Mu gihe mu gihugu cya Congo Kinshasa hari hamaze iminsi hari agahenge, ingabo za Leta FRDC amakuru aravuga ko zaba zirimo kwegera ibirindiro by’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi biri ahitwa Tonga na Mabenga imijyi ibiri iri i Bunagana. Aya makuru atangazwa n’ibiro Chimp Intelligence Unit kuri uyu wa mbere aragaragaza ko isaha n’isaha umuriro […]Irambuye
Munyaneza Melard umuturage wo mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana uvuga ko yambuwe isambu ye n’akarere atuyemo, nyuma y’uko asabye kurenganurwa ntabikorerwe yiyemeje kujyana Akarere mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Uyu muturage avuga ko ikibazo cye cyatangiye mu mwaka w’2005, ubwo akari akarere ka Kabagali kafashe ku ngufu isambu y’umuryango ya hegitari imwe n’igice […]Irambuye
Nyuma y’aho umuyobozi wa KINA Music ariwe Clement Ishimwe atangaje ko indirimbo “Kanda amazi” yagize umusaruro ushimishije n’ubwo abaDJ nta ruhare runini babigizemo, byatumye abaDJ bishyira hamwe bafata umwanzuro wo guhagarika indirimbo iyo ariyo yose yakorewe muri Kina Music ndetse n’iziri muri studio zitarasohoka ko ntayo bashaka ko yabageraho. Ibi bibaye nyuma y’aho indirimbo “Kanda amazi” […]Irambuye
Ejo kuwa mbere tariki ya mbere Nyakanga, ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka 51 igihugu cy’Uburundi kigobotoye ubuyobozi bwa gikoroni bw’Ababiligi, yavuze ko Abarundi n’Abanyarwanda ari abavandimwe kuruta uko baba abaturanyi ndetse ashimangira ko ububano wabo ntakizigera kiwuhungabanya. Uyu muhango umuhango wari wanitabiriwe n’imbaga y’Abarundi n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru z’ibihugu bitandukanye bya […]Irambuye
Abanini babeshaho abato, abato nabo bakabeshaho abanini. Photo/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye
Aherekejwe n’umugore we Michelle, Perezida Obama yageze muri Tanzania kuri uyu wa mbere Nyakanga, yakirwa na mugenzi we Jakaya Kikwete. Mu biganiro byabo mu minsi ibiri azahamara ‘business’ ngo niyo iri ku isonga nkuko bitangazwa na Associated Press. Abantu bari uruvunganzoka ku mihanda baje kureba imodoka zitwaye Perezida Obama ubwo yari ageze i Dar es Salaam. […]Irambuye
Sudan – Ikipe ya Vitalo’o yashimishije Abarundi kuri uyu munsi ubwo yatsindaga APR FC 2 – 0 ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, kuri uyu wa mbere Nyakanga 2013 ubwo kandi Uburundi bwari mu birori bikomeye byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Aya makipe yaherukaga guhura mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka i […]Irambuye
Twahirwa Theo uzwi nka Dj Theo ni Manager w’inzu itunganya muzika izwi nka “Bridge Records” avuga ko yababajwe n’ukuntu Danny Nanone akomeje guterera agati mu ryinyo ku kibazo bagiranye kuburyo ngo bigeze n’aho yumva iri zina akaremba. Theo avuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Kina Music, Danny Nanone ngo yaje amusaba ko bakorana, ariko […]Irambuye
Hannah Fox na Dylan babanye mu nda imwe nk’impanga mu gihe cy’amezi icyenda, ariko mu kuvuka umwe avukira mu Ubwongereza undi muri Ecosse. Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2013 aba bana bizihije isabukuru y’umwaka umwe, bapimwe uturemangingo twabo basanga bavukana bya nyabyo kandi ari impanga koko. Kuya mbere nyakanga 2012 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma […]Irambuye
Igitaramo cyari kiswe “Hobe Rwanda” cyabereye mu cyumba cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, cyitabiriwe n’umubare muto w’abantu ari nk’uko byagiye bitangazwa n’abahanzi uko babaga bageze ku rukiniro (Stage) bari bacye beza kuko babyinanye n’abahanzi karahava. Iki gitaramo cyatangiye gitinze kubera ko abantu batinze kuza cyaje gususurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore n’itsinda ayoboye ryitwa […]Irambuye