Digiqole ad

“Danny Nanone, ubu iyo numvise iri zina mererwa nabi”

Twahirwa Theo uzwi nka Dj Theo ni Manager w’inzu itunganya muzika izwi nka  “Bridge Records” avuga ko yababajwe n’ukuntu Danny Nanone akomeje guterera agati mu ryinyo ku kibazo bagiranye kuburyo ngo bigeze n’aho yumva iri zina akaremba.

Aba bombi ubu ntibacana uwaka
Aba bombi ubu ntibacana uwaka

Theo avuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Kina Music, Danny Nanone ngo yaje amusaba ko bakorana, ariko ngo ubu  no kumva umuntu uvuze uyu musore ngo bimugwa nabi biturutse ku kuba atarubahirije amasezerano bagiranye

Agira ati “Kwari ukumukorera ibikorwa byose ndetse no kubimenyekanisha maze amafaranga avuyemo tukagira ijanisha tubonaho ariko ntibyari bishingiye kuri Primus Guma Guma Super Star cyane ko yaje kutubwira ngo dukorane ataramenya ko azajya muri iri rushanwa. ”

Akomeza avuga ko igikuru Danny yangije ari ubunyangamugayo yamubonagamo, ikindi ari uko nk’umuntu ukora umuziki nk’ubushabitsi (business) yabahombeje kuko hari ubushobozi bari bamutanzeho atagaruje.

Theo kandi atangaza ko kugeza n’ubu ataramenya icyo yakora hagati yo kumujyana mu butabera cyangwa ku mwihorera ngo kuko ntibaricarana ngo amenye icyateye icyo we yita ubuhemu nk’ubwo.

Mu kiganiro Umuseke twagiranye na Danny Nanone yadutangarije ko amasezerano koko yari ahari, ati “Mu by’ukuri amasezerano yari ayo gukorera ibikorwa byanjye muri Bridge records ku buntu maze bakanabimenyekanisha ariko mu bikorwa bicye nahakoreye ntakigeze gikorwa ngo bimenyekane.”

Akomeza avuga ko mu masezerano yagiranye nabo harimo ko aramutse asheshwe hakwishyurwa ibikorwa yahakoreye bikaba, bigizwe n’indirimbo imwe y’amajwi n’iy’amashusho yahakoreye.

Abajiwe niba koko niba iyo amasezerano yubahirizwa bari kugabana amafaranga yo muri PGSS, Danny yagize ko amasezerano yarebaga amafaranga yinjiye yose ariko yagombaga kuyasesa kuko ibikorwa bye bitamenyekanishijwe nk’uko bikubiye mu masezerano no kuba Studio itari ifite umutunganya indirimbo (producer) kandi ngo Theo siwe wari kumukorera indirimbo.

Mu gihe Theo avuga ko Danny ataraza ngo babiganireho, Danny we avuga ko icyo azakora ari ukwishyura ibikorwa byose yakoreye muri Bridge Records kandi ngo azabikora vuba bidatinze.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Danny, uzayabahe bareke kukumena amatwi kuki uri nanone.kdi courageux!!

  • kula kulipa

  • nanone niyishyure kuko ari kwisebya tuzamwanga ariwe ubyiteye

  • umutindi umuvura amaso akayagukanurira .impamvu umuziki wacu utazatera imbere ni ubuhemu nkubwo kandi ingirwa ba star bo mu rwanda iyo zisohoye akaririmbo kamwe kagaca kuri radio 2 cg 3 bucya zambaye ibigofero zikanambarira ipantaro mu mavi zumva ko zagezeyo nyamara urugendo aba ari rurerure

  • reka danny sha theo,nziko nubundi azagukenera kuko pggs itazahoraho kd nubundi icyatumye aza kukureba nicyo cyizanamugarura muribridge lecords.kd turakwifuriza gukomeza ujya mbere na bridge.

  • None se murabona uyu Mujama atarashiriwe!!Amafaranga yamushizeho!!!

  • haha erega nawe si watanga miliyoni ebyiri ku ndirimbo imwe NA ka video kamwe nta na promo bagushakiye

Comments are closed.

en_USEnglish