Digiqole ad

‘Business’ ku isonga mu byazanye Obama muri Tanzania

Aherekejwe n’umugore we Michelle, Perezida Obama yageze muri Tanzania kuri uyu wa mbere Nyakanga, yakirwa na mugenzi we Jakaya Kikwete. Mu biganiro byabo mu minsi ibiri azahamara ‘business’ ngo niyo iri ku isonga nkuko bitangazwa na Associated Press.

Obama na Kikwete i Dar es Salaam/photo AP
Obama na Kikwete i Dar es Salaam/photo AP

Abantu bari uruvunganzoka ku mihanda baje kureba imodoka zitwaye Perezida Obama ubwo yari ageze i Dar es Salaam.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Perezida Kikwete na Obama bavuze ko ibihugu byombi bishaka cyane gukomeza imikoranire bifitanye mu bucuruzi n’ubuhahirane.

Perezida Obama abajijwe ku kibazo cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ashima Tanzania uruhare yagize mu gutanga ingabo zo kujya kugarura amahoro muri DR Congo, abajijwe ku igaruka ry’amahoro arambye muri Congo yavuze ko ibihugu bituranye na Congo bikwiye kubigiramo uruhare, no mu gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Obama yaje muri Tanzania ari kumwe n’abashoramari babarirwa mu magana b’abanyamerika baje kureba niba bashora muri iki gihugu kigari mu karere.

Muri Tanzania, muri Mata uyu mwaka haherutse kuvumburwa gaze (natural gas) yakoreshwa mu mishinga minini y’iterambere, nk’amashanyarazi, ibikorwa by’ikoranabuhanga, ibikorwa by’imbaraga za kirimbuzi n’ibindi.

Abanyamerika bifuza cyane ubu kwinjira mu bucuruzi cyane na Africa, bamwe bemeza ko ubu basa n’abakererewe kwinjira nko muri Tanzania kuko ngo Abashinwa bahashinze imizi ndetse ariko n’ahandi henshi muri iri soko rishya rya Africa ngo bamaze kuhiganza.

Abashinwa bakoze ‘business’ na Africa yahagaze kuri miliyari 200$ mu mwaka ushize nkuko bitangazwa na Bloomberg.

Abashinwa biganje cyane mu mishinga yo muri Tanzania yo kubaka amazu manini, imihanda ndetse bari no kuvugurura icyambu cya Dar es Salaam.

Uruzinduko rwa Obama muri Tanzania, ruje nyuma y’amezi ane gusa Xi Jinping Perezida mushya w’Ubushinwa asuye Tanzania.

Ari i Cape Town muri Africa y’epfo aho aturutse, Obama yavuze ko Amerika izatanga miliyari 7$ mu mushinga mushya wiswe “Power Africa”.

Obama yavuze ko ugamije gukuba kabiri imbaraga z’amashanyarazi muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kuri uyu wa kabiri, Obama arasura umushinga munini w’amashanyarazi wa ‘Ubungo Power Plant’ uri i Dar es Salaam.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndumiwe ese ba bandi basabaga obama kutaza muri tanzania bagiye he? kwisimbukuruza da!

    • Urumunyamunwa nturumunyakuri.

  • Ngo za leta zizaganire n’imitwe izirwanya?huuu,reka tubitege amaso!!

  • “yavugiye muri rusange ko za Leta ngo zikwiye kuvugana n’iyo mitwe mu gushaka amahoro”

    nkunze ukuntu wongeyemo ka “ngo”… Ko za Leta NGO zikwiye …. batazanavuga ngo niweho wabivuze, wagashyizemo

  • Abanyarwanda ni nk’ umwana murizi udakurwa urutozi, ubu se ko bavugije induru ngo ntaze muri Tz, ubu ntibakozwe n’ isoni.

  • Na Obama niukumutuka na we yigize umubyeyi wa batisimu wa ba bandi basize bahekuye u Rwanda

  • jye nkunda abanyarwanda cyo kimwe n’abandi bantu batuye isi.

    Ariko,
    Abanyarwanda mugomba kumenya ko kwishyira hejuru atacyo bimaze. Na none kandi, ngo ” Umugore yamenyereye gutegeka umugabo we, yama abona abagabo bose ko basa nawe nkuko anyara yicyaye”. Hinduka mwemere Ukuri. Mureke kwigira abanyabwenge kandi muzi ko ahanini mwize mu mashule y’abandi bizemo kandi mukiga mutagira irya n’ino!!!

    • muvandimwe ndabona uvuga n’ikirundi sizni niba uri umurundi ariko abanyarwanda ukwiye kubavuga neza kuko nt acyo dupfa n’u Burundi!!! kandi kumva abanyarwanda bumva ko ngo bishyira hejuru ni wowe ubivuze kuko nta munyarwanda wabigutumye- nturi porte parole yabanyarwanda- ariko niba nawe uri kuruhande rw’abaturwanya…. niba u rwanya abanyarwanda uzabyibonera ko nous les rwandais turi abantu beza ariko tudakunda abatuvangira!!! ibihe byiza muvandi.

      • Ibyo uvuze Nibyo .

        • mumenye ko twese twaremwe ni Iyaduhanze sibyiza guseserezanya twese turi bene Adamu!!!

  • Ndumiwe ubu OBAMA na KIKWETE bahuje umugambi? ndabona bavuga rumwe sha aba bantu tuzabakira raa?

  • HABAYE IKI SE KUNUMVA MWAVUGISHIJWE? OBAMA YAVUZE…………. akamana kisi kand itwebwe dusenga Imana yaremye byose so ndumva uriya mwirabura ibyo yavuze ninki ibyabirabura bagenzi be! ntagishya kirimo mbona cyabatangaje.

  • Agati gateretswe n’ imana sha….. ndabona mwashyushye ngo Obama yaje muri Tz hanyuma se azaza kubasura ryari muri ayo mashyamba ya Kongo cg aho mwirirwa mubundabunda kubera amaraso mwamenye ? Obama ni umunyakenya , ubwiwe niki niba ntacyo apfana na Kikwete? Nibashaka bahuze umugambi n’ impuzamugambi ntizari zizi ko hari uzarokoka …nawe rero ceceka , tuza duturane ….

  • Ndasubiza Jiwe uvuga ko Abanyarwanda twishyira hejuru. Gabanya ishyari, mutureke twiyubakire ejo heza h`igihugu cyacu. Imana iratubona abatwanga ntacyo muzageraho kuko n`ababigeregeje baratsinzwe, kandi ntacyo bungutse atari igisebo cy`ubwicanyi bakoze. Inzirakarengane mwiciye ubusa, ubwo nawe waba urimo ntawamenya, Imana izahore ibahana, imigambi yanyu mibi yo kwicira ibiremwa byayo ubusa ijye ihora ipfa.Abanyarwanda ntibishyira hejuru ahubwo bazi ubwenge kandi bazi gushishoza, ntibahubuka.Ntibavugirwamo. Reka kubashyarika ahubwo begere bakugire inama izakugeza ku byiza.Va ibizimu ijye i buntu!

  • rwandite na mahoro, muraho!

    Icyo navuze nuko nkunda abanyarwanda n’abantu bose batuye isikuko baremwe na Nyagasani. Ikintu twese twamenya nuko mu bihe byose, UKURI KURARYANA”. Ese mutavugishije ubujiji, murumva byashoboka ko Urwanda n’abanyarwanda baburizamo ibyo USA ishaka harimo n’urugendo rwa president Obama aho ashaka hose kw’ isi? Cyangwa mwamenyereye ibyo mwamamo mu Rwanda mubuza abantu umudendezo?!!!!!!!!!!!!!!!!! Muri intiti koko!!!!!!

    • @jiwe: biragaragara ko udakunda u Rwanda- abarundi harimo ibice byinshi- sinzi niba uri umurundi ariko biragaragara ko uriwe- gusa nubwo mu barundi haboneka mo abaturwanya cyane cyane babandi ba palpehutu n’abandi babi bose…. mumenye ko Urwanda kuba rwicisha bugufi bitavuze ko runaniwe kwivuna umwanzi aho yaza aturutse hose- kandi niba warakurikiye neza ntabwo ari Leta y’u Rwanda yategetse Obama ngo ntaze Tanzania- ni cicil society z’abanyarwanda n’abakunda u Rwanda BIFUJE ko Obama ataza Tanzania kuko bigaragara ko abayobozi ba Tanzania uhereye kuri prezida wabo batifuriza ibyiza u Rwanda- nawe nkwibutse ko niba uhakana ubushobozi abanyarwanda dufite uzifatanye nabo banegativiste bose aho bari hose murwanye u Rwanda hanyuma resultats uzazibona- gusa zizaba arimbi kuri mwebwe muwanga u Rwanda ariko ari intsinzi ku banyarwanda. sawa ibihe byiza ariko nakugira inama yo kugira urukundo kandi ugakunda ibyiza ukava mu bibi ntaho byazakugeza. merci

  • abo barimo kuvuga ibyo mbona hejuru nsimbitahura ibyo bibaza sibyo namba obama atekereza ntabwo binamuraje inshinga nsinzi niba mureba neza ikimuhangayikishije nubucuruzi abonako bagenzibe bo barikureba kure bahagurutse abo sabandi nabashinwa yaba arikibazo canyu ca politike yarikuzana abadepite ariko subira usome urebe neza abobazanye mwagiye mureka amatiku nintonganya tugakora uzabantu bambuka za oseya bakaza muri afrika ariko abanyafrika hakirimo abarebana nkimbwa na kayabu kweri birababaje

  • birazwi ko ahari akantu igihe cyose ibihugu bya za burayi bitahatangwa, ibyo rero bikwiye kubera isomo abanyafurika tukareba icyakorwa ngo ibyo byose byitambweho nta guhubuka kubayeho

  • @Ndabona musekeje gusa! ubu se urwanda muracyaruvugaho iki ko amahanga arwemera! turabungabunga imitekano ku bayibuze, turazimya amasoko ya Buja byabashobeye,………….. twe turangajwe n’icyerekezo guys mwituvangira

  • Mukomere mwese abambanjirije,kuri ruriya rugendo ni sawa,gusa natwe iyo dusurwa n’umuyobozi nk’uriya ntabwo byari kutugwa nabi,gusa natwe abanyarwanda nitwe twitwara nabi,kuko ntabwo abanyamahanga bakumvako n’abo tuvukana tutumvikana,ngo nurangiza aho hantu ube wahagirira icyizere,niyo mpamvu buriya bazahora badusuzugura,kuko burya urugo rwawe ntirwaba rwakunaniye,ngo ube washakwaho ubufasha mubujyanye na diplomatie,kuko byaragaragaye ko abanyafrika benshi tudakunda abenegihugu bacu,ahubwo turikunda,kandi tukigaragaza ko turi beza cyane.mukomere.

  • NDASHIMIYE ABATANZE IBITEKYELEZO BOSE BANENGA IBYANDITSWE NA JIWE. ARIKO NA NONE NONGEREHO AKANTU: UWAVUZE KO ATARI GVT AHUBWO YARI CIVIL SOCIETY N’ANDI MASHYIRAHAMWE BAMAGANA KIKWETE BANASABA OBAMA KO ATASURA TANZANIA CYO KIMWE NIBYATANGAJWE NA MUZEHE GEN KAGAME NA MINAFET MUSHIKIWABO NGO KIKWETE N’INJIJI, NAHO MFATIRA KO ABANYARWANDA MWISHYIRA HEJURU MU KA NIRATA PE! ESE MUMFASHE IKI KIBAZO: NKUKO MWASUBIYEMO IVYAVUZWE NA OBAMA KO ICYI NGENZI ARI BUSINESS BIVUGA USA INTERESTS; ESE MURUMVA KOKO MUZEHE GEN KAGAME, MUSHIKIWABO NA CIVIL SOCIETY HAMWE NABATURARWANDA BOSE ARIBO BAFITE AGACIRO KURUTA THE USA INTERESTS? NGAHO TEKYEREZA NAWE!

    • Umva wowe jiwe: urashaka kwemeza ko abanyarwanda bishyira hejuru? OK ngaho abanyarwanda bishyira hejuru maze amahoro ahinde!!!! Ngaho wowe na gikwete wawe muzabashyire hasi tubirebe!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish