Digiqole ad

Hissene Habre yatawe muri yombi

Police mu gihugu cya Senegal yataye muri yombi Hissene Habré wahoze ari Perezida wa Tchad ugiye kubazwa iby’ubwicanyi bukomeye bwabayeho mu gihe cy’imyaka umunani yayoboraga Tchad.

Hissene Habré
Hissene Habré

El Hadji Diouf umunyamategeko wa Habré avuga ko yavanywe mu nzu yabagamo i Dakar akajyanwa na Police ahantu hataramenyekana kuva kuri iki cyumweru.

Habré w’imyaka 70 kuva mu 2005 ntiyari yemerewe kuva i Dakar aho yahungiye kuva mu 1990 amaze kuvanwa ku butegetsi ku ngufu.

Ahakana ubwicanyi n’iyicarubozo ku bihumbi n’ibihumbi by’abo batavugaga rumwe.

Umwaka ushize urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasabye Senegal kuburanisha uyu mugabo cyangwa bukamwohereza mu yandi mahanga akaburanishirizwayo.

Gufatwa kuje nyuma y’uko mu ruzinduko rwa Perezida Obama aherutsemo muri Senegal ngo yasabye mugenzi we Macky Sall kureba uburyo uriya mugabo ashyikirizwa inkiko.

Hissène Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982 kugeza mu 1990, aha bivugwa ko yayoboye nk’umunyagitugu ndetse ashinjwa kuba hejuru y’urupfu rw’abantu barenga 40 000

Hissene yaje gufatirwa muri Senegal nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu 1990. Mu 2008 urukiko rw’I N’Djaména rwo rwamukatiye igihano cy’urupfu.

AP

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Isomo ryiza no ku bandi bazi ko hari aho bazacikira ubwicanyi bakorera abaturage babo.

  • Ariko twumva ko Obama nawe yagombaga gufatwa muri SA kubera amaraso yinzirakarengane mu bihugu by’abarabu nahandi henshi hatandukanye ndumva rero tanzaniya yakagombye kumufata akisobanura ku birego ashinjwa kereka niba ibyaha byubwicanyi bireba abanyafurika gusa

  • Yampaye inka Musinga!aho Obama ageze nuko bigenda?!Isi ntigira inyiturano koko!!

  • reka itiku obama asura abagabo babanyabwenge who know how to pronounce English very well nahose inkandagira! wowe ikomereze mumwijima wawe w’icuraburindi

    • umunyakuri uri fake cyane nimba agendera abazi pronociation aza shinge acadmy y’acyo ariko sinzi nimba aricyo kigamijwe muri uru rugendo gusa nawe niyo yakivuga ntiyageza aha clinton,

  • Gusa africa turacyafitwe pe

Comments are closed.

en_USEnglish