Digiqole ad

Yabujijwe kubaza ikibazo cye Perezida Kagame, none ajyanye Akarere mu nkiko

Munyaneza Melard umuturage wo mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana uvuga ko yambuwe isambu ye n’akarere atuyemo, nyuma y’uko asabye kurenganurwa ntabikorerwe yiyemeje kujyana Akarere mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Melard Munyaneza n'umuzingo w'amabaruwa, yiteguye kujyana akarere mu manza.
Melard Munyaneza n’umuzingo w’amabaruwa, yiteguye kujyana akarere mu manza.

Uyu muturage avuga ko ikibazo cye cyatangiye mu mwaka w’2005, ubwo akari akarere ka Kabagali kafashe ku ngufu isambu y’umuryango ya hegitari imwe n’igice iri ahitwa ku Buhanda kagatema ishyamba ryari riyirimo maze kakahashyira isoko ry’amatungo.

Umuryango wa Melard warahagurutse ubaza iki kibazo cyo kunyagwa isambu nta bwumvikane bubayeho maze ubuyobozi bw’akarere bubwira Munyaneza Melard ko areka akazumvikana nabwo kuko igikorwa cyari cyashyizwe mu isambu ari icy’iterambere, akarere kamwizeza ko kagiye gushaka uburyo kamwishyura isambu kakoresheje.

Mu ibaruwa UM– USEKE ufitiye kopi yo kuwa 10 Ugushyingo 2006 Melard yandikiye abayobozi ku rwego rw’akarere  icyo gihe akagezaho ibyo bamusabye kugaragaza byari mu isambu. Yishyuje  ishyamba n’ubwatsi bwari mu isambu batwaye ariko ubuyobozi bw’akarere ntibwamusubiza.

Ati:“Nakomeje kujya kenshi kubureba ariko nta gisubizo gifatika ubuyobozi bwampaye hejuru yo gutwara ku ngufu isambu n’ibiyirimo byose, yaririmo ishyamba ryiza n’ubwatsi bw’amatungo”.

 

Yangiwe gushyikiriza Perezida Kagame ikibazo cye.

Nyuma yuko akahoze mu Kabagali habaye igice cy’akarere ka Ruhango, mu kwezi kwa Gashyantare 2009 ubwo Umukuru w’igihugu yasuraga Akarere ka Ruhango, Munyaneza Melard yavuye i Bweramana ajya kwakira Perezida Kagame ngo abonereho kumugezaho ikibazo cye cyari cyaraburiwe umuti mu myaka itatu yari ishize.

Igihe cyo kubaza Perezida Kagame ibibazo kigeze, Munyaneza Melard yabwiye UM– USEKE ko yahagurutse ajya ku murongo ari uwa kane.

Ati:”nari ku murongo ngiye kubaza ikibazo n’akarengane nahuye nako ariko ubwo bamwe mu bayobozi bacu babonaga ndi hafi kugerwaho ngo mbaze, baje ikubagahu, baramfata baranyongorera cyane bati Melard ihangane, wibaza ikibazo cyawe kirumvikana, tugiye kugikemura vuba bitarenze iki cyumweru kandi bizagenda neza rwose humura, nanga kubasuzugura no kwiteranya nabo kandi nemera ijambo ry’abo nk’abagabo, mva mu murongo.”

Kuri we ngo ntabwo wavana ikintu ku gaciro ka miliyoni 100 ngo zihinduke ebyiri gusa
Kuri we ngo ntabwo wavana ikintu ku gaciro ka miliyoni 100 ngo zihinduke ebyiri gusa

Nta cyumweru cyashize ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwohereza Komisiyo y’ubutaka iza guha agaciro ishyamba ryatemwe ryari ririmo maze muri raporo iyo komosiyo isanga ishyamba ryari rifite agaciro ka miliyoni ijana z’amafranga y’u Rwanda.

Munyaneza Melard yemeza ko raporo ya Komisiyo y’Akarere y’ubutaka ayemera ariko ababazwa n’uko akarere katayihaye agaciro.

Ati :”Nyuma y’uko Akarere kabonye raporo kahawe igaragaza amafranga menshi, karayisenye maze kazana indi komisiyo nshya igomba kukarengera, ngo isumiremo ibare”.

Nyuma yo gutesha raporo ya mbere agaciro nibwo akarere kandikiye Melard Munyaneza ibaruwa nimero 1563/0206/DR/06 yo kuwa 27/10/2011 imumenyesha agaciro gashya k’isambu gahwanye na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana acyenda mirongo ine na bitatu n’amafranga Magana atatu na cumi (2,945,310Frw)

Nyuma yuko Melard abonye iyi baruwa yandikiye Akarere akamenyesha ko iki giciro atakemeye na gato abimenyesha inzego zirimo n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Kuwa 24/09/2012 Umuyobozi w’Intara yamwandikiye amugira inama ko agomba kwemera amafranga akarere kamugeneye nkuko ibaruwa ibivuga.

Medard ati “ Ntabwo agaciro k’isambu, ishyamba n’ubwatsi kava kuri miliyoni ijana ngo kagere kuri miliyoni ebyiri! Ibyo rwose urumva bishoboka?”


Melard yiteguye urubanza yashoyemo akarere.

Melard Munyaneza yifashishije impuguke mu kubara agaciro k’ubutaka agirango ishyire ku mugaragaro agaciro nyakuri k’isambu yambuwe n’Akarere, nibwo muri raporo yagaragajwe n’iyi mpuguke yasanze isambu n’ibyari biyirimo byose hamwe bihwanye na Miliyoni ijana na cumi nimwe n’ibihumbi Magana atanu na mirongo itandatu na birindwi n’amafranga Magana abiri (111,567,200).

Tariki ya 11/07/2013 nibwo Melard Munyaneza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bazaboneka imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, urukiko Melard avuga ko yizeye ko ubutabera ku kibazo cye.

Ati: “nizeye bidasubirwaho ko iki kibazo cyanjye n’umuryango mpagarariye kizakemuka, gusa byarambabaje ubwo abayobozi banjye banshukaga ngiye kubaza umukuru w’igihugu, kuko aba yaragikemuye ako kanya kuko n’umunyakuri.

Nizera ko igihugu cyacu kigendera ku mategeko, mfite ikizere kinshi mu butabera ko nzarenganurwa

Ifoto ifatiwe kure, aha ni ku Buhaanda nk'uko uko isambu y'umuryango wa Melard akarere kashyizemo isoko ry'amatungo nuko ingana.
Ifoto ifatiwe kure, aha ni ku Buhaanda ahari isambu y’umuryango wa Melard Akarere kashyizemo isoko ry’amatungo

Ese amategeko y’u Rwanda avuga iki ku kibazo nk’iki?

Umutungo bwite w’umuntu urindwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 29 iteganya ko umutungo bwite w’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko udashobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Nzagibwami Esdras umuturanyi wa Melard Munyaneza, yabwiye UM– USEKE ko kuba ubuyobozi bwaratwaye isambu y’umuturanyi we nta kiguzi ari ikintu kidakwiye kandi abayitwaye ibazanira amafranga.

Esdras ati:”nonese ko hano mu isoko usanga inka imwe ishoreshwa amafranga ibihumbi bitatu, ihene imwe igashoreshwa amafranga magana atatu, urukwavu ijana, ihene ijana, Melard akaba nta kiguzi bamuhaye ku isambu ye ikoreshwa, urumva bitababje?”.

Umuyobozi w’akarere Mbabazi Francois Xavier yatangarije UM– USEKE ko ikibazo cya Munyaneza Melard ubuyobozi bw’akarere bukizi neza kandi bwanagifatiye umwanzuro, avuga ko agaciro k’isambu kabazwe ndetse kamenyeshwa nyirubwite basaba Melard ko yaza akishyurwa nyuma akabyanga.

Esdras umuturanyi wa Melard asanga isambu y'umuturanyi we idahabwa agaciro kayo
Esdras umuturanyi wa Melard asanga isambu y’umuturanyi we idahabwa agaciro kayo

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • Igihugu cyacu gifite amategeko meza. ikibabaje nuko inzego zibanze kenshi zikunda kwigiza nkana ntiziyakurikize. namwe se ni hehe wabona isambu ya hectare 1.5 kuri miliyoni 2.900.000? nubwo igikorwa cyaba ari icyi nyungu rusange, umuntu abakwiwe kwishyurwa amafaranga ahanywe na agaciro ki isambu ni biyirimo byumvikanyeho nabishyurwa ndetse nabishyura. ubu ko akarere kamaze imyaka igera kuri irindwi kahakorera, ubwo bazishyura inyungu mu gukerererwa kwishyura uyu mubyeyi? rwose uyu muryango ukwiye kurenganurwa.

  • Mwitege umusaza w’umudive aze abatseho ikibatsi ivumbi ritumuke rero. Uyu musaza ndamuzi ni mukuru wa Gérard boss w’i Gitwe, arabatera ingingo da

  • Umuseke mwazihanganye mukadushakira amategeko avuga neza ibikorwa bifitiye inyungu rusange abaturage tukabimenya, kuko jye mbona isoko ari nka business akarere gakora, bakagombye rero kuba barishyuye uwo muturage mbere yokumwambura isambu ye, bitabaye ibyo bakayihorere kuko aho bigeze mbona abayobozi basigaye bakorera amakosa abo bakagombye kurengera

  • Uyu musaza ni mukuru wa Gerard azabereka azi kuburana cyane turamwemera nubwo sinzi ukuntu bamuriganyije akabyemera yigereye imbere ya h.e

  • Nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.

  • Abayobozi babishinzwe nibakemure ikibazo kuko niba uko mbisomye ariko byagenze uriya munyarwanda yaba yararenganye kuko bigaragara ko services yahawe itanoze nkuko umuco nyarwanda ibitwigisha

  • Rwose akarere ka RUHANGO murigiza nkana.
    Ikibanza kiri kuri centre nkiriya irimo amazi n’amashanyarazi, iyo babaze agaciro kuri m² ariya mafaranga uriya musaza avuga ageraho. Va kuri Miliyoni 2. Ubare byonyine umubare w’inturusu ziba ziteye kuri ha 1 n’igice.
    Ukube n’amafaranga agenerwa igiti kimwe iyo kirengeje imyaka 10. Wongere ubare 15 000m² z’ubutaka, kuko hegitari imwe ni
    10 000 mètre carré,ukube n’amafaranga atangwa kuri metro carré y’ikibanza kiri ahantu nkahariya hari ibikorwa remezo.
    Ubare ubwatsi bw’amatungo n’ibindi, n’ibindi tutazi avuga.
    Mwagombye kuba mwarumvikanye kare, cyangwa hakaba harabanje gushyirwa mu mutungo rusange, hakabarwa expropriation, naho ubundi AKARERE BIZAKAGORA.
    Inkiko zo zisigaye zikora neza cyane, MELARD yihangane azarenganurwa.

  • iyi niyo miyoborere myiza mutubwira iri mu rwanda?

  • Birababaje kubona ubuyobozi aribwo burenganya umuturage wabwo. Kucyi bihaye isambu ye batamubwiye, none batajyiye kumutesh’umutwe.it is shameful to hear that.

  • ububuyobozi burakabije ibibazo nkibi bireze mu Rda harya nibyo koko ngo ni kagame!!!!! cyakora uyu musaza azarenganurwa ndamwiyiziye neza naho isoni nigisebo bizasigarana aba basebesha kagame ngaho da!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!????????????????

  • Gutsinda ko uzatsinda ahubwo uzabake n`indishyi z`akababaro kuko barakugoye cyane muri iyimmyaka yose ishize? Hari abantu biga ukagira ngo bize ikigoroba kabisa! yego bayobozi bacu mu nzego z`ibanze! Ariko se na Mayor Koko???//

  • reka mbabwire bavandi, uyu muryango waba bantu ndawuzi, njyewe mvuka hariya hantu,sasa kugirango hariya hantu bahafatire bahubake isoko byavuye kuki? Merard nabene wabo baba Gaju, bari bafitanye imanza nyinshi nubwo aita ahe ariko nawe arabizi ko harimo imanza nyinsh banananiwe kumvikanaho zimaze nka 50 years, gusa icyo nababwira ndhazi nishyamba ryarimotwari uduti ducye cyane kandi hariya rwose ntagaciro ka million 100 hafite, yego nebyeri ni nke ariko rero ukoma urusyo akoma ningasire nuriya muryango wabo ariwo nyirabayazana wo gutuma hariya hantu hatwarwa kubera kutumvikana ntiworoshye.

    • Wowe wiyise marie, nonese iyo umuryango utumvikana ku isambu umwanzuro ni uko akarere kayitwarira nta ngurane? Iryo tegeko ribaho? Umusaza narenganurwe.

    • Reka kuvuga ibyo udasobanukiwe neza. Muzehe Melard ahagarariye famille yabo kandi abifitiye inyandiko bamusinyiye ngo abahagararire. ikindi ntaho famille yaba itarumvikanaga, nta bushobozi cyangwa uburenganzira akarere gafite ko kwambura abaturage ibyabo.

      • Bamwe murantangaza iyo muvuga ngo uriya muturage yararenganye nkaho ariwe wenyine mugihugu. Nimunyarukire Rwamagana na Kayonza mubaze ibyaho, nabe nawe baremera no kumuha namacye. Harya intoki z’abanya Kibungo zigabijwe zigakatwamo imigabane ngo nyirisambu nahitemo ntimwabimenye? Abatuye muri TTP mugihugu hose bishyuye banyiri amasambu? Hataka nyirubukozwemo.Mureke kurenganya Ruhango ntaho bitaba

  • Ariko se Mbabazi n’akarere kawe ka Ruhango ko mwica amategeko nkana koko????

    Nta burenganzira namba mufite bwo gufata ku ngufu isambu y’umuturage, ibyo byitwa kuyoboresha igitugu. none se ko Akarere kakoze expertise yako n’umuturage agakora iye kuki mutashyikiranye nawe ngo mugire aho muhurira koko?????

    Ikindi mwe nk’akarere muri muri état de faiblesse kuko mwamaze kwica itegeko no kurengera uburenganzira bw’umuturage déjà, mumwishyure amafaranga ye uko ayifuza nta mananiza yandi kabisa, kuko ubwo yamaze kubajyana mu rukiko, ariya mafaranga muzasanga muyishyuye yikubye kabiri;

    Mbabazi rero n’abakozi mukorana mwiteguye kwishyura miliyoni magana abili zuyu muturage (200,0000,000 frws) muyakuye mumufuka wanyu????

    Kuko ndabyibuka ko Cabinet yigeze gufata umwanzuro ko abakozi ba Leta bazajya bayishora mu manza by’akamama bazajya babyirengera!!!!

    Nakugira inama yo kwandikira Attorney General vuba vuba mukamugisha inama ku cyakorwa, nzi neza ko azabagira inama yo gushyikirana n’umuturage ubundi mukamushaka vuba na bwangu mugashyikirana nawe mukumvikana uburyo muzamwishyura gahoro gahoro ariko ikibazo kigacyemuka à l’amiable.

    Take care please!!!!

  • Uyu mugabo imana izamufashe atsinde pe ngaho kumubuza ngo nabaze ikibazo umukuru w, igihugu ubwo se koko bisobanura iki

  • uriya mugabo niyihane yumvikane nakarere ke bamuguranire kuko ibikorwa birimo bimufitiye akamaro kubantu bose
    Ahubwo nasabaga ko abanyamakuru bazaza kureba urunza rwumugabo wabohoje inzu yimvumbyi akayita iye kandi iyomvubyi yarayirazwe nababyeyibe .bataritabimana ruzaba kuwa 16/07/2013 HAUTE COURS KIGALI
    murakoze muzahagere muzarukurikirane nemwe
    twizeye ubutabera bwurwanda nambushimira cyane uburyo bukemura ibibazo byacu HARAKABAHO UBUTABEA

  • Wowe wiyise Marie ndagirango nkubwire ko nubwo umuryango waba utumvikana ku isambu bitavuga ko akarere kagomba kuyitwarira bwerere, ikindi nuko umuryango wishyize hamwe ugaha uburenganzira bwanditse Merald kugirango awuhagarariye bivuga ngo abifitiye uburenganzira busesuye kabone nubwo haba hashize igihe. Uburenganzira bw’uyu muryango bwubahirizwe usubizwe isambu yawo cyanga uhabwe indishyi ikwiye ( cfr Art 29 de la constitution ) twese twemera niyubahirizwe. Courage Merald uzabatsinda kandi ntuzibagirwe n’indishyi z’uburyo bagushoye mu manza utifuzaga. Umuseke muzatubwire iby’uru rubanza!!
    Harakabaho ubutabera kuri bose!

  • ubu nibwo buyobozi bubereye abaturage koko!!muzehe melard numuryangowe ndabazi ninyangamugayo,nimurenganure umusaza mukurikize amategeko,uko abivuga birumvikana,akwiriye nindishyi

  • ubu nibwo buyobozi burengera abaturage koko!!!,muzehe melard ninyanga mugayo ikibazocye kirumvikana,akwiye kurenganurwa,ahubwo bangomba gushyiraho nindishyi

  • ikindi mwibagiwe nibanjya kumwishyura azishyuze namafaranga yose bakoreyemo kuva batangiye gukoreramo.
    ikindi ntuzongere gutinya abayobozi bibanze kandi umuyobozi wikirenga ahari!
    ikindi uwo wagukuye kumurongo nibamushake avuge ukuntu H.E ahamagara abafite ibibazo ngo baze hanyuma we akamuvuguruza.

  • Umuseke.com nimwoherereze copy H.E yirebere ukuntu bimeze ariwe ubyikemurira! Ruhango we (mairie) wapfa Kagame HE araje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish