Igitaramo cyari kiswe “Hobe Rwanda” cyabereye mu cyumba cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, cyitabiriwe n’umubare muto w’abantu ari nk’uko byagiye bitangazwa n’abahanzi uko babaga bageze ku rukiniro (Stage) bari bacye beza kuko babyinanye n’abahanzi karahava.
Iki gitaramo cyatangiye gitinze kubera ko abantu batinze kuza cyaje gususurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore n’itsinda ayoboye ryitwa Gakondo Group, Samputu, Mariya Yohana, Mani Martin n’abandi.
Umusaza w’inzobere mu by’umuco bakunze Rugano, ubwo yari afashe ijambo yashimiye abateguye igitaramo avuga ko ari buryo bwiza bwo kugaragaza ibiranga Abanyarwanda, ariwo muco wabo.
Imwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye iki gitaramo kititabirwa cyane, n’uko no kuri Stade Amahoro naho hari igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kandi kwinjira ari ubuntu.