Digiqole ad

Umuriro ushobora kwaka muri Congo hagati ya M23 na FARDC

Mu gihe mu gihugu cya Congo Kinshasa hari hamaze iminsi hari agahenge, ingabo za Leta FRDC amakuru aravuga ko zaba zirimo kwegera ibirindiro by’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi biri ahitwa Tonga na Mabenga imijyi ibiri iri i Bunagana.

 

Abarwanyi ba M23 baba bagiye kugabwaho igitero gikomeye/photo James Akena
Abarwanyi ba M23 baba bagiye kugabwaho igitero gikomeye/photo James Akena

Aya makuru atangazwa n’ibiro Chimp Intelligence Unit kuri uyu wa mbere aragaragaza ko isaha n’isaha umuriro ushobora kongera mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuba ingabo za Congo zigenda zisatira ibirindiro bya M23 byatangiye guteza imwuka mubi muri iki gihugu gishanzwe n’ubundi kirimo abarwanyi bahora baryamiye amajanja.

Uku gusatira M23 mu birindiro byayo bishobora kuburizamo inzira y’ibiganiro byariho igenda biguru ntege i Kampala.

Amakuru aturuka muri M23 aravuga ko ingabo za Congo (FARDC) ziyunze n’umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda ngo babe bagaba igitero kuri M23, bayisanze mu birindiro byayo.

Ku munsi w’ijo ku cyumweru umutwe wa M23 wavugaga ko ingabo za Tanzania n’iza Congo ziri mu mujyi wa Goma zaba ziteguye kubagabaho igitero aho bafite ibirindiro Mabenga.

Amakuru yo muri M23 avuga ko MONUSCO n’umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare (Croix Rouge) bumvikanye ko intambara ishobora kuba mu duce twegereye Goma, ngo Croix Rouge yemera ko izita ku nkomere no kuzivura.

Amakuru yatanzwe na M23 agira ati “Biragaragara ko MONUSCO yiteguye gutangiza intamba. Niba ari uko bimeze, abarwanyi ba FARDC-FDLR-MONUSCO bishyize hamwe biteguye gutatanya M23? Ni nde ukibaza uruhare rwa MONUSCO muri Congo?

Umutwe wa M23 urega Umuryango Mpuzamahanga kuba wararuciye ukarumira “deafening silence” ku bikorwa bibi bikorerwa Abanyekongo, i Goma na Bukavu.

Ibikorwa bibi umutwe wa M23 urega inzego z’ubutasi za Congo ni ugufunga binyuranyije n’amategeko, kurigisa abantu no gushimuta bigeretseho kubica nyamara ngo abashimutwa n’inzirakarengane z’abasivili bazizwa ko bavuga ikinyarwanda.

Ku ruhande rwa M23 nabo ngo ntibicaye ubusa aho bari kuko bakajjije imyitozo ndetse ngo baninjiza ingufu nshya mu gisirikare cyabo bitegura igitero icyo ari cyo cyose.

M23 yo ngo ivuga ko itazashidikanya kwigarurira umujyi wa Goma ubwo ingabo za Congo zizaba zikomeje kuragaza ko ziteguye kubatera mu birindiro byabo.

Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo ahanini biganjemo abavuga Ikinyarwanda, urega Kinshasa kuba yaranze gusinya amasezerano yo guhagarika intambara kubera ko yitegura intambara bushya.

Rene Abandi uvugira M23 yagize ati “Nyuma yo kunanirwa kudukura mu mujyi wa Goma, FDLR na FARDC barategura gutera banyuze Tongo na Mabenga muri Rutshuru. Leta ya Congo irashaka ko twongera kubandagaza tukigarurira Goma? Kuki bashaka intambara aho guca mu nzira y’imishyikirano? Mugaruke mu mishyikirano.

Umwe mu badepite muri Congo aherutse gutangariza abanyamakuru mu mujyi wa Goma ko Leta ya Congo yiteguye gukwiza imishwara ingabo za M23.

Depite Nzangi Muhindo Butondo yagize ati “Leta ya Congo yiteguye isaha n’isaha igitero ku ngabo zayo, ariko mbijeje ko tutazongera gutuma inyeshyamba zifata Goma. Ntinyutse kuvuga ko iteramboba rya M23 ntaho rizagera.”

Yongeraho mu iterabwoba ati “Nibaba bateye Goma, bagomba guterwa impande zose. Bibeshye gato gusa, bagomba kumva inkuba zibakubita impande zose.”

Amakuru mashya aravuga ko abaturage bo mu gace ka Kibati muri Kivu ya ruguru batangiye guhunga kubera umwuka w’intambara uri gututumba.

M23 yafashe intaro mu kwezi kwa Mata 2012, nyuma iza gutangaza ko ihagaritse imirwano tariki ya 8  Gashyantare 2013.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nyamara iyi ntambara niyibasiye Obwoko Bumwe Bwabanyekongo Bavuga Ikinyarwanda…Nyamara Kagame , Museveni, , Na Menguna Kenyata Nibahaguruke , Ntakuntu UN yadusaba Ingabo none Munusco ikaba ifatanyije Ninterahamwe zirwanya Urwanda…bakaba baratubujije Gufasha M23 ariko Congo na Munusco bakaba bafasha FDLR…Ibi bintu biraduteza amakuba naba bazungu baduha infashanyo bashaka kudufunga amaso…M23 Murwane Gitwari Mutsinde izi Mbwa..Zibikoko

    • Nkunganire munusco irakorana ninterahamwe hanyuma ikagaruka gushaka abasirikare bu Rwanda kujya muri Mari gushaka Umutekano Abazungu nuko .

      • murikirigita mugaseka__hahaha

  • Utazi umuti awunyako niko umurundi yavuze bariya bizeye ONU nta onu nta DRC nibo bakuramo akarenge hakiri kare kuko bafite iyo bajya M23 yo izajya hehe?? Gihembe se cg se Kiziba?? Sha nubundi baribeshye baharekura bazongere nabo byabaviriyemo isomo rikomeye Nibyo ntawifuza intambara irasenya ntiyubaka ariko iyo umuntu agusuriye ntumusurire akwita ikibura ninyo bazongera kuvuga U Rwanda dore ko ariyo nsina ngufi nonoeho bakwiri hose reka tubihe Amaso ntitubihe umutima icyiza ni mishyikirano.ariko ubwo muterahamwe abijeje byose sawa ngo agaruke adutsembe wapi hayo yamekwisha na 94 Mungu bariki bara hili la Africa na inchi hizi za great lacs .

  • yewe ibya congo ni amayobera murahire konatwe ibi bintu bitadufitwho ingaruka mureke dutegereze imana niyo izi abarengana ninayo izarengera abarengana

  • bavandimwe mbacire umugani nubona inzu yumuturanyi ihiye ntukajye iwawe ngowiryamire ujye wihutira kuyizimya kuko nirangira hazafatwa iyawe abanyarwanda dukwiriye kwitondera izo ntambara za kongo

  • Senaron: nshimye iki gitekerezo cyawe, dukeneye abanyarwanda benshi bibaza nkawe.

  • Iyi ntambara tuzayikizwa na Yezu na Nyina

  • Ariko abayobozi ba congo barasetsa nimunyumvire uriya mudepite ngo inkuba zizabakubita impande zose.Byarabayobeye mwananiwe kwikemurira ikibazo none mwizeye UN itavuka congo ntawifuza intambara rwose niba mukunda abanyekongo mureke amagambo muge mumishyikirano niyo izakemura ikibazo cya congo naho intambara izabageza kure kandi abaturage baharenganire Ndagirango mbwire M23 Ko ntamuntu urwanira ukuri ujya atsindwa kirazira mukomere mushikame mwihangane muzabaze uko murwanda abanyarwanda bafashe intwaro bakarwanya Leta y’ingegera zishe abantu zikiruka amahanga zigahuruza ngo baze bazitabare ariko abana b’inkotanyi bari bake cyane bagize ukwihangana gukomeye babohora igihugu cyari cyaraboshywe n’ibyo bisambo none urwanda rwa none ntamuntu numwe ruheza cg ngo rumubuze uburenganzira gusa biratangaje kubona UN ubu irimo gufatanya na FDLR IFATWA NKUMUTWE W’ITERABWOBA KW’ISI. UN igomba kubisobanurira abanyarwanda kandi turamagana uwariwe wese uzongera gushyira mumajwi igihugu cyacu bagitwerera ibya congo twe nk’abanyarwanda bakunda urwanda duhagaze kumipaka yacu uzibeshya uwariwe wese agahungabanya ibyo twagezeho tuzamwivuna.Congo abazungu barakubeshya REBA KURE ntimukabe nk’abana bareba muri metero imwe

  • OYEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • Nukuri abazigusenga bajye kumavi kuko hatabaye aha YESU Isi iturangiriyeho peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

  • iyi ntambara iraryoshye peeeeeeeeeeeeee

  • ariko se ibi ni ibiki!baravuga imishyikirano barangiza bagashoza bagashoza intambara? gusa M23 nticike intege n`ubwo bayiviraho indimwe rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish