Digiqole ad

Umuriro uraka hagati ya KINA Music n’abaDJ 15 bo mu Rwanda

Nyuma y’aho umuyobozi wa KINA Music ariwe Clement Ishimwe atangaje ko indirimbo “Kanda amazi” yagize umusaruro ushimishije n’ubwo abaDJ nta ruhare runini babigizemo, byatumye abaDJ bishyira hamwe bafata umwanzuro wo guhagarika indirimbo iyo ariyo yose yakorewe muri Kina Music ndetse n’iziri muri studio zitarasohoka ko ntayo bashaka ko yabageraho.

Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music ari muri Sunday Night
Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music ari muri Sunday Night

Ibi bibaye nyuma y’aho indirimbo “Kanda amazi” bivugwa yasohotse mu buryo butumvikanyweho hagati ya ba nyirayo na Kina Music yayikoze, dore ko ngo yari yakoze ari nk’indirimbo isubiwemo (Remix) y’indirimbo “Imitobe” yanditswe n’umuproducer witwa Mariva ariko ikaza kuririmbwa n’itsinda rya “Two 4real” ariko baza kwemerera Kina Music ko yayisubiramo ariko ikazasohoka nyuma Imitobe hari aho imaze kugera, ibi rero Kina Music ntiyaje kubyubahiriza yayisohoye n’Imitobe itarasohoka bikurura ipaka nyinshi cyane hagati ya Kina Music na ba nyirayo.

Kuko umwe mu bagize Two 4real witwa Pius ari umuDJ yaje gusaba bagenzi be ko batacuranga iyi ndirimbo aho bakurangira mu nzu z’utubyiniro, ndetse benshi barabyemera.

Ikiganiro cy’imyidagaduro mu cyabaye ku cyumweru kibanziriza iki dusoje tariki 23 Kamena, cyatumiye DJ Bissosso asobanura impamvu bahagaritse iyo ndirimbo ko ari ukurengera uburenganzira bwa mugenzi wabo wahugujwe indirimbo na Ishimwe abajijwe uko yakiriye uwo mwanzuro avuga n’ubwo abaDJ bafashe uwo mwanzuro utari mwiza ariko we ubwe yishimira umusaruro iyi ndirimbo imaze kugeraho.

Ibi rero ngo byababaje Bissosso cyane bari banari kumwe muri icyo kiganiro kuko ngo ari ukubasuzugura ndetse ngo kugaragasza ko ntacyo bamaze, ndetse ngo ni ukubapfobya, atumanaho n’abaDJ bagenzibe bafata umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo zose zakorewe muri Kina Music.

Bissosso ati “Mu gihe Clement aticaye ngo yumve ikosa yakoze ryo gusuzugura mugenzi wacu Pius, yarangiza akanatangaza amagambo nk’ariya nta ndirimbo n’imwe izigera ikinwa n’umu DJ ituruka muri KINA Music,  kugeza ubu birareba indirimbo yose yigeze ikorerwa muri Kina n’indi yose izahakorerwa.”

Abajijwe niba hari uburyo abaDJ na Kina Music bakwiyunga, Bissosso yavuze ko yavuze ko byakunda ari uko Ishimwe agiye aho yavugiye ayo magambo (Sunday Night) agasaba imbabazi abaDJ bose kuko ngo yatesheje agaciro akazi kabo muri rusange.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Clement yagize ati: “Icyemezo cyafashwe n’aba Djs nacyumvise, ariko sinjye njyenyine ubarizwa muri KINA Music ubwo turaza kwicara tuganire ku kintu cyakorwa, ubwo nyuma y’aho nibwo mfite icyo natangaza kuri icyo cyemezo”.

Bissosso ari mu kiganiro Sunday Night
Bissosso ari mu kiganiro Sunday Night

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • clement nace bugufi asabe imbabazi kumvira biruta igitambo

    • ubwumvikane nibwo bwa ngombwa ubundi akazi kagakomeza nk’uko bisanzwe.Clement turamwemera cyane

  • Bisoso ajyane ayo macakubiri iwabo i BURUNDI ahubwo bamwake VISA y ‘U Rwanda asubire iwabo aho guteza umwuka mubi mugihugu. ubwo bugambane nibwo twarwanyije kuva kera. ubwo se azi icyo abandi ba DJ batekereza? kuki ashaka kubashyiramo ingengabitekerezo ye? yaretse bakifatira umwanzuro aho gu sensibilisant urwango mubandi!!!!!!!!!!!

    • ibyo uvuga ni ukuri. iyo groupe runaka imwe yatangiye kwangana n’iyindi groupe runaka niho hava amakimbirane y’igihe kirerkire. hakaba havamo n’amacakubiri ashingiye kubindi bitari ibyo bapfuye bwa mbere.

    • Wowe banza wumve ikibazo reka amacakubiri ahubwo. Nonese iyo batavugira Pius we yarikuvugirwa nade?? Ikibazo kirahari kandi ni Clement wagikuruye nakirangize kuko Pius nawe yarakeneye Hit ariko byaranze kuko indirimbo yari kubirangiza barayimutwaye

      Ahubwo Bissosso ni umugabo

  • Bisoso afite ingengabitekerezo. Na jonoside ni uko yabaye amacakubiri atangirira ahantu hato cyane ejo agakura. Bababupite intahe mu gahanga ba Bisoso, ntidukeneye abantu nk’abo badusubiza aho twavuye

    • intahe ni iki? niba ari ikintu kibi nawe uri mubi?

  • DJ bisoso se ni igiki cyabuza indirimbo gukinwa mutubyiniro??!!! Utwo tubyiniro se afutemo tungahe? ni utwe cg harimo utwaa se tungahe??? Umuswa w’ingebitekerezo gusa!!! natwe ntituzatugarukamo maze tuzarebe aho uza DJA!!! WA MUSWA WE!!!!!

    • Ahubwo njye ndumva “BISSOSSO” agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera agasobanura impamvu yigira umucamanza afatira abandi ibihano! Niba Clement yarabasuzuye nibamurege kubabishinzwe aho gukwirakwiza INZANGANO gusa! KINA, feel free! ingoma zawe ziriranga nta banga ahubwo nibakurabire!!!!!!!!

  • toka we coment inyonga shahu

  • Ibyo bintu DJ Bisoso yavuze ko numva ari amafuti gusa. ngo kumvikana na ba DJ bose kudakina indirimbo za Kina. Aba DJ babyemeye baba batagira ubwenge. Natwe twabasuzugurira icyo.

Comments are closed.

en_USEnglish