iyo yitondewe neza ikira kandi nyirayo akabaho neza.

Imibare yerekana ko igitsina gore aricyo gikunze guhura nabwo kurusha abagabo ku kugereranyo cya 54%, abana nabo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara gusa ngo kuri bo biterwa akenshi n’ibyo baba bafashe bitandukanye.

Si byiza kwinubira mugenzi wawe ngo nuko yahuye n’iki kibazo, ahubwo gerageza umufashe guhindura ibitekerezo arimo kugira ngo hato ataza kukurwarira iruhande.
Niba kandi uzi ko ukunda kugubwa nabi ku rugendo, usabwa kwitwaza agatambaro cyangwa ishashi kugira ngo igufashe kugira isuku.

Roger Mrc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iyi nkuru ni nziza kabisa, ahubwo mumbwire imiti umuntu anwa nigihe ayinwera kugirango akire kko nanyje yarandembeje.

    • ujya muri pharmacy, ukabasaba utunini nyine ukababwira ko ushaka utwagufasha kutagira iseseme uri mumodoka, hanyuma ukamira 1 nka 10min mbere yo guhaguruka.ubwo iyo uri bukore aller et retour ufata kamwe mbere yo guhaguruka nanone utaha. nanjye niko mera alk utwo tunini ndaduhorana muri wallet kuburyo n’urugendo runtunguye rusanga ntwibitseho.

    • Dear all, dore umuti: iyo utangiye kugira iseseme, avec ta main droit uzifate ukomeze mubujana (mu ruhiniro rw’ikiganza cy’ibumoso) 5 min irahagije. Ntimukagure za dramamine, primperan, promethazine, etc…ngo muririnda kuruka kuko hari igihe byanga.

    • Janvi, kwa Kanimba ndabizi wayibona. Ubabaze

  • Ntukajye ku rugendo utagize ikintu cyo kurya ufata.Ariko nabonye hari bamwe bagenda nta kintu bashyize mu nda akaba aribyo bibafasha.Ahubwo mwadukorera urutonde rw’ibyo tugomba kwirinda kurya.Naho ubundi umuhanda Kigali-Rusizi nabonye ari wo utoroshye wagera mu ishyamba ry’inzitane bikaba ibibazo.

  • NANGE NIKO NARIMEZE ARKO HARUMUTI-GAKONDO WAMFASHIJE BIGENDA NKA NYOMBERIIII UBWO MUNYANDIKIRE MUBINSABA NIMBONA MURI BENSHI NDATOBORA NKUBABWIRE MURAKOZE

    • dufashe rwose utubwire uwo muti wa gakondo

      • iyo imodoka ihagurutse ukora mu kwaha ukinukiriza ndabarahiye hehe no guhamagara higiro wapi ntumenya naho biciye gusa ntimubisuzugure muza bikore murebe ntagaseseme namba wongera kumva

  • ujye ugura ibinini bita dramamine muri pharmacy maze ubinkwe 30 min mbere yuko.utangira urujyendo biragufasha cyane mbifitiye experience kuko benshi nagiye mbarangira uwo muti bikabafasha mugire ubuzima bwiza

  • Wowe wabajije utu tunini uko twitwa wants muri pharmacie ukababwira koali utwagufasha murugendo aliko ndakeka Ari Agyr,,kdi kagafata 30min avant ukbahiriza ziri hejuru,(07225503020)Ito niyo num yajye bikugoye naguifasha ALiKO NTABWo NDI MUGANGA

  • Wowe wavuze umuti wa gakondo, rwose wafasha abantu kuko hari abaruhijwe n’iki kibazo. Bishobotse watanga na numero yawe kugirango babashe kuba bakubona. Muzatubarize impamvu Paranausine zavuye ku isoko ko arizo zari efficace!

  • Iyi ndwara ntiyoroshye dore ko itera ipfunwe nyirayo mu bandi. Sha uzi gusohokana na cheri wawe ukananirwa kumuganiriza ngo utaruka? biba bibabaje .gusa ngewe nifashishije utunini twtwaPROMETAZINE None ubu ngenda nkeye byaragiye,

  • Iyi ndwara harigihe ishaka kumfata mugihe ndimurugendo ariko ahanini nigihe usanga imodoka ndimo icecetse cyane ndetse ndikumwe nabantu tutaziranye ibyo bikantera kwitekerezaho bityo umutima ugahinduka! Sasa uburyo nkoresha ngerageza kwigira busy sinite kurugendo ndimo nkora; kajya kuri mobile internet ; cyangwa c gafata ecouteur kumva indirimbo; cyangwa ngatera story numuntu twicaranye mugihe muzi! Ibi byose rwarugendo rumbera rugifi! Ariko nutuzi dukonje turafasha byahatari!

  • ni byiza guhugura abantu

  • UWO WAKINYARWANDA NIWO MWIZA AHUBWO TANGA NUMBER UFASHE BAGENZI BAWE.

    NI BYIZA IYO BIKIZE.

  • yaaaa,sha nanjye rwose urugendo rwo kujya cyangugu rungwa nabi cyane iyo dutangiye ishyamba ry Nyngwe!nagerageje gukoresha utunini kandi twamfashije.Nakoresheje ibinini byitwa paranausine birafasha cyane ubifashe 30 min avant.Ikindi gukora urugendo ntacyo wafashe nabyo byagutera kuruka wa mugani.Naho abantu bajya cyangugu rwose bajye bagabanya kugenda baryagagura mu modoka!nawe se nk’umubyeyi uhereza umwana irindazi n’amata,hashira umwanya akamuha ironji, nyuma gato akamuha ubunyobwa bukaranze yarangiza akaza kumuha brochette zo ku kitabi, koko twagera muri nyungwe akaduhindanya!!!!!!!!!!please abantu baryagagura mu modoka bisubireho!

  • Yewe nanjye Yesu yangiriye ubuntu arankiza, nari ndushye, ngewe no mu mugi nararukaga naho nakora na km imwe, ariko byarashize ntamafashe umuti, rwose n’isengesho ryabikiza, ubisabe Imana irumva izagukiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish