Digiqole ad

Maze igihe kirenga umwaka nshaka gusomana n'umukunzi wanjye ariko yaranze

Muraho bakunzi basomyi! Mfite ikibazo kimpangayikishije nagishaga inama, ndabizi ko ndanyurwa n’ibitekerezo mumpa, Maze umwaka urenga nkundanye n’umwari kandi ndamukunda peee, ariko mfite ikibazo ko muri icyo gihe cyose nashatse kumusoma ariko akaba yaranyangiye ngo ni icyaha, kandi njye mba numva mbishaka ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe nshaka kuba nabikorana n’abandi ariko nkumva nawe naba muhemukiye.

Mfite imyaka 23, nkaba nkundana n’umukobwa ndusha umwaka umwe, Njye ndamukunda byimazeyo, twaramenyanye niga imico ye mu gihe cy’umwaka nsanga ni uwo nifuzaga koko, twakundanye biruhanyije namwe murabizi gukurura umukobwa warezwe ntabwo byoroshye ariko narasenze Imana iramfasha birangira dukundanye.

Ubwo turasurana kenshi mu rugo ababyeyi bacu bishimira urukundo dukundana kuko nabo baratuzi, ubu tumaranye umwaka n’amezi ane dukundana kandi ikintu kinshimisha ni uko ntakunda gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo numva nzategereza uwo tuzabana nawe twaraganiye nsanga ni ko atekereza.

Ikibazo kinkomereye cyane rero ni uko adashobora kwemera ko dusomana, numva biri mu byazamura urukundo no kwiyumvanamo cyane mu gihe tutari twarushinga, ntitwifuza gusambana ariko kuri we ngo gusomana ni ugusambana nk’ibindi, aba ambwira ko ari icyaha kibi.

Maze igihe kirenga umwaka mbishaka yarananiye, hari n’igihe nshaka gusomana n’abandi bakobwa b’inshuti zanjye batabifata nk’icyaha ariko natekereza ko ari ibyishimo ngomba gusangira n’uwo nkunda nkisubira.

Ese ko dushobora kurushinga mu myaka iri hejuru y’itanu kandi akaba ngo aribwo yasomana mungiriye inama yihe?
Ese nkomeze nkundane nawe ariko nsomane n’abandi ko na mbere y’uko dukundana nabikoranaga n’inshuti twishimanye ubu nkaba narabiretse kubera we?
Ese gusomana ni icyaha koko nkaba nshaka kumucumuza?
Ese ko mukunda by’ukuri namureka nkiberaho nta nshuti kugira ngo njye nsomana nta mbogamizi?

Nkeneye inama n’ibitekerezo byanyu kuko mu mutima wanjye harimo intambara ikomeye.
Murakoze.

UMUSOMYI
UM– USEKE.RW

 

71 Comments

  • Yes nkumukristu gusomana biganisha kubusambanyi,uyo mukobwa ndamushigikiye nakomerezaho.

  • kubwange ndumva atagukunda n’ibase umusaba ibintu ntabigukemurire nkinshuti ubwo yaba agukunda ngendumva ntamukunzi umurimo ahubwo uzamukatire murakoze

    • uuuhhh sha wowe urumusambanyi.com

      • hoya hoya nakubaza inshuti? itagukemurira ikibazo imaze iki

  • Dorere ahubwo ishime ubonye umwana ugifite umuco, kabisa ahubwo uwo mukobwa muhe agaciro aiyubashye kdi ni byiza pe.

  • Uwo mukobwa ndamushigikiye cyane kandi nawe komeza wihangane kugeza igihe muzabana. Gusomana ni cyaha.

  • wa mwana we uri mu biki???
    Banza witabire ishuri utsinde amasomo yawe kuko nibyo wagombye guhangayikishwa nabyo.
    Akandi kantu, wasanga akemanga isuku yawe yo mu kanwa, ukaba unuka ibiyoga n’ibitabi….
    Ni byinshi ugomba kugenzura

  • umva umukobwa afite ukuri kuko gusomana bitegura imibonano mpuzabitsina byemewe kubashakanye cg abiyemeje uburaya bitegura kujya mu muriro .inama ihane yesu akumare irari nurenga kuribi urajya munzira yo kurimbuka.

  • UWO MUKOBWA YARAREZWE KOKO GUSOMANA BISHYIRA IMIBONANOMPUZABITSINA!WE NTIYIFUZA ICYO GIKORWA MBERE Y’IGIHE!NIBA WUMVA ARICYO CYAGUTUNGA SHAKA UNDI UKENEYE IYO MIKINO UMUREKE AZABIKORA IGIHE NIKIGERA(mbese najya kurongorwa!) UNYUMVE NEZA SIMUKUVANYEHO GUSOMANA SI UMUTI W’URUKUNDO.

  • ubundi hari umunezero abantu bashakisha ariko utari umunezero nyakuri. Gusomana birimo iki cyabangamira urukundo mu gihe bidakozwe? Uwo mukobwa ariyubaha kuko n’ubwo uvuga ko mukundana cyane ntibivuga ko muzabana, ikindi kandi niba unanijwe n’uko atagusoma, mumaze kubana icyo wita urukundo wasanga ntarwo wari ufite ahubwo byari agahararo.

  • muvandi umukobwa ntagukunda pe gusomana se.sibisanzwe.kutagushimisha kdi ubishaka nukwata gukunda sha.gerageza pe

    • Nugashuke umuntu satani!!! ninde wakubwiye ko urukundo rurimo ibyaha nk’ibyo byo gusomana bishyira gusambana imana ibikunda. ahubwo mumbwirire uti numushuka ukamusoma uzahite umenya ko umubuze.

  • Ntago umukunda ahubwo umufitiye irari wa gisambo vaho!!
    Ntanisoni uragira ngo uwo mukobwa akwiteze ko wumva se umushima ko afite imico myiza ikindi niki ushaka wakihanganye akazakubera umugore??

  • Yewe nanjye vuba aha nibwo numvise ko gusomana ari icyaha. Ubundi numvaga gusomana nta kindi upanga gukora ntacyo bitwaye kuko ndi umurokore ntashobora gusambana, (jyenkurusha imyaka). Ariko hari umuhungu waje ino muri vacance kuko aba hanze, maze turasomana, ariko namaze kubikora ngira umutima uncira urubanza, kuburyo nashatse pasteur ndabimwaturira. ubu numva uwo muhungu naramwanze cyane. Rero uwo mukobwa mureke ntumugushe kuko ni icyaha pe, kandi ntiwibaze ko gusomana bizatuma mwiyumvanamo, ahubwo wabona bibaye intandaro yo kutumvikana. Ni icyaha rero, nubikora uzamenyeko ukoze icyaha.

    • Gusomana ni icyaha byanditse he?
      Musore we nkuko wavuze hano ntushobora kuhabonera igisubizo kikunyuze, gusa wowe koresha umutimanama wawe.
      Kuba ujya wumva wamusoma ni ibisanzwe buriya nawe abashije gusohora uburyo akwiyumvira wasanga mu bihuje, gusa yenda akaba akurusha uburyo abyitwaramo (gérer la situation.

      Mukomeze mwikundanire rero ibindi bizikora isaha nigera.

    • Twakipangiye se ko nshaka umuntu uri serious nkawe this my emai please:[email protected]

  • Yewe nange mfite inshuti inywa Itabi kandi sindinywa Mbahanze ubundashaka indi shuti ubishaka yanyoherereza e-mail ye ndumugore mwiza shaka umugabo mwiza wurukundo .

    • Dear Keza, simba hanze mba irwanda ariko nukuri nkeneye umugore ufite urukundo numutima mwiza niba rero ukomeje ngiyi email yanjye [email protected], wazanyandikira maze tukaganira tukibwirana maze twahuza indangagaciro tugatera indi ntambwe.

      urakoze gire ibihe byiza

  • Keza nanjye mba hanze sinywa itabi kandi sinigeze ndinywa ngwino tubyumve kimwe rero!

    • E-mail Yawe se ? Hanyuma nzakwandikira.

      • Ariko ubu mwiyemeje gushakira abagabo kuri computer? Ubu se nimuhemukirana muzajya mujya kubwira computer ngo umugore wampaye cyangwa umugabo wampaye twananiranywe none tugire inama? Hashaka Imana bavandimwe muve mu mikino, senga Imana itanga umugore mwiza cyangwa umugabo

    • Keza,email wayibonye?nizere ko uri serious ntamikino;[email protected].

  • Bakunzi b’uru rubuga nimumfashe nanjye.Mfite imyaka 37,mfite abana ariko nta mugabo ngira twaratanye hashize imyaka6.Kuva twatana sinongeye gukunda kubera ibikomere yanteye.Hashize amezi 4 menyanye n’umusore wo mu kigero cy’imyaka 27 mbona ankunda pe,ariko nkagerageza kumwiyima kuko muruta cyane,ubu umwana yataye umutwe!Mwemerere dukundane cg muhakanire rwose nemere ababare?mfite ubwoba ko turyamanye yaryoherwa bikazamubana ibibazo by’isobe!Murakoze.

    • Haaaa niba uzi kuroshya wazamutwara ugatuma adashinga urwe kandi akiri muto.hubwo mbwira tubyumve kimwe urandusha umwaka 1 sindashaka ariko bitanturutseho umukobwa yarampemukiye.

    • ah bon !!wowe nta nubwo utinya icyaha,utinya kuryoha?waryoha utaryoha gusambana ni icyaha,imibiri yacu ni insengero zumwuka uri muri twe.

    • Nonese niba umukuna wamwimpa ibyiza?

  • Urebe neza niba ntabandi yaba asoma cyangwa bakundana kukurusha icyo gihe haba hari ikibazo; Niba ntabo muri kumwe. Ikindi kandi nawe urebe niba ufite isuku kandi niba udacyeye nange ntabyo nakora ikindi sinzi ubwoko bwo gusomana uvuga niba ari ibyo bita bizu cg ari ibindi?

  • jyenda muzahura ugarutse

  • Niko wa mwana we w’imyaka 23 gusomana byonyine nibyo biguhangayikishije?Niba umukunda by’ukuri tegereza muzabane.Niba bikunaniye usome igitabo cyangwa usome byeri.Reka gushyuhaguza.

    • umugiriye inama nziza kbsa baranacyari bato nibakundane nkabana b’Imana.

  • @Kankazi,uwo mwana niba ubona agukunda nawe rumusesekazeho mwikundanire.Nigeze kwigishwa n’umwalimukazi warongowe n’umuhungu yigishije muri primaire,donc maîtresse yamurushaga 10ans.

    • Reka nkubaze,urukundo ukunda uwo mwana w’umukobwa ni uruhe? Gusomana niwo muti w’urukundo rwawe? Tegereza inkono ihira igihe wishyuhaguza! maze igihe nikigera ujye umusoma uko ushaka,igihe umwifurije, mwishimane uko mubyumva,wimushora mubusambanyi kuko gusomana kubwanjye mbifata nk’ubusambanyi!

      • gusomana cyangwa kutabikora si ikibazo? niba umukunda koko wabyihanganira. ikibazo n’uko yaba akwiyima kandi akabikora n’abandi. uzagenzure neza kuko hari igihe azifuza kukwiyegereza ashaka kuguhemukira gusa.

  • Reka nkubaze,urukundo ukunda uwo mwana w’umukobwa ni uruhe? Gusomana niwo muti w’urukundo rwawe? Tegereza inkono ihira igihe wishyuhaguza! maze igihe nikigera ujye umusoma uko ushaka,igihe umwifurije, mwishimane uko mubyumva,wimushora mubusambanyi kuko gusomana kubwanjye mbifata nk’ubusambanyi!

  • Gusa abakobwa bubu ni indyarya, baba bagira ngo berekane ko batagira ingeso mbi, ariko nanone hari igihe yaba ari umurokore wacyane dore ko buri kantu kose bavuga ko ari icyaha bushye bose ari intungane cg se niba gusomana ari cyo cyaha cyonyine kibaho, ikindi kandi hari igihe yaba afite abo yiyumvamo kukurusha akaba aribo yiha gusa mu kwishimisha wowe ugasigara uri gutendekwa gusa. Ikindi ni uko abakobwa bubu bagerageza kwiyerekana neza kuwo bita cheri cg bateganya kuzabana, ariko afite undi bafatanya kwishimisha, kuko burya ntawugira umubiri udakenera kwishimisha kandi nkabo nibo babi (ngo gusomana ni icyaha, umwanzuro ni uko wakwishimisha n’abandi kuko nta mpamvu yo kwizera nkabo, gusa ugomba kubikora wirinze ikibazo wakuramo nk’indwara z’iki gihe. Murakoze byari ibyo

  • kubwange ndumva atagukunda n’ibase umusaba ibintu ntabigukemurire nkinshuti ubwo yaba agukunda ngendumva ntamukunzi umurimo ahubwo uzamukatire murakoze

  • Keza we reka njye nkwihere e-mail kuko uriya ndabona yatinze kuyiguha!! [email protected] kdi ndi sérieux

  • Sha rwose, gusomana ni icyaha kuko bishya biganisha ku busambanyi.
    None rero njye mbona ibyiza ari ukwirinda, umufaransa yaravuze ngo ça commence par un bisous, ça termine par un bébé. Rwose ihangane ni satani uguteza ayo marari, kandi inzira y’ijuru ifunganye iragoye. Niba umukunda byihanganire, ufate umunsi umwe wo kwiyiriza, wirukane uwo mudayimoni w’irari kandi Imana izakuneshereza.

  • Nikose musore urumva ahubwo daimond w’amarari atarakwigaruriye? ahubwo reba umuntu w’Imana umwaturire ayo mabi, naho ubundi nukomeza kwigira gutyo IMANA izamukwambura imuhe uyubaha usigare urebera mu madirishya! bless u!

  • Umusomyi,mpa aka No kawe niba uri serious.

    • 0786384777

  • birashoboka o ariko bizi gusa wakurikirana ukmenya niba ntahandi abikora wasanga ntaho ukamwakira gutyo umwaka umaze n’indi izashira

  • tubwire niba uri umukiristu turagusubiza

  • Sha ubwo urahaze kuko ushonje ntabwo wabijyamo.

  • kunda umwana nuwo ahubwo reka ibyo irari nokugusoma azagusoma yitonze, hamahamwe wumve uburyohe bw’urukundosha!

  • wangu byirinde kuko niyo nzira yakuganisha kubusambanyi, ariko nawe uncunge urebe ko atarimo kugutekinica.

  • sha ubonye umunyarwandakazi w’ukuri none nawe ngo umureke! have ntubikore ahubwo komeza uwo mwari warezwe niba iminsi itazamuhindura! Uwiteka Imana Imugukomereze!
    cyangwa niba bikunaniye umumpe nigeragereze!
    GUSOMANA NI BIBIKUKO BITEGURIRA IGIKORWA CY’IMIBONANO MPUZABITSINA KDI NTIMUYEMEREWE.
    MURAKOZE!UWITEKA ABARINDE!

  • wa musore we ba umukristo utarajya mukaga.uwo mukobwa aritonda ntakunda iraha.none se ubwo ntabindi mwafatiye umwanzuro byinshi?icyo kirakunaniye?kandi wumva ari ibyiza ashaka.gusomana bireke hari igihe cyabyo.

  • sha imboga zibona abana ubonye umukobwa w’umutima nawe ngo umureke utamusomye se waba iki?

  • ndifuza umukunzi mfite 25years umusilam kazi tungana cyagwa nduta tukaza rushingana ndangije kwiga ubu U.L.K MFITE AKAZI NDI receptioniste thank u.

  • Jyewe ndumva iryo ari irari kandi ubundi nzi ko ibyo byo gusomana akenshi bijyana ku marari y’ubusambanyi. Ikindi ndumva aribyo ushaka kwita umusingi w’urukundo ibyo ntaho mbizi gusa biraterwa nicyo wita urukundo? None se ko wavuze ko ashobora kuba ari umwana warezwe nkaba numva ko icyo washaka cyose yakiguha ngo atakubabaza, uragirango akore ibyo atemera ngo akunde agushimishe? ikindi ejo nunamusaba ko mwaryamana nabwo ngo agombe abikore kugirango wishime: erererere urwo rukundo ra!!!!!!!!!!!!!! Umare rero kumwandarika nurangiza ngo siwowe wenyine yabikoreye! Ndi uwo mukobwa naguma ku gitekerezo mfite mpfa kuba nubashye Imana, Ababyeyi bantoje umuco kandi nawe nkakubaha nk’umuntu dukundana ariko utanshoye mungeso zawe mbi. Ahubwo nakugira inama yo kwisubiraho ugashaka umuti wako kageso di!!!

  • umva wa musore we, nsomyeinama bakugiriye numva nakongeraho izanjye nkurikije ibyo nzi. Gusambana ni icyaha gitandukanye n’ibindi byaha nko guhemuka , kwiba … kuko byo byoroha kwihanwa, nakwibye 1000 000, byanyorohera kuzaza kugusaba imbabazi ndetse nkanakubwira ko ubu ntaho nayabona yo kukwishyura, wambabarira cyangwa ukantuka ariko njye nkaba nikiranuye numutima wanjye.ingaruka zo gusambana kandi si zimwe ku mukobwa n’umuhungu, abakobwa uretse kumva ko bakosheje iyo ari abagifite umutimanama nk’uwo wawe, bagira remords idashobora gushira kabone nubwo yaba ari wowe wamudevierge ukazanamutunga, ahora yicuza impamvu atategereje urya munsi yari yariyemeje.Gusambana bikonecta nkuko flash disk ishyira virus muri machine na machine igatanga virus kuri flash. mu mvuga yaho indaya zituye usanga bo babyita imikasiro, imikoshi …kubandi babyita imivumo ariko nibyo kuko udukingirizo tutaraza ziriya spermes uversa mu mugore ni ubuzima=amaraso=ubugingo uba utanze.Mo bwa kimwuka rero ntibirangirira aho, uba utanze byinshi. ni nkuko abantu bajya mu bapfumu bakabasaba imbuto(amacandwe) bakabitanga baba bumva birangiriye aho, oya satani aguhenda ubwenge ukumva ni acte iri simple,ariko sibyo umupfumu se ko adafata ako kababi ngo akabobezeho amazi asanzwe? akarindira amacandwe yawe!no gusomana muhererekana ayo macandwe=bwa buzima bwa buginge aricyo cyatumye Paul muri Bibilia avuga ngo gushyingirwa kubahwe na bose ni uko iyo umuntu abonye marriage iri benie bya bindi by’imikoshi ntibimujyaho.komeza wubahe icyifuzo cy’umukunzi wawe uzabona umugisha kuko uretse ko uzagira umugore ukubaha kuko azaba ari wowe azi gusa, wamubihiriza, wamuryohereza nta comparaison azakora iwawe nta mupfubuzi uzahagera kandi uzaba ufite byose utunze umukobwa uzagufasha inzira igana Imana kandi no mu buzima busanzwe bene uwo aba azi gufata ibyemezo nyabyo. bonne chance Rendez vous ni mw’ijuru kuko nziko bene uwo mukobwa yaguha urugo rwegera ijuru

    • Abantu nkawe nibo bakwiye gutanga inama!Ikindi ni uko Imana yabanje gushyingira Adam na Eva ibaha umugisha ibona kubaha uburenganzira bwo guhuza ibitsina ibabwira ngo ngaho nimwororoke mwuzure isi, naho iby’ubu byapfiriye mu kwica gahunda Imana yashyizeho bisambanira uko bashatse mbere yo gushyingirwa barangiza bakaza kubeshya abayobozi b’amadini yabo ngo nibabasabire umugisha, biyambitse amavara ngo ni za bakobwa kandi ari abagore!Muri ibyo nta mugisha urimo kuko wabeshya abantu ntiwabeshya Iyo mu Ijuru!Niba ushaka umugisha tegereza ugendere muri gahunda ya Nyirimigisha si non witegure inkurikizi z’ibyo wihitiyemo!God bless you!

  • mureke uzaze nkwihere ikibz kinini
    uwo ntabwo azi akamaro kumukunzi, ari kugupfobya

  • Uyu mukobwa ni muzima naho umuhungu ni indaya!gusomana byabashora mucyaho kuko no na nyuma yo gusomana umuhungu nazanyurwa azifuza no gukora imibonano mpuza bitsina.Uyu mukobwa nta mukunzi afite ahubwo akundana n’umushukanyi ariko nakomeze asenge Imana imuhe imbaraga zo gukomeza gutsinda satani iri muri uyu muhungu.

  • We never know my frends

  • muraho neza!inama nakugira ndumva uwo mukobwa harikintu arikukunengaho ushobora kuba unuka mukanwa akaba ariyo ntandaro yokubyanga cg ujya kumureba nta nagasuplayer kaguhumuraho cg se akaba atanagukunda kuko kiss irimubintu byambere bituma urukundo rukura!
    nanone umukobwa utagukunda ibintu byose arabifunga ,ukabura ahowamuhera!!!mukazajya muhura musohokana cg umucyemurira utubazo yifitiye!

  • Njyewe rwose nshyigikiye uwo mukobwa 100%, mbese ko akubwirako ari icyaha wowe iyo Mana uvuga wasenze ikakwemererako mukundana ni mana ki yemera ibyaha?Gusomana n’umugore utari uwawe ni icyaha cy’irari ry’ubusambanyi ukwiye kwihana umvako wumva wabikorera n’abandi!Niba rero uri umuntu muzima utekereza kuzaba umugabo uzubaka urugo rwe reka kwirirwa ubunza iminwa ngo urasomana ubyihane wihane n’andi marari n’ibyaha otherwise urashaka gutesha umwana w’abandi agaciro wamara kumugira umugore imburagihe ukamuta mu marira!Nutangira kumumenyereza ibyo kugusoma bizangirira mu kumusambanya no kumutesha gahunda yifitiye yo kuzapfundurira agaseke uwo Imana izaba yaramuteguriye ngo amubere umutware nawe amubere umufasha na nyina w’abana be!Niba rero ugamije ubushurashuzi muveho ujye mu migina cyangwa ushake abakobwa b’ibirara humura sicyo cyabuze muri uru Rwanda!Kwubaha Imana niryo shingiro ry’ubwenge, amahoro yo mu mutima ndetse no kugira ejo hazaza heza!

  • Reka mabeshu ni indyarya

  • hey,,kwirinda biruta kwivuza.

  • Wowe witwa KANKAZI nyandikira kuri [email protected] mbonye tungana kandi twaragize ibibazo bimwe twipangire, hari Imana yaduhuza tukibanira.Njye mfite umwana

  • REKAREKA UWO NTAMUKUNZI URIMO MURIKIGIHE NAGUKEMURIRE IBYO USHAKA KUKO ISIN YATEYE IMBERE NTITUKIRI MURI BYABIHE BYAKERA WANGU. NATAKAGUHA UZAMUKATIRE KUKO HARI BENSHI BAGUKENEYE

  • umva nshuti njye nakwikundiye ahubwo nyoherereza aka number kawe njye nkwihera ikibizu nibindi byose mbiguhe

  • Now, inama imwe nakugira ni uko utakwihutisha ibintu nshuti, byaba byiza ubanjye kuganiza umukobwa ku byerekeye imyumvire yawe ku gusomana niba utabibonamo icyaha, ganira nawe. deja kuba ufite tentation yo gusoma inshuti zawe,sinibwira ko uzamara undi mwaka ucyihanganye. icyica ama relation yiki gihe ni uko nta communication ihagije iri hagati yabakundana. iyo ushimye umuntu, umukundira icyo aricyo(sa vraie personalite) imitekerereze, nimyumvire ye, kuba kuri we yumva atari tayari yo gusomana kuki utamwihanganira? nikindi nkubu aramutse abyemeye ko musomana, ntibizarenga inshuro enye ubundi mugwe mucyaha mwembi mudashaka.

  • wamaye nomber zuwomwanasha

  • Eretse nitabi n’ inzoga sinyinkwa

  • umva musore take it easy iyo ni Satan irikukoshya icyo nakubwira nuko nange mfite nkuwo turakundana kd narabyakiriye ntacyo bintwaye reka uwomwari wimugusha igihe nikigera azagusoma nkuko ubyifuza abo bantu bigushuka ngo ubure ubwenge inkono ihira igihe!!

  • uzihangane

  • Muraho neza bavandimwe? nejejwe no kubandikira nsaba umuntu wese wagize ikibazo cyokuba yaravukanye ubwandu cg yarisanze yaranduye HIV ko murwego rwo gufashanya no kudaheranwa n’ agahida duharanira ejo hazaza heza byaba byiza dukoze groupe ya WATSAPP tukajya duhumurizanya.niba wumva bitakubangamiye unyohereze nimero(phone number) yawe kuri email: http://[email protected] cg uyinyoherereze ukoresheje message kuri 0722770981 utibagiwe izina ryawe.Please biri serieux niba ukina ubireke kuko dukeneye ibitekerezo bizima kandi byubaka.Murakoze mugire ibihe byiza kandi Uhoraho abarinde.

  • Nitwa Frank.nejejwe nukumenyesha umuntu wese uziko yiyubashye mumutwe(uri serious) wumva yaza muri groupe yacu ko ahawe karibu.
    INTEGO ZA GROUPE YACU:
    1.Kumenyana
    2.Kurangirana akazi
    3.Gufashanya mubuzima busanzwe
    4.Guhuza no gushyigikira inshuti zifite gahunda yo kubana
    5.kuba ufiite igitekerezo gifitiye groupe umumaro……
    NB:1.Group yacu ishingiye kubumuntu gusa.ntireba isura,akarere,idini cg ubwoko.
    2.Twakira buriwese uri seriye yaba akuze cyane cg ari muto cyane.
    3.Twakira ufite akazi n’utagafite
    4.iyo tubonye utuvangira utari mumurongo umwe natwe turagusezerera
    5.Tureba ibitekerezo byubaka gusa
    Niba wumva gahunda zacu zikunyuze uhawe ikaze.Dufatanyije nawe tuzagera kuri byinshi.
    Duhe umwirondoro wawe kuri 0726834602/0788648716.Tigo niyo iri kuri Watsapp.mtn wayikoresha wohereza message.Thanks so much you are welcome.

Comments are closed.

en_USEnglish